Home Amafoto Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Killaman yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 ashaka kwemeza...

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Killaman yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 ashaka kwemeza abavugako atakora ubukwe

0

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda, yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Killaman yakoze ubukwe n’umugore we Umuhoza Shemsa nyuma y’imyaka igera ku munani babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubukwe bw’uyu mukinnyi wa Filime bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyamba kubera ukuntu bwagenze n’uko bwari buteguye.

Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hazengura amakuru yavuga ko ubu bukwe bw’uyu mugabo w’abana babiri bwatwaye miliyoni 40, ni mu gihe abandi bamukwenaga bavuga ko yasesaguye muri ubwo bukwe.

Nyuma y’ayo magambo, Killaman yaje gushyirwa avuga amafaranga nyirizina ubukwe bwamutwaye.

Aganira na Igihe, Killaman yashimangiye ko ubukwe bwe bwamusizemo imvune ndetse bunamutwara amafaranga asaga miliyoni 60.

Yagize ati: “Ubukwe bwose n’imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.”

Si ibyo gusa, Killaman n’umuryango we bagiye kujya mu kwezi kwa buki mu birwa bya Zanzibar.

Ku itariki 2 Werurwe 2024 nibwo Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka 2 babana mu buryo bunyuranyije amategeko. Ubu bafitanye abana babiri.

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda, yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru