Home Uncategorized Menya ibintu bitanu byihariye kuri Isacco, umuhanzi w’umunyarwanda umaze kwigarurira imitima ya...

Menya ibintu bitanu byihariye kuri Isacco, umuhanzi w’umunyarwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi iburayi(VIDEO)

0

Umuhanzi w’umunyarwanda ISACCO ukorera umuziki i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari kwigaragaza cyane ku mugabane w’Iburayi ariyo mpamvu twahisemo kukubwira ibintu bitanu ukwiye ku menya kuri uyu musore, unafite indirimbo nshya.

Murwanashyaka Isaac uzwi nka ISACCO uyu mwaka wa 2024 awutangiranye imbaraga zidanzwe bitewe n’indirimbo yashyize hanze yise “On s’amuse” akaba ari nayo yitiriye alubumu ye.

ISACCO uyu mwaka wa 2024 awutangiranye imbaraga zidanzwe

Iyi ndirimbo ya Isacco ni imwe muzigezweho cyane mugace atuyemo i Paris, Uretse mu Bufaransa, iyi ndirimbo irikugarukwaho cyane muri East Africa byumwihariko mugihugu cya Kenya.

Iyi ndirimbo nshya ya Isacco avugako ari indirimbo yashyizemo imbagara nyinshi bitewe nizindi ndirimbo yari asanzwe akora aho avugako irimo udukoryo twinshi.

REBA AMASHUSHO

Ibintu bitanu ukwiye kumenya kuri Isacco.

1. Mu mwaka wa 2016 Nibwo Isacco yatwaye igihembo cye cyambere cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Diaspora i Burayi ( best male artist in the diaspora 2016) icyo gihe yari afite indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Nonaha”.

2. Mu mwaka wa 2017 Isacco yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umunyafurika wahize abandi iburayi ( Best African Diaspora 2017 )

3. Mu mwaka 2018 wari umwaka udasanzwe kuri Isacco ubwo yashyiraga hanze indirimbo yakunzwe cyane yise “Cheza” iyi ndirimbo yamukoreye amateka bituma atangira gutambuka mubinyamakuru mpuzamahanga bikorera iburayi harimo RADIO na TV bikorera muri DIASPORA byatumye atumirwa mubiganiro bya TRACE TV, RADIO AFRICA , RADIO RFI, RADIO ESPACE FM , BBLACK TV nibindi.

Kubera gukundwa cyane byatumye Isacco atangira gutumirwa mubitramo bikomeye ataramira abakunzi be muri SALLES zikaze nka ZÉNITH DE PARIS, OLYMPIA , ÉLYSÉES MONTMARTE, DOCK PULLMAN naza DOCK EIFFEL .

4. Umwaka wa 2020 ntabwo wabaye umwaka mwiza kuri Isacco kubera icyorezo cyari cyugarije isi cya COVID19, uyu muhanzi avugako nubwo atari yorohewe yabyitwayemo neza cyane ndetse ntiyigeze ahagarika gukora kuko aribwo yakoze indirimbo yise “Urampagije” hamwe niyo yise “Zunguza” yakoranye n’icyamamare cyo muri GUINÉE, Lil Saako.

5. Mu mwaka 2022, Isacco yongeye kwandika amateka yegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka muri Diaspora iburayi ( best diaspora artist 2022 )

Isacco afite inzoga z’amashampanye yitiriwe

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru