Home Amakuru Mu Mahanga Umusore yiyahuje LIVE ari kuri facebook kubera umukobwa bakundanaga wamuciye inyuma bari...

Umusore yiyahuje LIVE ari kuri facebook kubera umukobwa bakundanaga wamuciye inyuma bari hafi gukora ubukwe

0

Umunya-Zimbabwe ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, Kelvin Mhofu Ngoshi, aravugwaho kwiyahura imbonankubone kuri Facebook, akoresheje Fanta Coca-cola ivanze n’ibinyabutabire by’uburozi.

Ikinyamakuru Ngambakwe cyo muri iki gihugu kivuga ko ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, abitewe nuko umukobwa witwa Kudzie amuciye inyuma.

Muri Video y’umunota umwe n’amasegonda 28, uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 29, aba ari mu modoka ndetse nta kintu avuga imbere y’abamukurikira kuri Facebook nyuma bikavugwa yahise yitaba Imana akimara kunywa icyo kinyobwa.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko Kudzie na Kelvin umubano wabo watangiye kuva mu 2016.

Icyakora ngo watangiye kuzamo agatotsi ubwo uyu musore yatangira ibijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko muri Mpumalanga muri Afurika y’Epfo.

Umunya-Zimbabwe ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, Kelvin Mhofu Ngoshi, aravugwaho kwiyahura imbonankubone kuri Facebook

Ngo usibye kuba yarajyaga amuca inyuma, yanashyize hasi ubu bucuruzi ubwo yamenyeshaga ubuyobozi ko akora ibi bikorwa binyuranye n’amategeko bityo bikamusubiza inyuma, byanatumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Ibi byose ngo byiyongeraho ko ababyeyi be bose bari baritabye Imana.

Ntacyo polisi iragira icyo itangaza kuri uru rpfu rwashenguye Abanya-Zimbabwe.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru