Home Amakuru Mu Rwanda Meddy n’umugore we Mimi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka...

Meddy n’umugore we Mimi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’umwana wabo

0

Umuryango wa Meddy n’umugore we Mimi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’umwana wabo Myla Ngabo.

Itariki nk’iyi mu mu 2022, nibwo umunezero usendere watashye mu buzima bwa Ngabo Medard Jobert n’umugore we Mimi Mehfira, ubwo bibarukaga umwana w’umukobwa bise Myla Ngabo.

Uyu munsi, bari kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’imfura yabo.Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram n’akanyamuneza kenshi, Meddy yifashishije amashusho agaragaza urugendo rwose rw’umwana wabo kuva bamusama kugeza uyu munsi yujuje imyaka ibiri maze aragira ati: “Igikomangomakazi cyanjye gito cyujuje imyaka ibiri!!! Isabukuru nziza y’imyaka 2 gikomangomakazi cyanjye, mutima wanjye wose! Mwana wanjye! Ufite umutima wa Zahabu! Uri umugisha wanjye ukomeye kandi mbiha agaciro cyane. Imana iguhe imigisha uyu munsi n’iminsi yose myiza y’ubuzima bwawe! Nkurukunda kuruta ikindi kintu cyose.

Nshimiye Imana ku bwawe.”Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] wamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, n’umufasha we Mimi Mehfira bibarutse umwana w’imfura bamaze hafi umwaka umwe basezeranye kubana akaramata.Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-Ethiopia ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amanyanye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Umuryango wa Meddy n’umugore we Mimi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’umwana wabo Myla Ngabo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru