Home Blog Page 16

Umukinnyi wa filime Mama Sava arimugahinda yatewe n’umukozi w’Imana wamuhanuriye ibinyoma amubwirako Imana yamweretse ko agiye gukora ubukwe na Papa Sava

0

Umukinnyi wa Filimi Nyarwanda, Umunyana Analisa wamamaye nka ’Mama Sava’ yatangajeko yababajwe bikomeye n’umu Pasiteri wamuhanuriyeko agiye gukora ubukwe na ’Niyitegeka Gratien’ uzwi nka Papa Sava basanzwe bahurira muri filime.

Mu kiganiro Sunday Choice gitambuka ku ISIBO TV, Mama Sava yahamije urugamba arimo ati:“Ndimo ndahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.”

Yavuze ko atazasubira gusenga kubera ubu buhanuzi yahawe avuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Papa Sava na Mama Sava basanzwe bahurira muri filime

Uyu yemeje ko ubu buhanuzi yahanuriwe budafite ishingiro kubera ko Imana ikwiye kumenya gutandukanya Papa Sava na Niyitegeka Gratien.

Uyu yavuze ko Imana asenga atari injiji ku buryo inanirwa gutandukana Papa utabaho kuko n’izina ry’umukinnyi wa filimi na Niyitegeka Gratien uzikina.

Abajijwe niba yaba atarimo guhangana n’ubuhanuzi bw’Imana, Mama Sava yavuze ko arimo ahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.

REBA VIDEO

Uyu mupasiteri ngo yahanuriye Mama Sava bataziranye kuko uru rusengero yarugiyemo kubera inshuti ye yari yamutumiye.

Umukinnyi wa Filimi Nyarwanda, Umunyana Analisa wamamaye nka ’Mama Sava’

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi King James arashinjwa ubwambuzi n’umu Pasiteri uvugako yamugurije ibihumbi 30$ batangijemo uruganda rwa kawunga

0

Ruhumuriza James uzwi nka King James mu muziki, uwitwa Pastor Blaise Ntezimana, aravuga ko yamwambuye ibihumbi 30$ yamuhaye ngo bafatanye ubushabitsi, undi akayakubita umufuko.

Ni mu ntabaza uyu Ntezimana yanyujije ku rubuga rwa X, aho yasabaga Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ngo kumufasha muri ako karengane yagiriwe.

Ntezimana avuga ko mu 2021 aribwo yahaye King James ibihumbi 30$ ngo bakorane bizinesi yari yaratangiye yo gukora no gutunganya ifu yo mu bigori, Kawunga.

Avuga ko ibyo yumvikanye na King James bitubahirijwe n’amafaranga ntaya musubize, kandi ngo yayamuhaye ayagujije muri Banki yo muri Sweden aho atuye.

Ruhumuriza James uzwi nka King James mu muziki

Ati ” Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu”

Yakomeje avuga ko yasiragiye muri RIB inshuro nyinshi, ari nako atanga amafaranga y’indege n’abunganizi mu mategeko ariko ikibazo ntikirangire.

Ati ” Kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.”

Mu butumwa bwo kuri X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatshimima Abdallah, yinjiye muri iki kibazo, asaba urubyiruko kutarangazwa na Ntezimana watabaje Perezida Kagame.

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko uyu Ntezimana asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, bombi akaba yarabaganirije.

Yavuze ko ibyo bihumbi 30 by’amadorali yayamuhaye nta masezerano bagiranye, nyuma bakorana Buzinesi irahomba.

Yemeje ko yavuganye n’uwo Blaise urega King James ko ndetse yanicaranye na King James urengwa.

Ati “King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubushuti yanze. Ajye mu butabera”.

Ku murongo wa Telefone, umuhanzi King James yavuze ko uwo mugabo amuzi ko ibibazo bagiranye bizarangizwa n’ubutabera.

Yagize ati” Ndumva twategereza ubutabera kuko nicyo gisubizo natanga.”

Mumyaka itambutse nibwo mu binyamakuru byo mu Rwanda hagiye havugwa inkuru ko King James afite uruganda rutunganya ifu y’akawunga rwa ‘Ihaho’ ndetse akanagira ihahiro rigezweho ryitwa Mango Supermarket na Restaurant yitwa Mango Fast Food.

Ku murongo wa Telefone, umuhanzi King James yavuze ko uwo mugabo amuzi ko ibibazo bagiranye bizarangizwa n’ubutabera.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P

0

Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P, abajijwe ku mubano we na Minisitiri Phiona Nyamutoro araseka ntiyagira icyo avuga.

Eddy Kenzo amaze iminsi agarukwaho bitewe n’umubano wihariye bivugwa ko afitanye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’iterambere ry’ingufu n’amabuye y’Agaciro, Phiona Nyamutoro.

Yavuzweho gukundana na Nyamutoro wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Mu minsi yashize, hari amafoto y’aba bombi yasakaye bambaye umupira usa mu bihe bitandukanye.

Kenzo yigeze kuvuga ko yishimira kuvuga kuri Nyamutoro, ati “Ni inshuti yanjye”.

Ubwo yari ageze i Kigali, Kenzo yavuze ko abakunzi b’umuziki we bakwiriye kuzitabira iki gitaramo kuko azaririmba indirimbo amaze imyaka 12 akoranye na Dream Boys yabagamo Platini.

Ati “Meze neza kandi ndasaba abafana kuzaza ari benshi kuko igitaramo kizaba kiryoshye. Ndababwira ko indirimbo yitwa No one like you twakoranye tuzayiririmbana”.

Bivugwa ko Eddy Kenzo yimuye umunsi yagombaga kugerera mu Rwanda kubera gahunda yari afitanye na Nyamutoro.

Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umukobwa w’imyaka 34 wavutse afatanyije n’impanga ye amaguru, amaboko n’igihimba, batandukanyije imitima n’umutwe yakoze ubukwe

0

Abby Hensel w’imyaka 34 ukomoka muri Minnesota muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yashakanye n’umuforomokazi akaba n’umugabo wahoze mungabo witwa Josh Bowling, nk’uko bigaragara mu nyandiko rusange zabonywe n’ikinyamakuru US Today.

Impanga Abby na Brittany Hensel ni impanga z’abakobwa zizwi cyane muri Amerika kubera kwerekana ubuzima bwabo bwite babinyujije kuri televiziyo ya TLC.

Aba bakobwa bavutse mu 1990, bafite imitwe ibiri, imitima ibiri nibice bibiri byibihaha, ariko bagabana ibindi byose. Buri mpanga igenzura igice cyumubiri, kuburyo bafite guhuza bitangaje. Bashobora gutwara imodoka kandi bombi barangije kaminuza bafite impamyabumenyi muby’uburezi.

Vuba aha, konte ya TikTok @abbyandbrittanyhensel yasangiye clip yizihiza umunsi ukomeye wa Abby, hamwe na konte ya Facebook Britt And Abby bashyizeho ifoto igaragazako hari uwakoze ubukwe.

Ubukwe bw’uyu mukobwa bwagaragayemo izi impanga zambaye imyenda yubukwe.

Abakobwa bahujwe kuruhande-imitwe ibiri.

Bafite uruti rw’umugongo rwahujwe ku gitereko, imitima ibiri, igifu bibiri, impyiko eshatu, uruhago rutandukanye kuri buri umwe, ibihaha bine – bibiri bifatanyijemo – umwijima, urubavu rumwe, uburyo bwo kuzenguruka hamwe na sisitemu yo mu gice kimwe.

Kuva mu rukenyerero hasi, ingingo zose, harimo n’imyororokere, zirasangiwe.

Aba bakobwa batangiye kumenyekana isi yose mu 1996 ubwo bagaragara ku gifuniko cya Oprah Winfrey Show na Life Magazine, babanaga bucece muri Minnesota, birinda itangazamakuru kugeza bakinnye muri documentaire ya TLC bafite imyaka 16.

Aba bakobwa bavutse mu 1990, bafite imitwe ibiri, imitima ibiri nibice bibiri byibihaha, ariko bagabana ibindi byose.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Eddy Kenzo yaherekeje Minisitiri bavugwa murukundo mukurahirira inshingano nshya imbere ya Perezida Museveni

0

Eddy Kenzo utegerejwe i Kigali ku wa 28 Werurwe 2024, kuri uyu wa 27 Werurwe 2024 yaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutoro uherutse gushyirwa muri Guverinoma, kurahira mu muhango wayobowe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yavuze ko yishimiye guherekeza Minisitiri Phiona Nyamutoro mu kurahira ndetse amumenyesha ko aterwa ishema no kumubona mu mwanya aherutse guhabwa.

Phiona Nyamutoro yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko by’umwihariko akaba umunyamuryango wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.

Nyamutoro aherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024.

Nyuma yo guhabwa uyu mwanya muri Guverinoma, Eddy Kenzo yagaragaje ko yishimiye bikomeye Nyamutooro, bituma itangazamakuru ryo muri Uganda ritangira kugaruka ku mubano wabo.

Nyamutooro warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yaje gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Public Administration’.

Mu 2019 nibwo Eddy Kenzo uvugwa mu rukundo n’uyu mu Minisitiri yatandukanye na Rema Namakula bari bamaze imyaka itanu bakundana ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Kugeza ubu, Eddy Kenzo bizwi ko afite abana babiri.

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bategerejwe i Kigali muri iyi minsi cyane ko ari umwe mu bazitabira igitaramo cya Platini yise ‘Baba Experience’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024.

Minisitiri Phiona Nyamutoro
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yavuze ko yishimiye guherekeza Minisitiri Phiona Nyamutoro mu kurahira ndetse amumenyesha ko aterwa ishema no kumubona mu mwanya aherutse guhabwa.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umusore yiyahuje LIVE ari kuri facebook kubera umukobwa bakundanaga wamuciye inyuma bari hafi gukora ubukwe

0

Umunya-Zimbabwe ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, Kelvin Mhofu Ngoshi, aravugwaho kwiyahura imbonankubone kuri Facebook, akoresheje Fanta Coca-cola ivanze n’ibinyabutabire by’uburozi.

Ikinyamakuru Ngambakwe cyo muri iki gihugu kivuga ko ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, abitewe nuko umukobwa witwa Kudzie amuciye inyuma.

Muri Video y’umunota umwe n’amasegonda 28, uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 29, aba ari mu modoka ndetse nta kintu avuga imbere y’abamukurikira kuri Facebook nyuma bikavugwa yahise yitaba Imana akimara kunywa icyo kinyobwa.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko Kudzie na Kelvin umubano wabo watangiye kuva mu 2016.

Icyakora ngo watangiye kuzamo agatotsi ubwo uyu musore yatangira ibijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko muri Mpumalanga muri Afurika y’Epfo.

Umunya-Zimbabwe ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, Kelvin Mhofu Ngoshi, aravugwaho kwiyahura imbonankubone kuri Facebook

Ngo usibye kuba yarajyaga amuca inyuma, yanashyize hasi ubu bucuruzi ubwo yamenyeshaga ubuyobozi ko akora ibi bikorwa binyuranye n’amategeko bityo bikamusubiza inyuma, byanatumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Ibi byose ngo byiyongeraho ko ababyeyi be bose bari baritabye Imana.

Ntacyo polisi iragira icyo itangaza kuri uru rpfu rwashenguye Abanya-Zimbabwe.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Meddy n’umugore we Mimi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’umwana wabo

0

Umuryango wa Meddy n’umugore we Mimi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’umwana wabo Myla Ngabo.

Itariki nk’iyi mu mu 2022, nibwo umunezero usendere watashye mu buzima bwa Ngabo Medard Jobert n’umugore we Mimi Mehfira, ubwo bibarukaga umwana w’umukobwa bise Myla Ngabo.

Uyu munsi, bari kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’imfura yabo.Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram n’akanyamuneza kenshi, Meddy yifashishije amashusho agaragaza urugendo rwose rw’umwana wabo kuva bamusama kugeza uyu munsi yujuje imyaka ibiri maze aragira ati: “Igikomangomakazi cyanjye gito cyujuje imyaka ibiri!!! Isabukuru nziza y’imyaka 2 gikomangomakazi cyanjye, mutima wanjye wose! Mwana wanjye! Ufite umutima wa Zahabu! Uri umugisha wanjye ukomeye kandi mbiha agaciro cyane. Imana iguhe imigisha uyu munsi n’iminsi yose myiza y’ubuzima bwawe! Nkurukunda kuruta ikindi kintu cyose.

Nshimiye Imana ku bwawe.”Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] wamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, n’umufasha we Mimi Mehfira bibarutse umwana w’imfura bamaze hafi umwaka umwe basezeranye kubana akaramata.Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-Ethiopia ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amanyanye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Umuryango wa Meddy n’umugore we Mimi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’umwana wabo Myla Ngabo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Ayra starr yasazwe n’ibyishimo ubwo yamenyaga ko azahurira ku rubyiniro na Chris Brown

0

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Ayra starr yasazwe n’ibyishimo ubwo yamenyaga ko azahurira ku rubyiniro n’uwo yakuze akunda, Chris Brown, wamutumiye mu bitaramo bye yise 11:11 bizatangira muri Kamena 2024.

Ayra Starr uri mu Bwongereza mu bikorwa bigamije kumenyekanisha izina rye ku ruhando mpuzamahanga, ku itariki ya 19 Werurwe, yakoranye ikiganiro na Kiss FM UK ahishura ko umunsi azaba ahagaze ku rubyiniro rumwe na Chris Brown azasuka amarira y’ibyishimo.

Yagize ati ”Sinigeze ndira ubwo namenyaga ko nzahurira ku rubyiniro rumwe na Chris Brown ariko umunsi tuzaba turi kumwe nkareba abafana bose bazaba bahari kwihangana bizananira, rwose nzasuka amarira y’ibyishimo kuko byari inzozi zanjye guhura na Chris Brown”.

Ayra Starr azahurira ku rubyiniro na Chris Brown na Muni Long mu bitaramo bizazenguruka Amerika y’Amajyaruguru.

Ku itariki ya 5 Werurwe 2024 nibwo Chris Brown yatangaje ko muri Kamena 2024 azatangira ibitaramo by’umuzingo yise 11:11 wasohotse mu Ugushingo 2023.

Ayra starr yasazwe n’ibyishimo ubwo yamenyaga ko azahurira ku rubyiniro n’uwo yakuze akunda, Chris Brown

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Element yahishuye ko indirimbo ya mbere yashyize hanze yari yayikoreye umukobwa bakundanaga batandaukana atarayimwumvisha

0

Fred Mugisha Robinson uzwi nka Element muri muzika, yahishuye ko indirimbo ya mbere yashyize hanze yise “Kashe” yari yayikoze ashaka kuyumvisha umukobwa bakundanaga, bamaze gutandukana yiyemeza kuyiha abakunzi bamuzika nyarwanda.

Uyu musore umaze imyaka ine atangiye akazi ko gutunganya umuziki (Producer) yatangarije Kiss FM Kenya ko ‘Kashe’ yayikoze ashaka kuyiha umukunzi we nk’impano.

Element avuga ko mu by’ukuri atari afite gahunda yo kuba yaba umunyamuziki uririmba bitewe n’isoni nyinshi agira.

Ati “Ntabwo nashakaga gusohora indirimbo bitewe n’ukuntu ndi umuntu ugira isoni cyane ahubwo ubwo nandikaga indirimbo Kashe, nayihereje umukobwa twakundagana , ni iyo namukoreye ntabwo nashakaga kuyishyira hanze, nashakaga kuyimuha akajya ayumva uko abyutse cyangwa agiye kuryama.”

Element muri muzika, yahishuye ko indirimbo ya mbere yashyize hanze yise “Kashe” yari yayikoze ashaka kuyumvisha umukobwa bakundanaga

“Gusa ubwo twari tumaze gutandukana naravuze nti kubera iki iyi ndirimbo nakomeza kuyibika kandi ari nziza? Nahisemo kuyisohora kubera ko uwo nayikoreye atari agihari, mpitamo kuyiha abantu bose kugira ngo uri mu rukundo wese azayumve.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo yatandukanye n’uwo mukobwa ubu bakivugana nk’inshuti zisanzwe.

Kashe ni indirimbo yakunzwe na benshi mu 2022. Yatumye abakunzi ba muzika bakira Element wari Producer nk’umuririmbyi.

Iyi ndirimbo imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni umunani ku rubuga rwa YouTube.

Element ugeze muri Kenya ku nshuro ye ya mbere, aho ari mu rugendo rwo kumenyakanisha ibikorwa bye bya muzika no gukorana n’abahanzi bo muri icyo gihugu.

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya amakosa ushobora gukora murukundo akaba yagusenyera

0

Mu rukundo hari amakosa umuntu akora atabizi ndetse bikaba byagira uruhare runini mu mibanire mibi n’umukunzi we cyangwa se bigasenya urukundo rwabo.

Umwikururaho

Sinzi uko ubifashe ariko kwikurura ku mukunzi wawe cyane ni umwanzi wa mbere. Murakundana ariko ntujya umuha umwanya. Uhora umwikururaho. Ni ubwo byumvikana nabi mu mvugo ariko niko biri.

Gukundana n’umuntu ntibivuga kwitsiritanaho. Kumwohereza ubutumwa bugufi 20 ku isaha umubwira ikintu kimwe siko kumugaragariza rukundo. Wowe ukeka ko ari igikorwa cy’urukundo kandi uri kwihemukira. Uko urushaho kumwitsiritaho azagenda akurambirwa aho kumwigarurira arusheho kuguhunga kubera kukurambirwa .

Inama: Uumukunzi wawe muhe umwanya wo kugukumbura. Mujye muhura,umuhamagare ari uko ubona haciyemo igihe runaka. Mureke rimwe na rimwe abe ariwe ukwihamagarira,uza kugusura,ugusaba ko musohokana ahantu runaka. Mu rukundo buri wese aba agomba kugaragariza undi amarangamutima. Si wowe rero kampala, wibyigerekaho.

Gufuha bikabije

Duhora tubivuga ariko ntituzanahwema kugeza igihe abantu babifashe mu mutwe. Gufuha bikabije byangiza urukundo. Kumufuhira ni byiza. Gufuha ugakabya bituma umukunzi wawe atisanzura,yumva ameze nk’imfungwa. Igihe kizagera agusezereho kubera kurambirwa guhora umugenzura nk’umwana muto. Gufuha cyane nabyo ni bibi nko kumwitsiritaho. Byose bifitanye isano kuko umukunzi wawe aba yumva ntakwisanzura afite.

Inama:Tekereza mbere yo kugaragaza amarangamutima no gufuhira umukunzi wawe. Niba udashaka ko bikwangiriza urukundo,banza utekereze mbere yo kuvuga. Banza wibaze ibi bibazo:Ese umukunzi wanjye ndamwizera bihagije?Niba ari Oya se ni gute wabana n’umuntu utizera? Mwagera kuki ntakizere kiri hagati yanyu?Gufuha se nibyo bizazamura icyizere umugirira cyangwa abe yacika ku ngeso yo kuguca inyuma ngo ni uko wamufuhiye? Ikindi kibazo ugomba kwibaza ni imbaraga z’ikintu cyaguteye gufuha. Ese gifite buremere ki?Niba ntabwo wikwirirwa umutesha umutwe.

Ukeneye kwitabwaho bihoraho

Buri muntu mu buzima aba akeneye gukundwa no kugaragarizwa urukundo. Ibi nabyo byangiza urukundo. Uti mubuhe buryo. Uba wumva iteka mwahorana, yahora aguhamagara, akabariro ka buri munsi ku bashakanye,..Ibi ni ugukabya. Urabizi nawe ko urukundo rwanyu atari rwo nshingano zonyine afite . Wishaka ko aruha igihe kinini kuruta akazi,amasomo,..

Inama: Ni byiza ko ugaragarizwa urukundo kenshi gashoboka. Ntukwiye kwirirwa uhangayikiye ko bataguha care(kwitabwaho) nkuko wowe ubishaka. Menya ko afite izindi nshingano. Ishimire nibura ko nubwo afite byinshi bimureba,agira n’umwanya wo kukwitaho. Wikumva ko ari wowe ugomba guhora imbere muri gahunda ze za buri munsi.

Ugaragaza gukunda imibonano mpuzabitsina cyane

Aha niho ruzingiye. Muri iki gihe benshi mu basore n’inkumi bari mu rukundo(bafite abakunzi) ntibaguhakanira ko badakora imibonano mpuzabitsina nubwo batabyemerewe. Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cyiza kandi kiri mu by’ibanze umubiri ukenera. Ariko kandi cyagenewe abashakanye gusa,nibo baba barabiherewe uburenganzira. Nubwo bimeze gutyo ariko ntitwabura kugira icyo tuyivugaho. Kwerekana ko mu mubano wanyu/urukundo aricyo ushyize imbere biragusenyera utabizi. Umukunzi wawe iyo ari umuntu ureba kure abona ko igitsina aricyo ushyize imbere kuruta urukundo umukunda,byarimba akagucikaho buhoro buhoro ntumenye ikimujyanye.

Inama:Niba utarashaka umugabo/umugore,menya ko imibonano mpuzabitsina atari iyawe. Tegereza igihe kizagere. Tandukanya urukundo/umubano no kuryamana. Ni ibintu bibiri bihabanye.

Wanga kuba wenyine

Iyo utandukanye n’umuhungu/umukobwa,uhita ushaka undi byihuse. Mu buzima wumva utifuza kubaho nta mukunzi ufite. Ibi nabyo ni ikibazo mu rukundo. Niba utandukanye numuntu mwakundanaga,nibura hagomba kubaho igihe cyo kwitekerezaho. Ukamenya imbarutso n’impamvu nyamukuru mutandukanye. Ukareba uruhare wabigizemo,amakosa wakoze,uko wahemukiwe mu rwego rwo kwirinda ko byakubaho mu hazaza hawe n’undi musore/mukobwa muzakundana. Ariko kuko utabiha umwanya ukihutira gushaka undi niyo mpamvu uhorana ibibazo n’abo mukundanye bose.

Inama:Urukundo ni urusobe. Kurwitondamo nibwo bwenge. Wikwihutisha ibintu. Ihe igihe cyo kwitekerezaho mu gihe utandukanye n’umukunzi wawe. Ntamuntu wifuza kubaho adakunda/adakundwa. Hari igihe ariko ubuzima bubigutegeka akaba ariko bigomba kugenda.

Mu rukundo hari amakosa menshi umuntu aba agomba kwirinda gukora . Kugira ngo urukundo rwawe rurambe hari byinshi uba ugomba kwitwararika.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748