Home Amakuru Mu Mahanga Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P

Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P

0

Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P, abajijwe ku mubano we na Minisitiri Phiona Nyamutoro araseka ntiyagira icyo avuga.

Eddy Kenzo amaze iminsi agarukwaho bitewe n’umubano wihariye bivugwa ko afitanye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’iterambere ry’ingufu n’amabuye y’Agaciro, Phiona Nyamutoro.

Yavuzweho gukundana na Nyamutoro wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Mu minsi yashize, hari amafoto y’aba bombi yasakaye bambaye umupira usa mu bihe bitandukanye.

Kenzo yigeze kuvuga ko yishimira kuvuga kuri Nyamutoro, ati “Ni inshuti yanjye”.

Ubwo yari ageze i Kigali, Kenzo yavuze ko abakunzi b’umuziki we bakwiriye kuzitabira iki gitaramo kuko azaririmba indirimbo amaze imyaka 12 akoranye na Dream Boys yabagamo Platini.

Ati “Meze neza kandi ndasaba abafana kuzaza ari benshi kuko igitaramo kizaba kiryoshye. Ndababwira ko indirimbo yitwa No one like you twakoranye tuzayiririmbana”.

Bivugwa ko Eddy Kenzo yimuye umunsi yagombaga kugerera mu Rwanda kubera gahunda yari afitanye na Nyamutoro.

Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Platini P
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru