Home Amakuru Mu Mahanga Paul Pogba yahagaritswe mu mupira w’amaguru imyaka ine

Paul Pogba yahagaritswe mu mupira w’amaguru imyaka ine

0

Abakuriye umupira w’amaguru mu Butaliyani bahagaritse umukinnyi Paul Pogba imyaka ine adakina nyuma y’uko basanze yarakoresheje ibiyobyabwenge.

Pogba ukinira Juventus de Turin bamupimye nyuma y’umukino wa mbere wa shampiyona ikipe ye yakinnye na Udinese mu kwa munani umwaka ushize.

Umushinjacyaha w’ishami rirwanya ibiyobyabwenge mu bakinnyi mu Butaliyani niwe wamusabiye guhanwa, igihano cyemejwe uyu munsi, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru La Republica cyo mu Butaliyani.

Inzobere ziravuga ko Pogba – uzagira imyaka 31 mu kwezi gutaha – ibyo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ubu bishobora kuba birangiye kuri we.

Paul Pogba imyaka ine adakina nyuma y’uko basanze yarakoresheje ibiyobyabwenge
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru