Hakomeje kuvugwa urunturuntu ku mubano wa Zari n’umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham, nyuma yo gusiba amashusho yose bari kumwe ku mbuga nkoranyambaga ze bivugwa ko baba bashaka gutandukana.
Ku wa kane, tariki ya 22 Gashyantare 2024, Shakib yateje impaka ashyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo adasanzwe asa n’uwicuza kuba yarashyingiranwe na Zari Hassan gusa akaba yabivuze mu buryo busa n’ubujimije.
Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro, nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino ikipe ye yaraye itsinzwemo na Musanze FC.
Ku munota wa 85 w’umukino ubwo Rayon Sports yarimo yotsa igitutu Musanze FC ngo yishyure igitego yari yayitsinze ku munota wa 72, Rudasingwa Prince yakubitanye umutwe na myugariro Muhire Anicet ’Gasongo’ birangira bombi bataye ubwenge.
Aba bakinnyi bombi bahise bajyanwa kwa muganga ikitaraganya kugira ngo bitabweho.
Mu gihe icyoba cyari cyose ku bakunzi ba Rayon Sports bari bagize impungenge ku buzima bw’uyu musore, amakuru meza ahari ni uko yamaze kugarura ubwenge ndetse akaba yanasezerewe mu bitaro bya CHUK ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Rudasingwa ubwe ni we wemeje ayo makuru biciye mu ifoto yashyize hanze, anashima Imana yarokoye ubuzima bwe.
Musanze FC na yo yemeje ko Muhire Anicet na we yamaze gusezererwa kwa muganga, akaba agomba gukomeza kwitabwaho ari mu rugo.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Ibinyamakuru bikunzwe muri Kenya, birimo Capital Fm, Nairobi News na KBC.co biri mubyagarutse kuri iyi ndirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda, Isacco ubarizwa ku mugabane w’iburayi mu mujyi wa Paris.
Amashusho yiyi ndirimbo yayobowe na Julien Bmjizzo wakoze amashusho y’indirimbo ya Diamond Platnumz na The Ben bise “Why”, urebye indirimbo ya Isacco ubonako ari indirimbo ifite amashusho arikurwego mpuzamahanga.
Isacco avugako iyi ari imwe mu ndirimbo zamutwaye akayabo kenshi k’amafaranga kuko yifuzagako iba indirimbo nziza cyane kurusha izo yakoze zose.
Uretse ibinyamakuru byo muri Kenya birikugaruka kuri iyi ndirimbo, ibinyamakuru byo kumugabane w’iburayi bikomeye nabyo bikomeje kugaruka kuri uyu muhanzi aho arikugenda azenguruka kuma radio na televiziyo bikorera ku mugabane w’iburyai asobanura ibijyanye n’iyi ndirimbo
REBA AMASHUSHO
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Beyoncé Giselle Knowles-Carter, umuhanzikazi ukomoka muri Amerika, yabaye umwiraburakazi wa mbere wakoze amateka, indirimbo ye aherutse gushyira hanze ikayobora urutonde rwa Billboard country chart’ rw’injyana za Country Music.
Indirimbo yatumye uyu mugore akora amateka yitwa ‘Texas Hold Em’ akaba aherutse kuyishyira hanze, iri kumwe n’iyitwa ‘16 Carriages’, zikazaba zigize album ya cyenda yise ‘Renaissance, Act II’ azasohora muri Werurwe uyu mwaka.
Mu busanzwe Beyoncé, ni umwe mu bagore bafatwa nk’umwamikazi mu njyana ya Pop na RnB, ndetse akaba yaratunguye abantu ubwo yashyiraga hanze indirimbo zo mu bwoko bw’injyana ya Country Music, batari basanzwe bamuziho.
Beyoncé Knowles ubwo yari yitabiriye umukino wa nyuma ‘Super Bowl 2024’, nibwo yatangarije abakunzi be ko tariki 29 Werurwe azashyira hanze Album nshya, ndetse ikazaba ikoze mu njyana ya Country Music.
Nubwo ari Ibintu byatunguye benshi kuba yarahinduye injyana bari bamumenyereyeho, Papa wa Beyoncé, Dr Mathew Knowles wigeze no kureberera inyungu ze kugeza mu 2011, yavuze ko kuba umukobwa we yarakoze injyana ya country ndetse akaba yashyizeho agahigo, bidatunguranye.
Dr Mathew Knowles, aganira na BBC Asian Network, ku wa Kane, yavuze ko kera Beyoncé akiri muto, yakundaga gusura Sekuru na Nyirakuru muri Alabama, kandi ko ari yo injyana bakundaga kumva buri gihe, bituma akura na we ayikunda nubwo yaje kuba Umuhanzi w’injyana za Pop na RnB.
Ati “Ubwo Beyoncé yari akiri muto, ndavuga afite imyaka hagati y’ibiri n’itatu, yakundaga kujya gusura ababyeyi banjye mu gihe cy’impeshyi akahamara igihe kinini. Sekuru ari we data yakundaga umuziki wa country, kandi yakundaga no kumuririmbira. Akiri muto [Beyoncé], uyu muziki yarawumvise cyane.”
Dr Knowles yakomeje avuga ko umwana w’imyaka ibiri cyangwa itatu nubwo aba ataramenya neza ibintu byinshi ariko umuziki yumvise akenshi umuguma mu mutwe, ari yo mpamvu Beyoncé byamwanze mu nda hejuru y’injyana azwiho agakora na country music.
Mu gihe iyo album ya Beyoncé izaba ibaye iya mbere akoze y’injyana za country music gusa, Papa we yavuze ko atari ubwa mbere akoze indirimbo muri iyo njyana, kuko album yashyize hanze mu 2016 yitwaga ‘Lemonade’ hariho indirimbo yise ‘Daddy Lessons’ ikoze muri country.
Iyo ndirimbo yaje no kuyishyira mu zihatanira ibihembo bya Grammy Awards mu cyiciro cya Country Music, ariko Recording Academy itegura Grammy iyikura mu ndirimbo zari zihatanye.
Aka gahigo Beyoncé yakoze, yahise aba umuhanzikazi wa kabiri ubashije kujya ku mwanya wa mbere akayobora urutonde rwa Billboard country chart, nyuma ya Taylor Swift wigeze kuza ku mwanya wa mbere mu 2021 kuri uru rubuga, kubera indirimbo yise ‘Love Story’, nyuma aza kuyisubiramo ayita ‘All Too Well’.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Uwanyana Assia , Umugore wa Pst Niyonshuti Théogène yagarutse ku bihe bidasanzwe bimukumbuza umugabo we umaze amezi umunani yitabye Imana, birimo uburyo yamurwaniraga ishyaka, uko yamusohokanye i Nyamirambo yitwaje amafaranga atarenze 1000 Frw kandi bagataha bishimye n’ibindi.
Uyu mubyeyi wamaze no gukuramo impeta yari yarambitswe n’umugabo we , mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yagarutse ku bihe abayemo muri iyi minsi , uko ari kwiyubaka n’icyatumye adasubiza abamuvuze nabi mu biganiro byo kuri YouTube mu gihe yari amaze guhura n’ibyago.
Uwanyana agaruka ku rwibutso yasigiwe n’umugabo we avuga ko adateze kwibagirwa uburyo yamusohokanye i Nyamirambo nta mafaranga ahagije afite kandi bakanezerwa bombi.
Ati “Nari naragize umugisha wo kugira urugo rwiza, ngira umugabo unkunda cyane , undwanira ishyaka, hari akantu yigeze gukora mu rugo nari nje naniwe cyane, umwana araza arankomangira cyane we ari kuri mudasobwa, arahagaruka aramubwira ati uwo ni umugore wawe?, ngwino umbwire icyo umushakira kandi yabwiraga umwana muto.”
“Sinzibagirwa umunsi yigeze kunsohokana i Nyamirambo arambwira ati Cherie simperutse kugusohokana kandi nta mafaranga mfite, ambwira ko tujyana angurira umureti speciale wa 700 Frw n’icyayi cya mukaru turawusangira na cya gikombe kimwe cy’icyayi duhita twimanukira rwose n’amaguru twiganirira.”
Uwanyana yemeje ko ubu yakuyemo impeta y’urukundo yambitswe n’umugabo we gusa avuga ko atari urugendo rworoshye.
Ati “Sinzi icyo nabivugaho, impeta iba nziza iyo umuntu ayambaye ariko ndumva nta kindi cyo kubisobanuraho byaraje gusa nyikuramo , nabyiyumvishemo nyine nayikuyemo numva ndabishoboye.”
Uyu mubyeyi wasigiwe abana bane n’abandi bagera kuri 40 Pasteur Théogène yafashaga, avuga ko icyuho kitabura mu buzima bwe gusa yizera ko umuntu agomba kubaho uwo yari yishingikirije ahari ndetse agakomeza kubaho n’igihe adahari kuko Imana ariwe mugenga wa byose.
Nyuma yo gupfusha umugabo, yanyuze mu bihe bitoroshye gusa yatunguwe n’uburyo bamwe aribwo batangiye kumuvuga nabi uko bishakiye binyuze mu biganiro bya YouTube aho kumuhumuriza.
Avuga ko abo basenganaga ndetse n’abo yagiriye neza ari bamwe mu batangiye gukwirakwiza amakuru avuga nabi uyu mugore.
Yahisemo kutita amagambo n’abamuvuga kuko ikintu cya mbere yari ahanze amaso ari uko azita ku bana be gusa nanone ibyo ngo ntibyari kumubabaza kuruta urupfu rw’umugabo we ahubwo yahisemo kubereka Imana.
Aha yakomeje avuga ko iyo umubyeyi yapfushije umugabo, aba akeneye abantu bamuba hafi cyane, kuruta kumukoraho ibiganiro bidafashije kuko birushaho kumukomeretsa.
Ubwo yari amaze gupfusha umugabo, ngo yabajije Imana impamvu imutwaye nyuma y’imyaka ibiri gusa bimukiye mu nzu nziza ndetse aribwo bari batangiye kubaho neza ugereranyije n’imyaka yabanje.
Nubwo atarabona akazi ka buri munsi akora, aharanira ko abana yamusigiye agomba kubarera neza ku buryo batazifuza cyangwa ngo babure ibyo babonaga igihe se yari ahari.
Mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 2023, Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Umunyamakuru Irene Mulindahabi ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi, watabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, nyuma y’igihe arembye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mulindahabi yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina, ko yamukundaga bikomeye kandi ko yahoraga amwibutsa gusenga.
Ibyamamare bitandukanye birimo Bruce Melodie, Rocky Kimono, Junior Rumaga n’abandi bari mu ba mbere, bafashe mu mugongo Irene Murindahabi, bamwifuriza gukomera muri ibi bihe.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda, yasezeranye mu mategeko na Jacques Gatera mu muhango wabereye muri Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 22 Gashyantare 2024.
Mutesi Aurore Kayibanda watandukanye na Mbabazi Egide tariki ya 29 Nyakanga nibwo aba bombi bahanye isezerano ryo kubana akaramata nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko mu birori byabereye muri Leta ya Maine i Portland.
Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana itariki y’amavuko ya Lt. Gen. Baden-Powell, watangije uyu muryango mu myaka isaga 148 ishize.
Bamwe muba scout bavugako Baden-Powell yabasigiye umurage mwiza ukomeye w’urukundo, ndetse bagaharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko bayisanze.
Muhoza Alex ni umu Scout, avuga ko uyu muryango yawugiyemo ari muto ukamwigisha amasomo n’amateka ya Baden-Powell, ariko iryamucengeye cyane ni rivuga ko agomba guharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko yayisanze.
Ati “Muharanire gusiga Isi ari nziza kuruta uko mwayisanze, bivuze ko jyewe ngomba guharanira kuba mwiza kandi ngaharanira ibyiza”.
Baden Powell yashinze umuryango w’aba Scout ku Isi hose, ubusanzwe amazina ye ni Lt Gen Robert Stephenson Smyth Baden Powell, mbere yitwaga Boron Baden-Powell wari umusirikare w’Umwongereza mu mwaka wa 1876 kugeza mu 1910.
Lt Gen Baden-Powell yavutse ku wa 22 Gashyantare 1857 ahitwa Paddington mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Yabaye umusirikare mu ngabo z’icyo gihugu kuva mu 1876–1910, aho yakunze gukorera ubutumwa bwe bwa gisirikare mu Buhinde no muri Afurika.
Yapfuye tariki 8 Mutarama 1941 ku myaka 83, aguye i Nyeri muri Kenya aranahashyingurwa. Kuri ubu imva ye yagizwe hamwe mu hantu hakomeye hashobora gusurwa na ba mukerarugendo.
Uretse kuba yari umusirikare, Baden-Powell yari n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bijyanye n’uburyo urubyiruko rwaharanira amahoro. Yagiye kandi avuga amagambo akomeye ashishikariza abantu gukora ibikorwa by’urukundo no guharanira impinduka nziza.
Hari aho yagize ati “Burya mu buzima, ikintu cya mbere cy’agaciro ni ukugeza bagenzi bawe ku byishimo cyangwa gushimisha bagenzi bawe.”
Baden-Powell yarongeye ashishikariza abantu gusiga inkuru nziza imusozi agira ati “Gerageza gusiga Isi ari nziza kuruta uko wayisanze, igihe uzapfa uzishimire ko utigeze utakaza igihe cyawe ahubwo wakoze ibyo ushoboye byose.”
Mu ibaruwa ye ya nyuma yandikiye Abasukuti (Scout), Baden-Powell hari aho yagize ati “Nagize ubuzima bwishimye cyane ku Isi kandi ndifuriza buri wese muri mwe ko byamugendekera gutyo. Nemera ko Imana yadushyize muri iyi si nziza ngo twishime kandi twishimire ubuzima. Ibyishimo ntabwo bituruka mu bukire, guhirwa mu byo ukora cyangwa mu kunyurwa”.
Yakomeje agira ati “Intambwe imwe iyobora ku byishimo, ni ukuba muzima kandi ufite imbaraga niba uri umuhungu kugira ngo ube ingirakamaro, bityo uzashobore kwishimira ubuzima bwawe mu gihe uzaba wabaye umugabo.”
Barden-Powell yize amashuri yisumbuye ahitwa Rose Hill School, aho yiganaga n’umwe mu bavandimwe be yakundaga cyane witwaga Augustus wapfuye na we. Baden-Powell yabonye ibihembo bitandukanye aho yagiye yiga mu mashuli, ndetse yiga mu mashuli yisumbuye nibwo yatangiye kujya ahimba udukino dutadukanye, ndetse utwo dukino na n’ubu ni two usanga ababarizwa muri uyu muryango wa Giscout, bifashisha umunsi ku munsi ndetse icyo gihe abana biganaga na Baden Powell nabo bageze aho bakajya bakunda uyu mugabo, bitewe n’utwo dukino yabigishaga tukabanezeza.
Baden-Powell rero yatangiye uyu muryango w’aba Scout ku giti cye, ndetse anatangira kujya ahimba utwo dukino mu buryo butandukanye, gusa mu 1908 nibwo uyu Baden Powell yaje kwandika igitabo cyitwa ‘Scouting for Boys’, aho yari ari mu ishuli ryisumbuye rya Charterhouse ndetse aza no guhabwa ibihembo bitandukanye kubera iki gitabo.
Nyuma rero mu mwaka wa 1880, Baden-Powell yari yaragiye mu gisirikare cy’u Bwongereza ariko yakoreraga mu gihugu cy’u Buhinde, nibwo yaje kongera yandika ikindi gitabo cyitwaga ‘Reconnaissance and Scouting’. Ibindi bihugu Baden-Powell yabayemo ari umusirikare twavuga nka Afurika y’Epfo, aho yakomeje yamamaza uyu muryango we w’aba Scout, umuntu yanavuga ko uyu muryango we waje kugenda waguka ubwo yari umusirikare, ugera ku Isi yose.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Umufaransa Pierre Latour ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe i Musanze umukinnyi akina ku giti cye
Kuri uyu wa Kane mu karere ka Musanze hakiniwe agace ka gatanu ka Tour du Rwanda, aho kari agace kihariye kuko byari ugusiganwa n’igihe umukinnyi akina ku gihe.
Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa Saba, aho umukinnyi umwe umwe yahagurukaga imbere y’isoko rya Musanze bagasoreza mu Kinigi ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina, ku ntera ya Kilometero 13.
Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies, ni we wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje iminota 23’31″79″’.
Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep ni we waje guhita yambara Maillot Jaune nk’umukinnyi uyoboye urutonde rusange
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Ibiganiro by’imikoranire bigeze kure, hagati y’umuhanzi Kenny Sol na Sosiyete ya 1.55 AM, ireberera inyungu z’abahanzi barimo Bruce Melodie na Ross Kana.
Jeanlun Rusanganwa ureberera inyungu za Kenny Sol, yahamije ko bageze kure ibiganiro n’iyi sosiyete ku buryo nta gihindutse ashobora kwiyunga kuri Bruce Melodie.
Abajijwe niba Kenny Sol yaba yamaze gusinya muri 1.55 AM, yagize ati” Hoya ariko turi mu biganiro, tugeze nko kuri 70% tuganira.”
Yavuze ko Kenny Sol ahugiye muri Tour Du Rwanda ku buryo ayo makuru yo kuba yasinye muri 1:55 AM atariyo, ko bayabonye asakara ku mbuga nkoranyambaga batazi uwayasakaje.
Abareberera inyungu za Kenny Sol, bemeje ko bakiri mu biganiro nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyira umukono ku masezerano.
Kenny Sol abaye umuhanzi wa mbere wemeje ko yegerewe n’iyi sosiyete, nyuma y’iminsi mike itangaje ko iteganya kwagura ikipe y’abahanzi bakorana, bakongera abandi.
Mu bahanzi bivugwa ko bahanzwe amaso, harimo Kenny Sol, Kevin Kade, Chriss Eazy, Yampano n’abandi, bazaza biyongera kuri Bruce Melodie, Ross Kana na Producer Element Eleee.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.