Home Amakuru Mu Mahanga Abantu benshi bakomeje kwibaza ibyabaye ku mugore wa wa Kanye West bahuye...

Abantu benshi bakomeje kwibaza ibyabaye ku mugore wa wa Kanye West bahuye ari umukobwa muzima none akaba agaragara nkuwataye ubwenge

0

Bianca Censori, umugore wa Kanye West, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye ubusa.

Uyu mugore usanzwe afatanya n’umugabo we, guhanga imideli n’inkweto zo mu bwoko bwa Yeezy, akomeje kugarukwaho nyuma yo kwambara hafi ya ntabyo, akagenda mu muhanda i Paris mu Bufaransa.

Bianca yari kumwe n’umugabo we, abantu bamuha inkwenene y’uko yashyize hanze bimwe mu bice by’ibanga, ubusanzwe bitamenyerewe gushyirwa ku karubanda.

Nk’uko amafoto bafashwe batembera muri uyu mujyi abigaragaza, Bianca nta mwenda w’imbere yari yambaye, ku buryo imiterere y’igitsina n’ikibuno yose yagaragaraga.

Kanye West we, yari yambaye imyambaro y’umukara, ari kumwe n’abashinzwe umutekano, bagenda bacunze ko nta muntu usagarira uyu muryango.

Ye, umugore we na North West w’imfura ye, bamaze iminsi mu Bufaransa, aho bakoreye igitaramo gisogongeza abatuye iki gihugu album nshya yise’ Vultures 2’.

Uyu mugore atarakundana na Kanyewst yari yambaragara yikwije

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru