Home Amakuru Mu Mahanga Leta ya Alabama yemeje itegeko rihagarika uburyo bwo kubyara habayeho guhuza intanga

Leta ya Alabama yemeje itegeko rihagarika uburyo bwo kubyara habayeho guhuza intanga

0

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Leta ya Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwemeje itegeko rihagarika uburyo bwo kubyara habayeho guhuza intanga muri Laboratoire buzwi nka ‘IVF’.

Ubu buryo bwa IVF ubusanzwe bufasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe, aho umugore ategurwa agahabwa imiti kugira ngo amagi ashobora kuvamo umwana aboneke.

Nyuma yo kuboneka avanwa mu mubiri we agashyirwa muri Laboratoire yabugenewe, akazahuzwa n’intanga z’umugabo nyuma agasubizwa muri nyababyeyi y’umugore.

Ubu ni uburyo bwakoreshwaga n’abantu benshi gusa muri iyi Leta havutse ibibazo, aho hari ababuze intanga zabo zari zashyizwe muri Laboratoire.

Hari n’undi muryango wakoresheje izi ntanga mu gihe batarazishyira muri nyababyeyi zirabacika zirameneka.

Ibi birego nibyo byatumye iyi miryango ifata nk’aho ari abana babuze kuko bumvaga ko izi ntanga zamaze kuba urusoro, bakagaragaza ko bazibara nk’abana bamaze kubaho.

Urukiko rwagaragaje ko kubera ko iyo izi ntanga zahujwe haba hatangiye iremwa ry’umwana, bityo ko kutabasha kubitaho nk’aho aria bantu ari ikibazo gikomeye.

Gusa rwavuze ko guhuza intanga byemewe ariko uburyo bwo gukomeza kuzirera kugeza zigiye muri nyabayeyi aribwo butemewe.

Iyi ni ingingo itavuzweho rumwe kuko bamwe bagaragaje ko uku ari ukwima amahirwe abantu badashobora kubyara mu buryo busanzwe, abandi bakagaragaza ko bikwiye mu kurengera uburenganzira bwa buri kiremwa muntu.

Nubwo ubu buryo bwahagaritswe muri Leta ya Alabama izindi ntacyo zirabitangazaho.

Imibare igaragaza ko abana bavutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwa ‘IVF’ banganaga na 97 128 mu 2021.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here