Home Amakuru Mu Mahanga “Peetah” Morgan, umwe mu bavandimwe batanu bagize itsinda rya Reggae rya Morgan...

“Peetah” Morgan, umwe mu bavandimwe batanu bagize itsinda rya Reggae rya Morgan Heritage, yapfuye

0

“Peetah” Morgan, umwe mu bavandimwe batanu bagize itsinda rya Reggae rya Morgan Heritage, yapfuye.

Umuririmbyi wo mu njyana y’umuziki wa Reggae Peter Anthony Morgan, wamenyekanye ku izina rya “Peetah”, yapfuye ku cyumweru, nkuko byatangajwe n’umuryango we.

Yari umuririmbyi ngenderwaho mu itsinda Morgan Heritage ryo muri Jamaica.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byatangaje ko yari afite imyaka 46. Itangazo ry’umuryango we, ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iryo tsinda, ntiryavuze icyamwishe cyangwa imyaka ye.

Minisitiri w’intebe wa Jamaica Andrew Holness yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Umutima wanjye uraremerewe” kubera inkuru y’urupfu rwa Morgan.

Yavuze ko urupfu rwe ari “igihombo gikomeye” kuri Jamaica no ku muziki wa Reggae.

Peter Anthony Morgan, wamenyekanye ku izina rya “Peetah”, yapfuye ku cyumweru, nkuko byatangajwe n’umuryango we.

Mu 2017, abagize itsinda Morgan Heritage basusurukije abantu mu gitaramo i Kigali.

Itsinda Morgan Heritage ry’umuziki wo mu njyana ya Reggae ryo muri Jamaica ryashinzwe mu 1994, ritangira rigizwe n’abana barindwi bavukana, nyuma baza gusigara ari batanu, b’umuhanzi Denroy Morgan, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the New York Times.

Abo bana ni Peter Morgan, Una Morgan, Roy Morgan, Nakhamyah Morgan na Memmalatel Morgan.

Iryo tsinda ryatsindiye igihembo cya Grammy – mu muzingo w’indirimbo (album) witwa Strictly Roots watsindiye igihembo cya ‘album’ nziza mu 2015.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zo kuri iyo ‘album’ harimo nka Child of Jah, Rise and Fall, We Are Warriors, Sunday Morning na Celebrate Life.

“Peetah” yari umwe mu bana barenga 20 ba Denroy Morgan.

Kuri iyi ifoto ya Morgan Heritage, “Peetah” Morgan ni uwa kabiri uvuye ibumoso.

Ni iyihe ndirimbo wakunze y’itsinda Morgan Heritage?

Kuri iyi ifoto ya Morgan Heritage, “Peetah” Morgan ni uwa kabiri uvuye ibumoso.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru