Home Amakuru Mu Mahanga Eddy Kenzo yaherekeje Minisitiri bavugwa murukundo mukurahirira inshingano nshya imbere ya Perezida...

Eddy Kenzo yaherekeje Minisitiri bavugwa murukundo mukurahirira inshingano nshya imbere ya Perezida Museveni

0

Eddy Kenzo utegerejwe i Kigali ku wa 28 Werurwe 2024, kuri uyu wa 27 Werurwe 2024 yaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutoro uherutse gushyirwa muri Guverinoma, kurahira mu muhango wayobowe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yavuze ko yishimiye guherekeza Minisitiri Phiona Nyamutoro mu kurahira ndetse amumenyesha ko aterwa ishema no kumubona mu mwanya aherutse guhabwa.

Phiona Nyamutoro yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko by’umwihariko akaba umunyamuryango wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.

Nyamutoro aherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024.

Nyuma yo guhabwa uyu mwanya muri Guverinoma, Eddy Kenzo yagaragaje ko yishimiye bikomeye Nyamutooro, bituma itangazamakuru ryo muri Uganda ritangira kugaruka ku mubano wabo.

Nyamutooro warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yaje gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Public Administration’.

Mu 2019 nibwo Eddy Kenzo uvugwa mu rukundo n’uyu mu Minisitiri yatandukanye na Rema Namakula bari bamaze imyaka itanu bakundana ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Kugeza ubu, Eddy Kenzo bizwi ko afite abana babiri.

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bategerejwe i Kigali muri iyi minsi cyane ko ari umwe mu bazitabira igitaramo cya Platini yise ‘Baba Experience’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024.

Minisitiri Phiona Nyamutoro
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yavuze ko yishimiye guherekeza Minisitiri Phiona Nyamutoro mu kurahira ndetse amumenyesha ko aterwa ishema no kumubona mu mwanya aherutse guhabwa.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru