Home Amakuru Mu Mahanga Liverpool yanganyije na Manchester City ushobora kuba uwa nyuma wahuje Jurgen Klopp...

Liverpool yanganyije na Manchester City ushobora kuba uwa nyuma wahuje Jurgen Klopp na Pep Guardiola

0

Liverpool yanganyije na Manchester City igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) wabaye ku Cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024 kuri Anfield Road.

Wari umukino ukomeye cyane kuko amakipe yombi ahanganiye Igikombe cya Shampiyona. Si ibyo gusa kuko ushobora kuba uwa nyuma wahuje Jurgen Klopp na Pep Guardiola kuko Klopp yamaze gutangaza ko azatandukana na Liverpool ubwo uyu mwaka uzaba urangiye.

Manchester City yatangiye neza uyu mukino isatira ariko itarabona uburyo bwiza yatsindamo ibitego kuko ubwo Phil Foden yabonaga butabyaraga umusaruro.

Ku munota wa 19, Darwin Núñez yahinduye umupira imbere y’izamu Luis Díaz atsinda igitego ariko umusifuzi w’igitambaro avuga habayeho kurarira.

Ku munota wa 23, Manchester City yafunguye amazamu ku mupira wavuye muri koruneri, John Stones akawusunikira mu ncundura.

Mu minota 35, Liverpool yasatiriye cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko bayibera ibamba. Igice cya Mbere cyarangiye Manchester City yatsinze Liverpool igitego 1-0.

Liverpool yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 48, Nathan Aké yasubije inyuma umupira ariko Núñez awutanga umunyezamu Ederson Moraes amukorera ikosa, umusifuzi atanga penaliti.

Yatsinzwe neza na Alexis Mac Allister yishyura igitego ku munota wa 50. Umunyezamu Ederson wari wababaye yahise asimburwa na Stefan Ortega.

Ku munota wa 58, Man City yazamutse neza ariko Álvarez ateye umupira mu izamu, umunyezamu Caoimhin Kelleher awukuramo.

Ku munota wa 60, Mohammed wari umaze iminsi mu mvune yinjiye mu kibuga asimbuye Dominik Szoboszlai. Liverpool yahise itangira gusatira bikomeye yiharira umukino.

Muri iyi minota Man City yakiniraga inyuma cyane ikina imipira Liverpool yabaga itakaje bityo ikazamuka yihuta ariko Phil Foden agahusha uburyo buke yabonaga.

Ku munota wa 83, Andrew Robertson yahinduye umupira imbere y’izamu, Mac Allister akubitana na Kyle Walker abakinnyi ba Liverpool basaba penaliti ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 88, Haaland yacomekeye umupira Jérémy Doku yinjira mu rubuga rw’amahina acenga cyane ateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu ugarukira umunyezamu Kelleher awufata neza.

Uwo mupira wahise uzamukanwa neza Salah yinjira mu rubuga rw’amahina agerageje kuwuhindura imbere y’izamu ashakisha Díaz, umunyezamu Ortega asohoka neza arawufata.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana no mu minota umunani yinyongera ariko habura itsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari igitego 1-1.

Uku kunganya kunguye cyane Arsenal yahise ifata umwanya wa mbere yo yatsinze Brentford ibitego 2-1. Iyi kipe y’i Londres iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 64 inganya na Liverpool ya kabiri, ni mu gihe Manchester City iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 63.

Aston Villa ni iya kane n’amanota 55, Tottenham ku wa gatanu na 53. Manchester United irakurikira n’amanota 47. Chelsea iri ku mwanya wa 11 n’amanota 36.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru