Home Amakuru Mu Mahanga Inteko Ishingamategeko ya Ghana yemeje igifungo cy’imyaka itatu ku muntu wese uzagaragaraho...

Inteko Ishingamategeko ya Ghana yemeje igifungo cy’imyaka itatu ku muntu wese uzagaragaraho ko ari umutinganyi

0

Inteko Ishingamategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko mushya ushyiraho igihano cyo gufungwa kugeza ku myaka itatu ku muntu uwo ari we wese uhamwe no kuvuga ko ari umutinganyi.

Uwo mushinga w’itegeko unashyiraho igihano cyo kuba wafungwa kugeza ku myaka itanu igihe uhamwe no gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBTQ+.

Abadepite bashwishurije amagerageza yo gutuma igifungo gisimbuzwa imirimo nsimburagifungo no gutanga ubujyanama.

Iki ni cyo kimenyetso cya vuba aha kigaragaye cyo kurwanya uburenganzira bw’abatinganyi muri iki gihugu gikomeye ku mahame ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Uwo mushinga w’itegeko, wari ushyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana, uzakurikizwa gusa ari uko Perezida Nana Akufo-Addo awushyizeho umukono ugahinduka itegeko. Mbere, yavuze ko ibyo azabikora ari uko benshi mu Banya-Ghana bashatse ko abikora .

Imibonano y’abatinganyi isanzwe inyuranyije n’amategeko muri Ghana – ihanishwa gufungwa imyaka itatu.

Mu kwezi gushize, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International waburiye ko uwo mushinga w’itegeko “uteje inkeke zikomeye ku burenganzira n’ubwisanzure by’ibanze” by’abatinganyi.

Impirimbanyi zifite ubwoba ko ubu hagiye kubaho guhiga bukware abatinganyi n’abaharanira uburenganzira bw’abatinganyi, ndetse zivuga ko bamwe bizaba ngombwa ko bihisha.

Umukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya SIDA (UNAIDS), Winnie Byanyima, na we yunze mu ry’izo mpirimbanyi, agira ati”Niba umushinga w’itegeko ku mibonano mpuzabitsina y’abantu n’indangagaciro z’umuryango muri Ghana uhindutse itegeko, bizahuhura ubwoba n’urwango, bishobora guteza urugomo kuri bagenzi babo b’Abanya-Ghana.”

“Kandi bizagira ingaruka mbi ku bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, ubwisanzure bwo kujya aho ushaka n’ubwisanzure bwo kujya mu ishyirahamwe.”

Byanyima yongeyeho ko uwo mushinga w’itegeko “watambamira kugera kuri serivisi zirokora ubuzima” ndetse “ugashyira mu kaga iterambere Ghana yagezeho”.

Uwo mushinga w’itegeko unasabira igifungo kigera ku myaka 10 umuntu uwo ari we wese ukora ubukangurambaga bw’abatinganyi bugenewe abana.

Uwo mushinga w’itegeko unashishikariza abaturage kumenyesha abategetsi uwo bazi ko ari umutinganyi kugira hakorwe “igikorwa cya ngombwa”.

Abadepite bavuze ko uwo mushinga w’itegeko wateguwe kubera ifungurwa ry’ikigo cya mbere muri Ghana cy’abatinganyi, mu murwa mukuru Accra, muri Mutarama mu 2021.

Polisi yafunze icyo kigo nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage, n’igitutu cy’imiryanyo y’amadini n’abategetsi gakondo bo muri iki gihugu cyiganjemo abakristu.

Icyo gihe, akanama ka gikristu ka Ghana n’akanama ka Ghana ka Pantekote na Karisimatike (Ghana Pentecostal and Charismatic Council), basohoye itangazo bahuriyeho bavuga ko kuba umutinganyi “ntibiri mu muco wa Ghana n’indangagaciro y’umuryango kandi, kubera iyo mpamvu, abaturage b’iki gihugu ntibashobora kubyemera”.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru