Home Amakuru Mu Mahanga Umukinnyi wa Arsenal, Declan Rice akomeje kwibasirwa n’abafana kubera umubyibuho ukabije w’umugore...

Umukinnyi wa Arsenal, Declan Rice akomeje kwibasirwa n’abafana kubera umubyibuho ukabije w’umugore we

0

Declan Rice ni umwe mubakinnyi beza mu ikipe ya Arsenal, uyu mukinnyi yageze muri iyi kipe avuye muri West Ham aho yatanzweho akayabo ka miliyoni 95 z’amayero.

Rice, ni umugabo wubatse afite umwana w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we Lauren Frajer.

Rice na Frajer bakundanye kuva mumashuri yisumbuye, icyogihe Rice yari umwana uturuka mu muryango ukennye mugihe, uyu mugore we yari umwana wo mubakire, urukundo rwabo rwashinze imizi kuburyo aho Rice yajyaga hose uyu mukobwa yamugendaga iruhande yaba ku kibuga agiye gukina agapira nahandi uyu mukinnyi yajyaga babaga barikumwe.

Uyu mukinnyi kuva atangiye kuba icyamamare abakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kwibasira umukunzi we, bavugako afite umubyibuho ukabije ndetse ataberanye n’uyu mugabo umaze kuba icyamamare.

Umwe mubafana bakoreshaumuyoboro wa “X”, yahoze ari Twitter, yashyize ahagaragara amafoto y’aba bombi  agaragazako nubwo akunda uyu mukinnyi atishimira imiterere y’umugore we.

“Deklan Rice ni umukinnyi mwiza, umutunzi w’imiliyoni, amaze kuba ikimenyabose muri siporo, ariko igitangaje ni uburyo afite umugore batajyanye, umugore ufite umubyibuho udasanzwe, umugore utajyanye n’amafaranga utunze”

Abantu batandukanye bakomeje kwibasira iyi couple, mugihe uyu mukinnyi we ubonako ntacyo bimubwiye ndetse ntaragira icyo abitangazaho kuva batangira kumuvugaho muri 2023.

Rice, ni umugabo wubatse afite umwana w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we Lauren Frajer.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru