Home Blog Page 19

Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze uburyo musaza we yahagaritse ubukwe ku munota wanyuma

0

Esma Platnumz uvukana na Diamond Platnumz, yatangaje ko hari ubukwe musaza we yari agiye gukora abuhagarika ku munota wa nyuma.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Wasafi FM, yavuze ko imiryango yombi yari yamaze kwemeranya ku nkwano bagombaga gukwa umugeni ndetse ko zari zamaze gutangwa.

Esma nubwo atigeze ahishura igihe ubu bukwe bwari kubera, avuga ko Diamond yababwiye ko atagishaka kurongora uyu mukobwa kuko yumvaga yaba ahubutse, ko azafata umwanzuro wo gushaka yabyizeho neza.

Ati “Twagerageje guhatiriza Diamond kurongora uyu mukobwa, tunatanga inkwano. Yari yarangije gutegura buri kimwe ariko habura iminsi mike atubwira ko yabihagaritse.”

Ngo nyina w’uyu muhanzi, yagerageje gushyira ake, ngo amukebure undi amubera ibamba, ababwira ko badakwiye kumuhitiramo umugore, nk’uko atigeze abahatiramo.

Diamond Platnumz usanzwe ari ku ruhembe rw’umuziki mu Karere, ni umubyeyi w’abana bane yabyaranye n’abagore batatu barimo Zari babyaranye babiri, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.

Kuva uyu muhanzi w’imyaka 34 yatandukana na Zari mu 2018 amaze gukundana n’abakobwa benshi, kugeza kuri Zuchu bari mu rukundo muri iki gihe.

Esma Platnumz uvukana na Diamond Platnumz, yatangaje ko hari ubukwe musaza we yari agiye gukora abuhagarika ku munota wa nyuma.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi, n’umugore we bibarutse imfura y’umuhungu

0

Ismael Mwanafunzi, umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamukuru, RBA, n’umugore we Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru, kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 bibarutse imfura y’umuhungu.

Mwanafunzi yatangaje ko kuri iyi tariki bakiriye umwana mu muryango ariko ko nta byinshi yabitangaza ho.

Yagize ati “Nta byinshi ndibuvuge, urabizi Mwanafunzi ntabwo akunda ko ubuzima bwe bwite bujya ku ka rubanda, gusa twakiriye umwana mu muryango we, ukaba Iwacu”.

Ismael Mwanafunzi n’umugore we Mahoro Claudine barushinze ku wa 01 Nyakanga 2023 mu bukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu busitani bwa Indangamurage.

Uyu mugabo azwi mu biganiro bicukumbuye, yabaye umunyamakuru wa Isango Star ari naho yamamariye kuri ubu akaba akora kuri RBA byumwihariko kuri Radio Rwanda.

Umugore we Mahoro Claudine yakunzwe mu biganiro bitandukanye kuri Radio/Tv 10.

Ismael Mwanafunzi n’umugore we Mahoro Claudine barushinze ku wa 01 Nyakanga 2023 mu bukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu busitani bwa Indangamurage.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyarwandakazi waminuje mu Bushinwa mubijyanye na Engineering, Saddie Vybez yihebeye umwuga wo kubyina mu Rwanda

0

Umwuga wo kubyina ukomeje kugaragaza abanyempano mu Rwanda Saddie Vybez ni umwe mubakobwa bari kwigaragaza cyane kubera impano yifitemo mukubyina.

Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez, ubusanzwe avuka mu bana 14, bavukana kuri se na nyina.

Mu mashuri yisumbuye yize “Electronic Telecommunication’’ naho kaminuza yiga “Mechanical Design Engineering” aho yabyize mu Bushinwa guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Kubyina byo yabyize binyuze mu mahugurwa.

Iyo yivuga agaragaza ko impano yo kubyina yamukirigise agahitamo kwiyegurira ububyinnyi aho kujya gukora ibyo yize.

Bitandukanye n’abandi babyinnyi benshi mu Rwanda, uyu mukobwa ntabwo akunze kugaragara mu ndirimbo, ahubwo yifashishwa cyane mu bitaramo bitandukanye.

Mu bahanzi bamaze gukorana harimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bruce Melodie bakoranye muri BAL no mu gitaramo yakoreye i Burundi, Joshua Baraka ugezweho muri Uganda n’abandi.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

Uyu mukobwa ni umwe mu babyinnyi bari imbere mu gitaramo cya Move Afrika, cyatumiwemo umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar cyabereye muri BK Arena umwaka ushize. Hari kandi Trace Awards & Festival, icya Boyz II Men n’ibindi.

Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya ibintu 10 by’umumaro wagenderaho mubuzima bwawe bwa buri munsi

0

✅Ntukababazwe n’Ikibi Kikubayeho, kuko Uhakura ubundi bumenyi Utatekerezaga ko Wagira.

✅Mugihe ibyo Wateganyaga kugeraho Byanze, Ntukihebe ngo Uvuze induru, kuko Haba hari byinshi Imana Ikurinze wowe Utabizi.

✅Umugore cga Umugabo Wishakiye Mukundana, n’agukosereza Ntuzumve ko Ari Ishyano Rikugwiriye kuko Ugomba no kumenya Uruhande rwe Rubi, n’ubwo yakwerekaga urwiza gusa.

✅Urukundo Rurakomeye, Ariko N’ukunda Umusore cga umukobwa we Rutamurimo, Ntugahatirize, kuko Hari Uwo Ukunda nawe Agukunda Tegereza uwo.

✅Hari Abantu baza ku Isonga mu Gukundwa:
1.Nyina w’umuntu.
2.Se w’Umuntu.
3.Abavandimwe b’umuntu.

Ariko Umugore cga Umugabo; Boy-Friend, Girl-Friend: Wawe Agufatiye Runini mu Buzima bwanyu (wowe nawe) bwose musigaje kubaho mu Isi. Ntukagire icyo Umurutisha, Udashyira Ubuzima bwawe mu kaga.

✅N’usanga Baharabika mugenzi wawe, Uzamuvuganire kuko n’uhava Niwowe barakurikizaho, ntuzamenya Uzakuvuganira Aho azava.

✅Ntuzagirire Ishyari mugenzi wawe kubyo Akoze bikamuhira, Zirikana ko nawe Hari byinshi Wakoranye n’abandi bo Bikanga wowe Bikemera.

✅N’Utera Intambwe ujyambere, Ujye Uzirikana Ububi bw’ahabi Uvuye, Ntiwishimehejuru y’abo usizeyo, ahubwo Ubafashe nabo baveyo, kuko Iby’isi ni Zunguruka Abantu Barakenerana.

✅Ntugasuzugurire Umuntu mu minsi mibi Umusanzemo, kuko Bucya Bucyana Ayandi ejo Wamuyoberwa!

✅Gira neza Wigendere, Iyo Neza urayisanga

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya amakosa 10 akorwa n’abagore mu mibanire yabo n’abagabo bashakanye bikaba byabasenyera urugo rwabo ntirumare kabiri

0

Nyuma yo kubagezaho amakosa 10 akorwa n’abagore mu mibanire yabo n’abagabo bashakanye, muri iyi nkuru, turabagezaho amakosa 10 abagabo bakora mu ngo akaba ashobora kuzisenya cyangwa ntizimare kabiri:

1. Gutekereza ibyishimo byo mu buriri wenyine utitaye ku wo mwashakanye

Abagabo benshi ni ba nyamwigendaho ku ngingo yo gutera akabariro ndetse ntibatekereza ku byishimo by’abagore babo. Kutita ku byishimo by’umugore wawe igihe muri mu gikorwa cy’abashakanye bishobora kugusenyera urugo vuba cyane. Kugira ngo mwembi mubashe kwishimira iki gikorwa bisaba ko muganira byo ku rwego rwo hejuru mukaganira mutuje kandi mukumvana.

2. Kwaya umutungo w’urugo

Kugira ibyo ugira bihenze utabanje kubiganiraho n’umugore wawe cyangwa kwaya umutungo w’urugo ni irindi kosa abagabo bakora rikaba ryabasenyera. Kuba ufite konti muri banki ukayihisha uwo mwashakanye ni ‘sakirirego’ mu rugo. Iyo utumye umugore wawe atamenya ibyerekeye umutungo wawe, bituma yumva adakunzwe bihagije ndetse akaba yakwibona nk’umunyamahanga mu rugo rwanyu. Ni ngombwa ko wizera umugore wawe n’umutima wawe wose ndetse n’ubutunzi bwawe.

3. Kwigira ntibindeba mu kurera abana

Abagabo benshi baharira abagore uburere bw’abana babo bakibwira ko icyo basabwa gukora gusa ari ugutanga ibitunga umuryango, kandi ibi bihabanye n’ukuri. Si byo na gato rwose kwirengagiza uruhare rwawe rwo kurera abana ufatanyije n’uwo mwashakanye. Ukwiye gufata umwanya ukawumarana n’abana bawe ndetse ukugira uruhare runini mu buzima bw’abana bawe.

4. Kutita ku mubiri wawe

Abagabo benshi baba bifuza ko abagore babo bita ku mibiri yabo nyamara bo batabikora. Uko umugabo agaragara ni ikintu abagore bitaho kandi kibatera ishema. Abagabo benshi iyo bamaze gushaka, ntibongera kugira icyo bakore ngo bite ku mibiri yabo kandi ntibishimisha abagore. Nkuko wifuza ko umugore yiyitaho nawe ni ko uba ugomba kubigenza.

5. Kudateganyiriza ejo hazaza

Nk’umutware w’urugo, ukwiye gutekereza no kumenya guteganyiriza umugore n’abana bawe. Ugomba gupangira urugo rwawe ahazaza, ubutunzi bwawe, abana n’ibindi. Ntukabe umugabo ubaho nk’ubara ubukeye, akarya nk’aho ari bwo bwa nyuma. Ugomba guteganya ikizababeshaho mu busaza, utagishoboye gukora, ugateganyiriza igihe uzaba wapfuye cyangwa abana bawe nibashyingirwa n’ibindi.

6. Kutumva umugore wawe

Abagabo benshi ntibabasha kubona abagore babo nk’umufasha cyangwa umufatanyabikorwa bituma batabatega amatwi ngo bumve uko babona ibintu. Ntukumve ko uzi ibyo umugore agiye kuvuga ngo umuce mu ijambo mbere y’uko avuga uti ‘Ni ay’abagore’.

7. Kutizera umugore wawe

Kutizera umugore ngo ube wamubitsa amabanga akomeye ni irindi kosa abagabo benshi bubatse bakora mu ngo. Umugore wawe aba agomba kuba umuntu ubwira udukuru twose ndetse ukamubitsa utubanga twose; ni urubavu rwawe. Umugore wawe ashaka kumenya ikikwerekeye cyose kandi erega nta cyo atazi, wigira ibyo umukinga rero.

8. Kwemerera umuryango n’inshuti zawe gusuzugura umugore wawe

Nk’umugabo, uzaba utsinzwe niwemerera abagize umuryango wawe ndetse n’inshuti zawe kutubaha umugore wawe. Umuntu wese utubashye umugore wawe nawe aba agusuzuguye; ni ibyo rwose. Ujye wirinda kuvuga nabi no gutaranga umugore wawe mu ruhame bitazatuma ata icyubahiro cye. Umuryango ndetse n’inshuti zawe bagomba kumenya gusa ibyiza by’umugore wawe, ibibi ni wowe ugomba kubimenya gusa. Wowe n’umugore wawe ni mwe mwenyine mugomba kwicarana mugakemura ibibazo mufite mutihaye rubanda.

9. Kudasaba imbabazi wahemutse

Kutemera gusaba imbabazi wafuditse ni rimwe mu makosa abagabo bakora mu mibanire y’abo mu ngo. Abagabo benshi bibwira ko ari ukwisuzuguza no kwitesha agaciro gusaba imbabazi umugore kandi mu by’ukuri si byo. Kuba uri umugabo si impamvu yo kuba utasaba imbabazi umugore wawe igihe wamukoshereje.

10. Kugereranya uwo mwashakanye n’abandi bagore

Kugereranya umugore wawe n’abandi ni bibi cyane ndetse bishobora kugusenyera; ntukagereranye uwo mwashakanye n’abandi bagore. Iteka ryose iruhande rwawe, aho ukorera n’aho uba ntuhazabura abagore bafite ibyo barusha umugore wawe, ariko se uzi ibibi cyangwa intege nke abo bagore bagira? Jya wita, uteteshe, ukunde kandi wubahire umugore wawe uko ari bitari ibyo akora cyangwa adakora.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Ikipe ya Dynamo yari ihagarariye Uburundi ikanga kwambara ’Visit Rwanda’ yatangiye gufatirwa ibihano bikakaye

0

Ikipe ya Dynamo Basketball Club n’Ishyirahamwe rya Basketball i Burundi batangiye guhura n’ibihano biremereye, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza agenga imyambarire mu irushanwa rya Karahari Basketball Africa league riri kubera muri Afurika y’Epfo.

Ku Cyumweru ni bwo ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa league bwatangaje ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino yagombaga guhuriramo na FUS Rabat yo muri Maroc.

Ni nyuma yo kwanga kwambara imyambaro yanditseho ’Visit Rwanda’ isanzwe itera inkunga ririya rushanwa.

Dynamo kandi yari yanze kwambara iyo myambaro mu mukino yatsinzemo Cape Town Tigers yo muri Afrika y’epfo ku manota 86-73, kuko ahanditse ’Visit Rwanda’ bari bometseho ibyapa by’umukara.

Amakuru avuga ko leta y’u Burundi ari yo yategetse iriya kipe kutamamaza u Rwanda, bijyanye no kuba hari ibibazo bishingiye kuri Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Ikipe ya Dynamo nyuma yo guterwa mpaga ku Cyumweru bahise bava muri Afurika y’Epfo batwawe n’indege ya RwandAir, banyura i Kigali mbere yo kwerekeza i Bujumbura.

Usibye gusezererwa, iyi kipe yanaciwe amande angana na $50,000 (Frw miliyoni 64) kubera gukina umukino wa Cape Toxn Tigers bafutse ahanditse Visit Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Basketball y’u Burundi igomba guhabwa ibihano by’imyaka itanu ititabira igikorwa icyo ari cyo cyose cyerekeye uriya mukino haba muri Afurika ndetse no ku Isi, ndetse u Burundi bukaba bugomba gutanga amande ya $500,000 (Frw miliyoni 647).

Mu gihe aya mafaranga yaba atishyuwe biteganyijwe ko ibihano biziyongera.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Icyamamare muri KACI, John cena yaserutse ku rubyiniro yambaye ubusa mu bihembo bya Oscar 2024

0

John cena wamenyekanye mu mukino wo gukirana uzwi nka ’Kaci’ (WWE) yaserutse ku rubyiniro yambaye ubusa mu bihembo bya Oscar 2024 byatanzwe mu ijoro ryakeye.

Mu ijoro ryakeye nibwo muri Amerika hatanzwe ibihembo bya Oscar 2024 ku nshuro ya 96 aho byahawe abakinnyi bitwaye neza muri sinema mu mwaka washize wa 2023.

Muri ibi birori, John Cena yaje gutungurana ubwo yajyaga ku rubyniro yambaye uko yavutse.

Uyu mugabo wari wahawe guhamagara abatsindiye igihembo cya Best Costume Design, yaje ku rubyiniro yambaye ubusa aho ku bugabo bwe yari yahisheho ibahasha.

Yageze ku rubyiniro abantu baratungurwa nyuma yo kumubona yambaye uko yavutse, ubugabo bwe yabuhisheho ibahasha yari irimo izina rya filime yatsindiye igihembo.

Ibi John Cena yakoze byatunguye abatari bake maze batangira kwibaza impamvu yabyo.

John Cena yaje gutungurana ubwo yajyaga ku rubyniro yambaye uko yavutse.

Icyatumye uyu mugabo aza gutyo, ni uko yari ari kwizihiza imyaka 50 ishize muri ibyo bihembo hagaragaye umugabo na we waje ku rubyiniro yamabaye ubusa.

Robert Opel ni we mugabo waje ku rubyiniro yambaye ubusa mu bihembo bya Oscar byatangwaga ku nshuro ya 46. Yazirikaanwe ndetse anahabwa icyubahiro na John Cena waje na we yambaye ubusa.

Ubwo John Cena yamaraga gutangaza filime Poor Creatures nk’iyatsindiye igihembo, hahise haza abantu baramwambika ava ku rubyiniro yambaye.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Liverpool yanganyije na Manchester City ushobora kuba uwa nyuma wahuje Jurgen Klopp na Pep Guardiola

0

Liverpool yanganyije na Manchester City igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) wabaye ku Cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024 kuri Anfield Road.

Wari umukino ukomeye cyane kuko amakipe yombi ahanganiye Igikombe cya Shampiyona. Si ibyo gusa kuko ushobora kuba uwa nyuma wahuje Jurgen Klopp na Pep Guardiola kuko Klopp yamaze gutangaza ko azatandukana na Liverpool ubwo uyu mwaka uzaba urangiye.

Manchester City yatangiye neza uyu mukino isatira ariko itarabona uburyo bwiza yatsindamo ibitego kuko ubwo Phil Foden yabonaga butabyaraga umusaruro.

Ku munota wa 19, Darwin Núñez yahinduye umupira imbere y’izamu Luis Díaz atsinda igitego ariko umusifuzi w’igitambaro avuga habayeho kurarira.

Ku munota wa 23, Manchester City yafunguye amazamu ku mupira wavuye muri koruneri, John Stones akawusunikira mu ncundura.

Mu minota 35, Liverpool yasatiriye cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko bayibera ibamba. Igice cya Mbere cyarangiye Manchester City yatsinze Liverpool igitego 1-0.

Liverpool yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 48, Nathan Aké yasubije inyuma umupira ariko Núñez awutanga umunyezamu Ederson Moraes amukorera ikosa, umusifuzi atanga penaliti.

Yatsinzwe neza na Alexis Mac Allister yishyura igitego ku munota wa 50. Umunyezamu Ederson wari wababaye yahise asimburwa na Stefan Ortega.

Ku munota wa 58, Man City yazamutse neza ariko Álvarez ateye umupira mu izamu, umunyezamu Caoimhin Kelleher awukuramo.

Ku munota wa 60, Mohammed wari umaze iminsi mu mvune yinjiye mu kibuga asimbuye Dominik Szoboszlai. Liverpool yahise itangira gusatira bikomeye yiharira umukino.

Muri iyi minota Man City yakiniraga inyuma cyane ikina imipira Liverpool yabaga itakaje bityo ikazamuka yihuta ariko Phil Foden agahusha uburyo buke yabonaga.

Ku munota wa 83, Andrew Robertson yahinduye umupira imbere y’izamu, Mac Allister akubitana na Kyle Walker abakinnyi ba Liverpool basaba penaliti ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 88, Haaland yacomekeye umupira Jérémy Doku yinjira mu rubuga rw’amahina acenga cyane ateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu ugarukira umunyezamu Kelleher awufata neza.

Uwo mupira wahise uzamukanwa neza Salah yinjira mu rubuga rw’amahina agerageje kuwuhindura imbere y’izamu ashakisha Díaz, umunyezamu Ortega asohoka neza arawufata.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana no mu minota umunani yinyongera ariko habura itsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari igitego 1-1.

Uku kunganya kunguye cyane Arsenal yahise ifata umwanya wa mbere yo yatsinze Brentford ibitego 2-1. Iyi kipe y’i Londres iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 64 inganya na Liverpool ya kabiri, ni mu gihe Manchester City iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 63.

Aston Villa ni iya kane n’amanota 55, Tottenham ku wa gatanu na 53. Manchester United irakurikira n’amanota 47. Chelsea iri ku mwanya wa 11 n’amanota 36.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Killaman yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 ashaka kwemeza abavugako atakora ubukwe

0

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda, yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Killaman yakoze ubukwe n’umugore we Umuhoza Shemsa nyuma y’imyaka igera ku munani babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubukwe bw’uyu mukinnyi wa Filime bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyamba kubera ukuntu bwagenze n’uko bwari buteguye.

Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hazengura amakuru yavuga ko ubu bukwe bw’uyu mugabo w’abana babiri bwatwaye miliyoni 40, ni mu gihe abandi bamukwenaga bavuga ko yasesaguye muri ubwo bukwe.

Nyuma y’ayo magambo, Killaman yaje gushyirwa avuga amafaranga nyirizina ubukwe bwamutwaye.

Aganira na Igihe, Killaman yashimangiye ko ubukwe bwe bwamusizemo imvune ndetse bunamutwara amafaranga asaga miliyoni 60.

Yagize ati: “Ubukwe bwose n’imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.”

Si ibyo gusa, Killaman n’umuryango we bagiye kujya mu kwezi kwa buki mu birwa bya Zanzibar.

Ku itariki 2 Werurwe 2024 nibwo Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka 2 babana mu buryo bunyuranyije amategeko. Ubu bafitanye abana babiri.

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda, yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Nyuma y’amezi atanu atandukanye n’umukunzi we ,Lupita Nyong’o yabonye umusore mushya bari mu munyenga w’urukundo

0

Umukinnyi wa filime mpuzamahanga ukomoka muri Kenya, Lupita Nyong’o, nyuma y’amezi atanu atandukanye n’umukunzi we Selema Masekela, yagaragaje umusore mushya bari mu munyenga w’urukundo.

Lupita Nyong’o ari mu munyenga w’urukundo n’umunyakanada, Joshua Jackson, aho ba bombi bafotowe bagiye kugirana ibihe byiza muri Mexico ku isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 ya Lupita Nyong’o.

Mu mashusho yo ku ya 3 Werurwe, Lupita Nyong’o yagaragaye afatanye akaboko na Joashua bambaye imyenda yo kogana bari mumazi ubonako urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Muri aya mashusho aba bombi bagaragara biruka kunkengero z’inyanja, basomana basangira ndetse basangiza abakunzi babo ibihe byiza bagiriye aha hantu.

Joshua Jackson na Lupita Nyong’o bahuye bwa mbere mu 2023 nyuma yo gutandukana kwabo bombi bombi – Joshua n’umugore we Jodie Turner-Smith na Nyong’o na Masekela.

Nkuko amakuru yatangajwe n’imbuga zitandukanye zo muri Amerika, Lupita yijihije isabukuru y’imyaka 41 ari kumwe na Joshua mu biruhuko i Puerto Vallarta, muri Mexico.

Lupita n’umukunzi we mu munyenga w’urukundo

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748