Home Amakuru Mu Rwanda Uwari umufana ukomeye wa Rayon Sports uherutse kuba umufana mushya wa APR...

Uwari umufana ukomeye wa Rayon Sports uherutse kuba umufana mushya wa APR FC yirukanwe mu nzu yakodeshaga azira kwanga Rayon Sports

0

Uwari umufana wa Rayon Sports Ntakirutimana Isaac, wamenyekanye nka Sarpong uherutse kuba umufana mushya wa APR FC yirukanwe mu nzu yakodeshaga azira kwanga Rayon Sports.

Kubera umusaruro nkene wa Rayon Sports muri uyu mwaka byatumye uyu mufana wayo w’imena afata icyemezo cyo kuva muri iyo kipe ajya muri APR FC, yakirwa ku mugaragaro mu ikipe nshya ku itariki 26 Mata 2024.

Asezera muri Rayon Sports yavuze ko arambiwe kubaho afana ikipe itamuha ibyishimo, avuga ko agiye gushakira ibyo byishimo mu ikipe nshya yerekejemo.

Yagize ati “Ngiye muri APR FC nshaka ibyishimo, kuko guhera muri 2013 nisiga irangi rya Rayon nari umufana nkaba n’umukunzi wayo, rwose abafana dukoresha imbaraga nyinshi, tuba twataye akazi kacu, baba bataye ibindi bintu bakagombye kuba barimo. Aho umufana ava akagera icyo aba ashaka ni ibyishimo, nta zindi nyungu z’umufana, nta kipe ihemba umufana na za Real Madrid ntizibikora”.

Akomeza agira ati: “Niba rero nshobora kumara imyaka itanu, mbona nta gikombe cya shampiyona kandi nkabona ikipe igenda isubira inyuma kurushaho, ngataha mbabaye no kurya bikanga, nageze aho nsanga umutima wanjye utagishoboye kwakira ibyo bintu, ni yo mpamvu ikinzanye muri APR FC ari ibyishimo nta kindi”.

Nyuma yo kujya muri APR FC, uyu mufana yaganiriye na Isibo Radio ayihamiriza ko yasabwe gusohoka mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko nyirayo amenye ko yavuye muri Rayon Sports akajya muri mukeba wayo, APR FC.

Yagize ati “Mu gitondo nkimara kugera ku biro bya APR FC, ndimo kuganira na Songambere (ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC), nibwo nabonye message (ubutumwa bugufi) ya landlord, ambwira ati warakoze twabanye neza, ariko ibintu ndimo kumva kuri radio niba aribyo, byaba byiza uraye umpaye inzu yanjye”.

Akomeza agira ati “Ntabwo namurenganya, kuko ni inzu nini nabagamo, ikwiriye gukodeshwa ibihumbi 200Frw ku kwezi, ariko we yarambwiye ati ujye unyihera 80Frw, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports. Kuba yabimbwiye, njye namubwiye nti ntacyo reka dukurikize amategeko y’abapangayi, ni iminsi 15 ya préavis (integuza) ngashaka inzu. Ndi umuntu w’umugabo ukora ntabwo nsabiriza, nashyizeho abanshakira inzu kugira ngo mbe nakwimuka”.

Ibyo kwirukanwa mu nzu, ntabwo ari kuri uwo mufana gusa bibayeho kuko byabaye no kuri Manishimwe Djabel, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yerekeje muri APR FC.

Uwari umufana wa Rayon Sports Ntakirutimana Isaac, wamenyekanye nka Sarpong uherutse kuba umufana mushya wa APR FC yirukanwe mu nzu yakodeshaga azira kwanga Rayon Sports.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru