Home Amakuru Mu Rwanda RIB yasabye urubyiruko kwitondera abantu babasaba urukundo banyuze ku mbuga nkoranyambaga kuko...

RIB yasabye urubyiruko kwitondera abantu babasaba urukundo banyuze ku mbuga nkoranyambaga kuko hari bamwe bazikoresha batagamije icyiza

0
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye urubyiruko kwirinda abarushora mu rukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB ), rwasabye urubyiruko gushishoza mu gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abazibasabiraho urukundo kuko abenshi baba bagamije kubashora mu bikorwa bibi birimo no gucuruza abantu.

Ikinyejana cya 21 cyazanye impinduka mu ikoranabuhanga ku buryo umubare munini w’urubyiruko rwaba urwo mu Rwanda no ku Isi, bamara amasaha menshi y’amanywa basura paji z’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Izo mbuga hari benshi bazijyaho bagamije kuzikoresha mu bikorwa bigize ibyaha. Mu zo urubyiruko rwayobotse harimo na Tinder ikoreshwa mu gushaka abakunzi.

RIB isobanura ko mu minsi yashize hari abasore batawe muri yombi; abo basore bandikiraga abakobwa batandukanye bifashishije urubuga rwa Tinder bakamara igihe bavugana ku buryo bahuraga na bo babazi, bikaborohera kubajyana aho bashaka ubundi bakabasambanya ndetse bakanabambura. Aba bafashwe bamaze guhohotera abakobwa umunani.

Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko urubyiruko rukwiye kwitondera abantu babasaba urukundo banyuze ku mbuga nkoranyambaga kuko hari bamwe bazikoresha batagamije icyiza.

Ati “Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zisigaye zikoreshwa n’abantu batandukanye harimo n’abazikoresha ibyaha; ni muri urwo rwego RIB isaba cyane cyane urubyiruko gushishoza kugira ngo batagwa mu mutego w’ababizeza urukundo, kuko imbuga nkoranyambaga zidakoreshwa n’abantu beza gusa ahubwo hari n’ababi bazikoresha.”

Mu 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore bari bamaze igihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kwambura, kuniga no gusambanya abakobwa bamenyaniye ku rubuga rwa Tinder.

Abo barimo Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific na Mugisha Aimable, bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n’ ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho.

Habumuremyi Yves yahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Bizimana Pacifique na Mugisha Aimable bahamywa kuba ibyitso bya Habumuremyi Yves muri icyo cyaha na ho bose uko bari batatu bahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ndetse n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije Habumuremyi Yves igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 7 Frw na ho Bizimana Pacifique na Mugisha Aimable buri wese ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 5Frw kuri buri wese.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru