Home Amakuru Mu Rwanda Nshobozwabyosenumukiza yavuze inyungu APR BBC ifite mugukorera umwiherero muri Qatar

Nshobozwabyosenumukiza yavuze inyungu APR BBC ifite mugukorera umwiherero muri Qatar

0

APR BBC yerekeje i Doha muri Qatar mu mwiherero wo kwitegura irushanwa rya BAL, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson umaze kurikina inshuro nyinshi yerekanye ko bizayifasha kumenyera imihindagurikire yaryo.

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi umaze gukina Basketball Africa League (BAL) inshuro enye zikurikiranya yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo itegura umukino wa gicuti bagomba gukina kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare.

Nshobozwabyosenumukiza yabanje kuvuga ko inyungu ya mbere iri mu kwitegurira muri Qatar, bizabaha amahirwe yo kugera ku rwego nk’urw’amakipe bazahangana muri BAL.

Ati “Tumenya uko ikipe ihagaze kandi muri twe harimo abakinnyi benshi bashya tugomba guhuza na bo. Amakipe menshi azakina BAL ahuye n’aya hano muri Qatar, birumvikana ko niduhura na yo tuzaba twiteguye neza.”

“Ubu abayobozi bamaze gukora akazi kabo ariko ndi kumva kugeza ubu abakinnyi dushyize hamwe kurenza ubuyobozi, nta kindi kiganiro uretse gutsinda.”

Kuba uyu mukinnyi w’imyaka 25 umaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda bakunda Basketball, avuga ko bimwereka ko kwitegura birenze bizagira uruhare mu mikinire y’iri rushanwa ritera imbere umunsi ku wundi.

Ati “Gukina BAL izi nshuro zose ni umugisha kandi ndabishimira Imana. BAL igenda ihinduka kandi uko irushanwa rimwe rirangiye bisaba kongera imbaraga ngo uboneke no mu ritaha.”

“Niba mubibona neza amategeko aba mashya ndetse n’abakinnyi benshi bamenye agaciro ifite. Hari n’abo muri Amerika badatinya guhamagara ngo baze bayikine. Twicara tuganira ku bakinnyi tuzahura na bo igisigaye ni ukujya mu kibuga kandi ubu tuzi neza ko amakipe yose akinika.”

Uyu munsi APR BBC irakina umukino wa mbere wa gicuti bahura na Al Wakram ikina mu Cyiciro cya Mbere cya Basketball muri Qatar.

Ikipe y’Ingabo iri mu gace ka Sahara Conference kazakinira muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi aho kugira ngo ibone itike y’imikino ya ¼ izabera mu Rwanda muri BK Arena.

Nshobozwabyosenumukiza yabanje kuvuga ko inyungu ya mbere iri mu kwitegurira muri Qatar, bizabaha amahirwe yo kugera ku rwego nk’urw’amakipe bazahangana muri BAL.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here