Home Amakuru Mu Rwanda Menya ibintu 10 by’umumaro wagenderaho mubuzima bwawe bwa buri munsi

Menya ibintu 10 by’umumaro wagenderaho mubuzima bwawe bwa buri munsi

0

✅Ntukababazwe n’Ikibi Kikubayeho, kuko Uhakura ubundi bumenyi Utatekerezaga ko Wagira.

✅Mugihe ibyo Wateganyaga kugeraho Byanze, Ntukihebe ngo Uvuze induru, kuko Haba hari byinshi Imana Ikurinze wowe Utabizi.

✅Umugore cga Umugabo Wishakiye Mukundana, n’agukosereza Ntuzumve ko Ari Ishyano Rikugwiriye kuko Ugomba no kumenya Uruhande rwe Rubi, n’ubwo yakwerekaga urwiza gusa.

✅Urukundo Rurakomeye, Ariko N’ukunda Umusore cga umukobwa we Rutamurimo, Ntugahatirize, kuko Hari Uwo Ukunda nawe Agukunda Tegereza uwo.

✅Hari Abantu baza ku Isonga mu Gukundwa:
1.Nyina w’umuntu.
2.Se w’Umuntu.
3.Abavandimwe b’umuntu.

Ariko Umugore cga Umugabo; Boy-Friend, Girl-Friend: Wawe Agufatiye Runini mu Buzima bwanyu (wowe nawe) bwose musigaje kubaho mu Isi. Ntukagire icyo Umurutisha, Udashyira Ubuzima bwawe mu kaga.

✅N’usanga Baharabika mugenzi wawe, Uzamuvuganire kuko n’uhava Niwowe barakurikizaho, ntuzamenya Uzakuvuganira Aho azava.

✅Ntuzagirire Ishyari mugenzi wawe kubyo Akoze bikamuhira, Zirikana ko nawe Hari byinshi Wakoranye n’abandi bo Bikanga wowe Bikemera.

✅N’Utera Intambwe ujyambere, Ujye Uzirikana Ububi bw’ahabi Uvuye, Ntiwishimehejuru y’abo usizeyo, ahubwo Ubafashe nabo baveyo, kuko Iby’isi ni Zunguruka Abantu Barakenerana.

✅Ntugasuzugurire Umuntu mu minsi mibi Umusanzemo, kuko Bucya Bucyana Ayandi ejo Wamuyoberwa!

✅Gira neza Wigendere, Iyo Neza urayisanga

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru