Home Amakuru Mu Mahanga Impanuka y’indege ebyiri zagonganiye mu kirere

Impanuka y’indege ebyiri zagonganiye mu kirere

0

Impanuka y’indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu za gisirikare zagonganiye mu kirere muri Malaysia, yahitanye abantu 10 bari bazirimo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

Izi kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere rwagati ubwo zari mu myitozo ya gisirikare mu Majyaruguru y’umujyi wa Lumut ubarizwamo ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko izi kajugujugu zombi zahanutse mu kirere nyuma yuko iyi mpanuka imaze kuba.

Mu itangazo ry’Igisirikare cyirwanira mu mazi cya Malaysia, cyatangaje ko abantu 10 ari bo bemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’izi Kajugujugu zagonganye, imibiri yabonetse ikaba yoherejwe mu bitaro bya gisirikare bya Lumut.

Indege imwe yo mu bwoko bwa “Agusta Westland AW139 Maritime Operations Helicopter (HOM)” yaguye mu myanya yo hejuru ya sitade, mu gihe iya ka biri yo mu bwoko bwa “Eurocopter Fennec” yaguye hafi ya pisine.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru