Home Amakuru Mu Mahanga ibyo wamenya kuri Trey Nyoni wakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto...

ibyo wamenya kuri Trey Nyoni wakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye Liverpool muri FA Cup batangiye kumwitirira u Rwanda

0

Nyuma y’uko umwana w’imyaka 16, Trey Nyoni akiniye umukino wa mbere Liverpool ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino abantu batangiye kugenda bamwitirira ibihugu bya bo birimo n’u Rwanda ko ari ho akomoka.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Trey Nyoni yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura mu mukino wa FA Cup Liverpool yatsinzemo Southampton 3-0. Akaba yarahise aba umukinnyi ukiri muto ukiniye Liverpool muri FA Cup.

Uyu mukinnyi wageze muri Liverpool 2023, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwiyitirirwa n’ibihugu byinshi birimo Malawi, Tanzania, Zambia, Botswana ndetse n’u Rwanda ngo kuko izina Nyoni ryumvikana nk’izina ry’Ikinyarwanda.

Trey Nyoni yavutse tariki ya 30 Kamena 2007, avukira mu Bwongereza ku babyeyi bo muri Zimbabwe

Gusa iyo ugiye gusoma usanga aba bose bamwiyitirira ntaho bahuriye kuko avuga ku babyeyi bo muri Zimbabwe.

Trey Nyoni yavutse tariki ya 30 Kamena 2007, avukira mu Bwongereza ku babyeyi bo muri Zimbabwe, bivuze ko yemerewe kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Zimbabwe.

Uyu mwana akaba akina mu kibuga hagati asatira, yasinyiye Liverpool muri Kanama 2023 avuye muri Leicester City yari amazemo imyaka 10.

Trey akaba yaramaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa gicuti batsinzemo Italy 3-2 aho yatsinze igitego akanatanga umupira wavuyemo igitego.

Trey Nyoni yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura mu mukino wa FA Cup Liverpool yatsinzemo Southampton 3-0.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru