Home Amakuru Mu Rwanda Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro

Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro

0

Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro, nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino ikipe ye yaraye itsinzwemo na Musanze FC.

Ku munota wa 85 w’umukino ubwo Rayon Sports yarimo yotsa igitutu Musanze FC ngo yishyure igitego yari yayitsinze ku munota wa 72, Rudasingwa Prince yakubitanye umutwe na myugariro Muhire Anicet ’Gasongo’ birangira bombi bataye ubwenge.

Aba bakinnyi bombi bahise bajyanwa kwa muganga ikitaraganya kugira ngo bitabweho.

Mu gihe icyoba cyari cyose ku bakunzi ba Rayon Sports bari bagize impungenge ku buzima bw’uyu musore, amakuru meza ahari ni uko yamaze kugarura ubwenge ndetse akaba yanasezerewe mu bitaro bya CHUK ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Rudasingwa ubwe ni we wemeje ayo makuru biciye mu ifoto yashyize hanze, anashima Imana yarokoye ubuzima bwe.

Musanze FC na yo yemeje ko Muhire Anicet na we yamaze gusezererwa kwa muganga, akaba agomba gukomeza kwitabwaho ari mu rugo.

Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro, nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino ikipe ye yaraye itsinzwemo na Musanze FC.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru