Home Amakuru Mu Rwanda KENNY SOL YAKOREYE INDIRIMBO UMUGORE WE AHAMYAKO YAMUHINDURIYE UBUZIMA

KENNY SOL YAKOREYE INDIRIMBO UMUGORE WE AHAMYAKO YAMUHINDURIYE UBUZIMA

0

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye mu muziki nka Kenny Sol, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘2 in 1’ igaragaramo umugore we, Kunda Alliance Yvette, mu mashusho.

Ni indirimbo isohotse nyuma y’amezi Ane aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Kenny Sol uri no kwitegura kwibaruka imfura ye, nyuma yo gusohora indirimbo ‘2 in 1’, yavuze ko yatangiye kuyikora ari iy’umugore we ariko uko iminsi yagendaga akisanga yumva yanayisangiza abandi bafite abakunzi.

Ati “Ubundi byatangiye ari indirimbo naririmbiraga umugore wanjye, uko iminsi yisunikaga ni ko nayumvaga nkumva ndamutse nyisohoye yafasha abantu benshi bafite abakunzi.”

Ku rundi ruhande Kenny Sol ahamya ko umugore we ari umuntu wamuhinduriye ubuzima ku rwego rwo hejuru, ati “Ubu nibaza ko ubuzima bwanjye bwahindutse cyane, hari byinshi byahindutse kandi nishimira.”

Kenny Sol ugorwa no kurondora ibyahindutse ku buzima bwe nyuma yo gushaka, ahamya ko kugeza ubu yamaze gusobanukirwa ibyiza byo kugira umuryango.

Ati “Cyera wasangaga ibintu byose byanjye mbikora nkanjye, nta muntu nagishaga inama cyangwa ngo numve ko mugomba ibisobanuro, uyu munsi hari ibyo ntagikora uko mbonye kuko mfite umfasha mu mahitamo yanjye.”

“Cyera wasangaga nishimye cyangwa mbabaye nta muntu bireba ariko uyu munsi hari uwo dusangira ibyishimo tukanasangira umubabaro igihe bibaye ngombwa.”

Ku rundi ruhande Kenny Sol yishimira kuba umugore we agiye kumufasha kurema umuntu akaba imfura yabo, ibituma afata amufata nk’udasanzwe mu buzima bwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Kenny Sol yarushinze n’uyu mukobwa ubusanzwe witwa Kunda Alliance Yvette biyemeza kubana akaramata.

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye mu muziki nka Kenny Sol

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru