Home Amakuru Mu Mahanga Nyuma y’amezi atanu atandukanye n’umukunzi we ,Lupita Nyong’o yabonye umusore mushya...

Nyuma y’amezi atanu atandukanye n’umukunzi we ,Lupita Nyong’o yabonye umusore mushya bari mu munyenga w’urukundo

0

Umukinnyi wa filime mpuzamahanga ukomoka muri Kenya, Lupita Nyong’o, nyuma y’amezi atanu atandukanye n’umukunzi we Selema Masekela, yagaragaje umusore mushya bari mu munyenga w’urukundo.

Lupita Nyong’o ari mu munyenga w’urukundo n’umunyakanada, Joshua Jackson, aho ba bombi bafotowe bagiye kugirana ibihe byiza muri Mexico ku isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 ya Lupita Nyong’o.

Mu mashusho yo ku ya 3 Werurwe, Lupita Nyong’o yagaragaye afatanye akaboko na Joashua bambaye imyenda yo kogana bari mumazi ubonako urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Muri aya mashusho aba bombi bagaragara biruka kunkengero z’inyanja, basomana basangira ndetse basangiza abakunzi babo ibihe byiza bagiriye aha hantu.

Joshua Jackson na Lupita Nyong’o bahuye bwa mbere mu 2023 nyuma yo gutandukana kwabo bombi bombi – Joshua n’umugore we Jodie Turner-Smith na Nyong’o na Masekela.

Nkuko amakuru yatangajwe n’imbuga zitandukanye zo muri Amerika, Lupita yijihije isabukuru y’imyaka 41 ari kumwe na Joshua mu biruhuko i Puerto Vallarta, muri Mexico.

Lupita n’umukunzi we mu munyenga w’urukundo

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru