Home Blog

DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yabuhawe(Amafoto)

0

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yabuhawe mu buryo budasubirwaho.

Kuri uyu wa 15 Mata 2025 ni bwo DJ Ira n’abandi bantu 35, bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho nyuma yo kurahira.

Abo bose uko ari 36 bari baherutse gusohoka mu Igazeti ya Leta ku rutonde rwagiye hanze ku wa 7 Mata 2025, rugaragaza ko bemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda. Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

Mu minsi ishize uyu mukobwa yari yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kuba yarahamagawe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihe kitageze no ku masaha 24, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu n’Umukuru w’Igihugu, bamusaba ko yajya kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we, Dj Bissosso.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Michelle Obama yavuze ku mubano we na Barack Obama, agaragaza ko yamukunze nta mafaranga arabona, kandi akirengagiza byose yari afite kubera we.

0

Michelle Obama yavuze ku mubano we na Barack Obama, agaragaza ko yamukunze nta mafaranga arabona, kandi akirengagiza byose yari afite kubera we.

Ibi yabigarutseho ku wa 2 Mata 2025 mu kiganiro akorana na musaza we Craig Robinson bise ‘IMO Podcast’, aho baganiraga ku ngingo y’amafaranga hagati y’abakundana.

Craig yabajije Michelle ati “Wakwemera gukundana n’umusore udafite amikoro igihe uhuye na we?”

Michelle Obama adashidikanyije yasubije ati “Yego, nashakanye na we.”

Yakomeje asobanura uburyo yemeye gukundana na Barack Obama atarabona amafaranga, ndetse ko yanemeye kureka akazi yari arimo kugira ngo bombi bakorane.

Ati “Navuye mu kigo nakoreragamo igihe nahuraga na Barack. Yambwiraga ko azanyitaho kandi ko uko ndi kwitanga bitari ubusazi. Yambwiraga ko azamfasha.”

Michelle yakomeje avuga ko icyo gihe bagitangira gukundana, nta mikoro menshi Barack yari afite, gusa ngo yari afite intego yo kugira icyo ageraho kandi anamwitaho mu bushobozi buke yari afite.

Yakomeje agaragaza ko nta muntu ukwiye gukundana n’undi akurikiye amafaranga cyangwa ngo abe ari yo ashingiraho akundana n’undi, ahubwo ko icya mbere ari ugukundana n’umuntu ufite ubushake bwo gufatanya.

Yasoje agira ati “Nahitamo gukundana n’umuntu twafatanya kurusha ufite amafaranga menshi. Nahitamo kugira umuntu witeguye kunkorera ibintu bikomeye.”

Michelle Obama watangaje ibi, amaze imyaka 33 arushinze na Barack Obama wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba baranabyaranye abana babiri b’abakobwa.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Munyakazi Sadate ashaka kwegukana Rayon Sports kuri miliyari 5 abafana bagahabwamo miliyari imwe

0

Uwigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko yiteguye gutanga miliyari 5 Frw akegukana iyi kipe mu gihe izaba ishyizwe ku isoko.

Mu butuma burebure yashyize ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Sadate yavuze ko miliyari 1 Frw y’ayo mafaranga azatanga izasaranganywa amatsinda y’abafana kugira ngo yihanagure icyuya yabize, naho indi miliyari 1 Frw ikishyurwa amadeni kugira ngo yirinde birantega.

Sadate yagize ati ::
OFFRE YA ZAHABU KURI MURERA
————-‐—‐——————–

Ibahasha ya Miliyali 5 ishyizwe ku meza, par condition :

1. Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize;

2. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega;

3. Miliyari eshatu zizashorwa muri MURERA mugihe cy’Imyaka 3 bivuze miliyari buri mwaka;

4. Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga Umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane;

5. Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo;

6. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru;

7. Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma Radio abarangaza;

8. Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa Sports Nyarwanda;

9. Nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza, Hazashingwa kandi izindi disciplines nka Volley, Basket, Amagare,…;

10. Nyuma y’Imyaka 3, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka Private Jet kanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Bus kuko izaba ifite Bus yakataraboneka, Ambulance 2 ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van 2, Moto ebyiri ziyigenda imbere,

NB:

1. iyi offer iri valide kugera kuwa 25 Ukuboza 2025, nshaka kuzizihiza anniversaire yanjye nkata 🎂 nabakunzi banjye bo muri Gikundiro turi munyanja y’ibyishimo;

2. Habayeho ibiganiro byibanze nkabona bitanga ikizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza championnat neza;

3. Murera itwaye igikombe offer yazamukaho 20% naho ikibuze offer yamanukaho 20%

Ngaho abarushanwa nimuze turushanwe.

Sadate Munyakazi

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Abantu bicara umwanya munini mukazi baragirwa Inama yibyo bakora kugirango barinde urutirigongo rwabo kwangirika

0

Abakorera mu biro n’ahandi hakorerwa imirimo isaba kuguma ahantu hamwe, bagwa mu mutego wo kwicara mu ntebe bagakora akazi ubutaruhuka, barambirwa bakihengeka cyangwa bakamera nk’abaryamye mu ntebe nyamara inzobere mu buvuzi zivuga ko ibyo ari nko kunywa uburozi ubureba.

Umuhanga mu bijyanye no kugorora umuburi (Physiotherapist), Mutabazi Jean de la Paix, yatangaje ko ibifasha abantu kurinda urutirigongo rwabo kwangirika ari uko mu kazi kose bakora birinda kurenza isaha imwe bicaye ahantu hamwe, badahaguruka.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko abantu benshi bumva ko kwicara neza ari kuba ufite intebe nziza zifasha umugongo, kuba yicara atunamye ariko ibyo byose bitabarinda ibibazo by’umugongo mu gihe bamara amasaha menshi bicaye.

Yagize ati “Kirazira kugira ngo umuntu arenze iminota 60 ari mu mwanya umwe atabasha kuva muri ibyo byicaro, akenshi ibyo bituma umugongo uruha.”

Yavuze ko andi makosa akorwa n’abantu, ari ukugerageza kuruhura igice kimwe cy’umugongo mu gihe yumva umugongo umaze kunanirwa, nko kwicara wihengetse, kugereka akaguru ku kundi, cyangwa kwegamisha intebe.

Avuga ko ibyo birushaho guhuhura urutirigongo rugahetama, nyamara icyaba cyiza ari uguhaguruka ukananura umugongo.

Ati “Wakagombye guhaguruka ukagendagenda iminota mike cyane, niyo yaba umunota umwe, icyo gihe uba utabaye umugongo wawe.”

Inama atanga ni ukwirinda gushyira ibintu byose ukenera hafi yawe, kandi ukimenyereza kwihereza icyayi, impapuro, n’ibindi umuntu akenera mu kazi aho kubituma umukozi.

Mutabazi yongeyeho ko igihe cyose umuntu yicaye akwiye kwicara neza urutirigongo rwe rukoze imfuruka igororotse kuko ari umuti ariko bikanoroshya akazi.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Nubwo nta muhanzi wo mu Rwanda urashyirwa kurutonde rw’abahatana, Bruce Melodie yahize kuba umuhanzi wambere uzazana Grammy Awards i Kigali

0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ku nshuro ya kabiri yongeye kuvuga ko bitinde bishyire kera azegukana Grammy Awards kimwe mu bihembo bikomeye mu muziki ku Isi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 01 Mata 2025, yongeye gushimangira ko bizatinda ariko agashyira agacyura Grammy Award i Kigali, ndetse asaba abantu kuzamwibutsa ibi yavuze.

Bruce Melodie ahamya ko ibyo ari ibintu byigaragaza, ndetse ko umuntu utabibona yaba atareba kure.

Muri ubwo butumwa yagize ati “Niba ahazaza hanjye utabonamo Grammy, ntabwo ureba neza bihagije (Ntabwo ureba kure). Ubu butumwa muzabunyibutse”

Ntabwo ari ubwa mbere Bruce Melodie agaragaza ko azashyira akazana Grammy Award mu Rwanda, kuko ku nshuro ya mbere yabivuze mu Ugushyingo 2023.

View this post on Instagram

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Threads muri icyo gihe, yagize ati “Mwite ku magambo yanjye, umunsi umwe nzazana ibihembo bya Grammy mu rw’imisozi igihumbi.”

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga.

0
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin

Urwo ruganda TKMD ,ruherereye mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire mu Cyanya cy’inganda cya Rwamagana rukaba rufite ubushobozi bwo gukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi ziri hagati 800.000 na 1.000.000.

Mu ijambo Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin , yagejeje ku bitabiriye uwo muhango ,yavuze ko urwo ruganda ari igisubizo ku kibazo cyo kubura inshinge zikoreshwa kwa muganga u Rwanda rwatumizaga mu mahanga zikahagera zitinze kubera kuzibura .

Dr Nsanzimana yanavuze ko urwo ruganda, urubyiruko ruzarwugikiramo byinshi birimo amahirwe yo kubona akazi .

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin ,yanakomeje avuga ko urwo ruganda rugiye kuba igisubizo no ku batuye umugabane w’Afurika kuko ikibazo cyo kubura inshinge zikoreshwa mu mavuriro no mu bitaro u Rwanda rwari rugisangiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika byazitumizaga hanze y’umugabane w’Afurika .

Inshinge zikoreshwa kwa muganga zikorerwa muri urwo ruganda zigiye koherezwa muri bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muryango w’ Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika dore ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNICEF ryamaze gusaba gutanga isoko kugira ngo zijyanwe kwifashishwa muri ibyo bihugu.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

The Ben yatangaje igitsina cy’umwana agiye kwibaruka

0

Ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza, The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella batunguwe n’abakunzi babo babahaye impano y’imyenda y’umwana bateganya kwibaruka.

Nyuma y’uku gutungurwa, Ally Soudy wayoboye iki gitaramo afatanyije na Lucky Nzeyimana yaje gusaba The Ben na Uwicyeza guhishurira abakunzi babo igitsina cy’umwana bateganya kwibaruka.

Ni ibintu byasabye ko abafana babanza gutomboza icyakora The Ben abonye bikomeje kugorana ahita afata umugore we amuririmbira indirimbo ‘True Love’ aherutse gusohora.

Uwicyeza Pamella wagaragazaga intege nke, yasabye kuva ku rubyiniro The Ben asigara aririmbana n’abafana iyi ndirimbo. Mu gihe yaganaga ku musozo yabwiye abakunzi be ko bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa.

Ati “Ibijyanye n’igitsina cy’umwana tugiye kwibaruka byo, azaba ari umukobwa kandi tuzamwita izina rifite aho rihuriye na bino bihugu kubera Igihango tugiranye namwe.”

The Ben na Uwicyeza Pamella bari kumwe ku Mugabane w’u Burayi, aho bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza cyabaye mu ijoro ryo ku wa 8-9 Werurwe 2025.

Uretse iki gitaramo n’ibindi The Ben ateganya gukorera ku Mugabane w’u Burayi, hari amakuru ahamya ko umugore we, Uwicyeza Pamella ateganya kuba ari naho azibarukira imfura yabo.

The Ben na Uwicyeza Pamella bari kumwe ku Mugabane w’u Burayi

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuyobozi wa Group ya WhatsApp yarashwe arapfa nyuma gukura muri group uwo bari bamaze gushwana

0

Umugabo yashinjwe icyaha cyo kwica nyuma yo gukekwaho kurasa agahitana umuyobozi w’itsinda rya WhatsApp ry’aho batuye, nyuma y’uko amukuye muri iryo tsinda, nk’uko polisi yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe.

Mushtaq Ahmed yarashwe arapfa ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe, mu mujyi wa Peshawar, umurwa mukuru wa Khyber Pakhtunkhwa, intara ikora ku mupaka wa Afghanistan.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko za polisi zabonwe n’AFP ndetse n’umuyobozi wa polisi y’aho, umugabo w’umunya-Pakistani witwa Ashfaq ni we warezwe icyaha cyo kwica Mushtaq.

Nk’uko bivugwa mu itangazo ryatanzwe na murumuna wa Mushtaq, ryabonwe na AFP, Mushtaq yari yakuye Ashfaq mu itsinda rya WhatsApp nyuma y’intonganya bari bagiranye.

Yakomeje avuga ko abo bombi bari bumvikanye guhura bagasubiza ibintu mu buryo, ariko Ashfaq ngo yahageze yitwaje imbunda, ahita arasa Mushtaq aramwica.

Mu itangazo rye, Ashfaq yavuze ko yababajwe no gukurwa mu itsinda rya WhatsApp, bikaba ari byo byamuteye uburakari.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Biravugwa ko Prince Kid yaba yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abanjira nabasohoka muri Texas, America.

0

DALLAS – Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) ryafashe Dieudonne Ishimwe, w’imyaka 38, ukomoka mu Rwanda, ushakishwa n’igihugu cye kubera icyaha cyo gufata ku ngufu, ku wa 3 Werurwe i Fort Worth, muri Leta ya Texas.

Dieudonne Ishimwe uzwi nka Prince Kid yafatiwe muri Amerika nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda isohoye impapuro zimuta muri yombi, ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu. Nyuma yo gufatwa, yahise ahabwa inyandiko imumenyesha ko agomba kwitaba urukiko kugira ngo hakurikizwe amategeko arebana n’iyoherezwa ry’abashakishwa mu bindi bihugu.

Josh Johnson, uyobora by’agateganyo ibiro bya ICE Enforcement and Removals Operations Dallas, yagize ati: “Abanyabyaha bahunze ibihugu byabo bagerageza kwirinda kubiryozwa bakwiye kumenya ko tuzababona.”

Yakomeje avuga ati: “ICE izakomeza gukorana ubudahwema n’inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu, urw’uturere n’urw’imirimo ya leta kugira ngo dufate kandi twohereze ababangamira umutekano rusange mu miryango yacu.”

Ishimwe yari atuye mu mujyi wa Fort Worth nta byangombwa bimwemerera kuhaba mbere y’uko atabwa muri yombi. Ifatwa rye ryagizwemo uruhare n’urwego rw’ubutasi rwa FBI.

Uyu mugabo yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko nyuma yaho arenga ku mategeko amwemerera kuhaba. Ku wa 29 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Ishimwe Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye mu mategeko mu birori byagizwe ibanga rikomeye

0

Ishimwe Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Vestine yasezeranye n’umusore ukomoka muri Burkina Faso nk’uko amakuru atugeraho abihamya

Uyu muhango wabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.

Muri uyu muhango nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto nk’itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu muhanzikazi muri muzika.

Amakuru twamenye ni uko mbere yo gusezererana mu mategeko hara habanje umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa mbere tariki 6 Mutarama 2025.

Uyu muhango wo kuri uyu wa Gatatu watumiwemo abantu bake cyane barimo abareberera inyungu z’umuhanzi Vestine banzuye ko nta n’umwe wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto kugira ngo umunezero w’uyu muhango utayoborwa n’ibikorwa bya buri wese.

Uyu mukobwa uzwi mu Rwanda kubera indirimbo ze zakunzwe cyane mu minsi yashize ni umwe mu bakunzwe cyane n’abatari bake mu muziki wo kuramya Imana.

Ishimwe Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo