Home Amakuru Mu Rwanda Mu Rwanda hasoje icyumweru cy’ubu scout, urubyiruko rusabwa gukura amaboko mu mufuka...

Mu Rwanda hasoje icyumweru cy’ubu scout, urubyiruko rusabwa gukura amaboko mu mufuka bagatungwa n’impano zabo, birinda ibishuko bibajyana mubiyobyabwenge.

0

Abagize umuryango w’abascout mu Rwanda basoje icyumweru cyahariwe ubuscout ku isi, urubyiruko rugirwa Inama yo gukura amaboko mu mufuka bakoresha neza impano zabo birinda ibiyobyabwende, ubusambanyi nibindi byabashora mungeso mbi bikaba byabicira ejo habo heza.

Ni ibirori byahuje urubyiruko rw’abascout n’abandi bantu batandukanye bari baje kubashyigikira harimo, abayobozi munzego za Leta, abahagariye amadini n’amatorero y’abihaye Imana mu Rwanda n’abahagarariye ibigo by’amashuri bari baje baherekeje abanyeshuri bari baje muri ibi birori.

Muri uyu muhango abascout bagaragaje ibikorwa bitandukanye bakoze muri iki cyumweru basozaga Harimo ibikorwa by’ubugiraneza, bagaragaje umubyeyi bubakiye inzu i Muhanga bamuhindurira ubuzima.

Uyu muhango wo kwizihiza uyu munsi mukuru w’izoswa ry’icyumweru cyahariwe ubuscout wabereye mu Karere ka Muhanga kuri Stade ya Muhanga ku Cyumweru Taliki ya 25 Gashyanyare 2024.

Mukwizihiza icyumweru cy’ubusukuti mu Rwanda bari bashyizeho insanganyamatsiko igira iti “Musukuti Gira Uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamije kugira imbere heza”

Umuhanzikazi Bwiza nawe ari mubitabiriye ibi birori, uyu muhanzikazi usanzwe ari n’umuscout afitanye ubufatanye n”abascout bo mu Rwanda aho biyemeje gutera ibiti by’imbuto ziribwa birenga ibihumbi 200

Umuyobozi mukuru w’abascout mu Rwanda, UZABUMUGABO Vilgire watorewe Manda nshya yo gukomeza kuyobora Umuryango w’abascout mu Rwanda mu myaka ine irimbere niwe wari uhagarariye abayoye iki gikorwa, yashimiye ubuyozi bw’u Rwanda uburyo bakunze kuba Hafi urubyiruko rw’abascout, asaba urubyiruko kwera imbuto nziza bagakura amaboko mu mufuka, bagakoresha impano zabo, birinda ibiyobyabwende, bakareka kwishora mubusambanyi nibindi bintu bibi byakwangiriza ejo habo heza.

UZABUMUGABO yagize ati “Icyumweru cy’ubu scout turagisoje ariko ibikorwa by’ubu scout ntibirangiye, birakomeje”

Yakomeje agira ati “Ndibutsa urubyiruko ruri hano gukura amaboko mu mufuka bagakora kugirango batungwe n’impano zabo, turabasaba kwirinda ababashuka babajyana mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyange, ubusinzi, ubusambanyi nibindi byabashora mungeso mbi bikangiriza ejo hanyu heza”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe urubyiruko, Padiri Alexis Ndagijimana, aganiriza urubyiruko rw’abaskuti, yabibukije ko urubyiruko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura bakubaha abantu Bose, abibutsa ko Imana ari umubyeyi wacu twese bityo ko abayemera Bose bakwiye kuba abavandimwe hatitawe kugihugu umuntu akomokamo cyangwa umugabane atuyemo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, Byiza Jean Claude yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, mu kuba barahisemo ko iki gikorwa gisorezwa muri aka Karere abasaba kwagura umuryango w’urubyiruko rw’abascout bakawugeza mu mashuri menshi atandukanye.

Yagize ati “Ndibutsa urubyiruko rw’abascout kubaha amahame shingiro y’umuryango wabo kugirango ejo habo hazabe heza kuko arizo mbaraga z’igihugu cyacu”

Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Uwaje ahagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Hadji Assoumani Niyigena wari uhagarariye Imam w’Abayisilamu mu Karere ka Muhanga n’abandi.

Uyu muhango wasojwe urubyiruko rw’abascout bafite impano bigaragaza, hakurikiraho ibirori by’imbyino n’ubusabane aho umu Dj uri mubakunzwe mu Rwanda Deejay Marnaud yasusurukije abakunzi b’umuziki abavangira indirimbo zigezweho nabo bakata umuziki, aba scout bagize ibirori biryoshye cyane bagaragaje ko Bazi kuryoshya ikirori.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, yaba mu nzego za Giscaout, iza Leta n’abayobozi b’amadini n’amatorero
Umuhanzikazi Bwiza yifatanyije n”abascout kuri uyu munsi wari uw’ibyishimo

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru