Home Amakuru Mu Mahanga Abakobwa bo mu Bwongereza bari hagati y’imyaka 25 na 35 y’amavuko bahangayikishijwe...

Abakobwa bo mu Bwongereza bari hagati y’imyaka 25 na 35 y’amavuko bahangayikishijwe no kubona abagabo bafite gahunda yo kubaka urugo

0

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’Inzobere mu gusesengura amakuru ashingiye ku mibare, Stephen J Shaw, bugaragaza ko abakobwa bo mu Bwongereza bari hagati y’imyaka 25 na 35 y’amavuko bagorwa no kubona abagabo bafite gahunda yo kubaka urugo bagakora umuryango.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakobwa cyane cyane abo mu mijyi nka Londres ari bo bahura n’icyo kibazo cyo kubura abagabo ku kigero cya 47%, ugereranyije n’abo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu bo bavuga ko bagorwa no kubona abagabo ku kigero cya 34%, abo mu tundi duce bo bakagorwa na byo ku kigero cya 32%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku mpamvu zitandukanye zirimo ikiri gutera igabanuka ry’imbyaro mu Bwongereza, impamvu zo kuba hari ubwiganze bw’abo mu cyiciro runaka baba mu mijyi abandi bakaba bake n’izindi mpamvu.

Nko mu 2022 u Bwongereza bwagize igabanuka ridasanzwe ry’imbyaro umugore abarirwa, zigera ku bana 1.49, bavuye ku bana 1.55 umugore yabarirwaga mu 2021.

Bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abakobwa b’i Londres ari bo benshi babura abagabo bafite gahunda yo gushinga ingo, ari uko ari bo benshi batuye muri uwo mujyi ugereranyije n’abasore, nkuko imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibari muri icyo gihugu, Office for National Statistics (ONS) ibigaragaza.

ONS igaragaza ko abakobwa bo mu myaka iri hagati ya 25 na 35 batuye muri uwo mujyi ari bo benshi, baruta abasore bo muri iyo myaka bahatuye ku kigero cya 7%.

Uduce two mu Bwongereza nka Wandsworth, Lambeth, Hackney na Islington dufite umwihariko wo guturwa n’abakobwa benshi ugereranyije n’abasore.

Ubusesenguzi bwa Stephen J Shaw kuri iyi ngingo, bugaragaza ko bimwe birimo ikiguzi gihenze cyo kuba mu Mujyi wa Londres, ibijyanye n’uburyo inzu zo guturamo ziboneka muri uwo mujyi, imiterere y’akazi, imyumvire y’abatuye muri uwo mujyi n’ibindi, biri mu bigora abasore iyo bigeze ku kuba batekereza gushaka abagore.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru