Home Blog Page 17

USA : Umuhanzi w’umunyarwanda City Taycoon yateguje abakunzi b’umuziki, amashusho y’indirimbo idasanzwe yashoyemo miliyoni 10

0

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ntwari Jean Yves umaze kwamamara ku mazina ya @cit__taycoon , yateguje abakunzi b’umuziki indirimbo irimo amashusho adasanzwe.

City Tycoon ni umwe mubahanzi bakorera muzika yabo hanze y’u Rwanda ukomeje kwigaragaza cyane muruhando mpuzamahanga.

Ntwari Jean Yves umaze kwamamara ku mazina ya @cit__taycoon

Uyu muhanzi agiye gushyira hanze indirimbo yise “Shake and Whine” yamutwaye akayabo k’amafaranga arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro City Taycoon yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare, uyu muhanzi yateguje abakunzi be indirimbo avugako irikurwego mpuzamahanga bitewe n’amashusho ari muri iyi ndirimbo ahamyako iyi ari imwe mu ndirimbo yashoyemo amafaranga menshi kugirango ashimishe abakunzi b’umuziki we.

Yagize ati “Ngiye gushyira hanze indirimbo itandukanye nizo nsanzwe nkora, ni indirimbo ifite amashusho adasanzwe, ni indirimbo ihenze cyane nakoreshejemo abakobwa berekana imideli muri Amerika, ni indirimbo nashyizemo imbaraga nyinshi cyane ndetse intwara n’amafaranga menshi”

City Taycoon avugako iyi ndirimbo yise “Shake and Whine” yamutwaye amafaranga arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Kubera ukuntu iyi ndirimbo nayitayeho, tugereranyije maze kuyitangaho amafaranga arenga miliyoni 10 z’amafaranga yo mu Rwanda”

Umva Shake and Whine

City Tycoon usanzwe aririmba indirimbo ziganjemo; Ikinyarwanda, Ikigande n’icyongereza amaze gushyira hanze indirimbo zitanduknaye harimo “Shake and Whine”, Sinzakubabarira yakoranye n’umuraperi, B-Trey, Usirete, Boy From Philly, The City is mine nizindi.

Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa bamurika imideli muri Amerika, uyu muhanzui avugako yabishyuye akayabo kugirango bayigaragaremo

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyarwenya Clapton Kibonge, yibarutse umwana wa gatatu

0

Mugisha Emmanuel wubatse izina muri sinema y’u Rwanda nka Clapton Kibonge, yibarutse umwana wa gatatu banahise baha amazina ya Mugisha Nolan

Uyu munyarwenya yavuze ko bibarutse umwana w’umuhungu kuri uyu wa 18 Werurwe 2024 babyarira mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Ati “Imana ishimwe twibarutse umwana wa gatatu.Yaba we na nyina bameze neza, ndetse twamaze kumuha amazina ya Mugisha Nolan.”

Muri 2018 ni bwo Mugisha Emmanuel yasezeranye n’umufasha we Ntambara Jacky.

Nyuma y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo mu gihe mu 2022 aribwo bibarutse ubuheta bwabo.

Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba sinema bubatse izina akaba azwi cyane muri Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na Mugisha na Rusine nayo ye bwite.

Muri 2018 ni bwo Mugisha Emmanuel yasezeranye n’umufasha we Ntambara Jacky.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Bruce Melodie yanejejwe no kugaragara mu kiganiro Good Morning America gikunzwe cyane muri Amerika (Amafoto)

0

Bruce Melodie yanejejwe no kugaragara mu kiganiro Good Morning America (GMA) cya Televiziyo ya ABC News, kiri mu biganiro bya mu gitondo bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi wari kumwe na Shaggy mbere y’uko bataramira abari bakurikiye iki kiganiro, babanje kubaganiriza ku ndirimbo bakoranye bise “When She’s Around (Funga Macho)”.

Bruce Melodie wari ufite akanyamuneza ku maso, yavuze ko yishimiye kugaragara muri Good Morning America ku nshuro ye ya mbere nk’umuhanzi uvuye mu Rwanda.

Ati “Kuva i Kigali mu Rwanda , ndumva bineje cyane kuba ndi hano , ndishimye cyane. Mfite amatsiko yo kubataramira.”

Shaggy na Bruce

Uyu muhanzi wari wishimiwe n’abari bakurikiye iki kiganiro Live muri studio za ABC News, bamukomeye amashyi.

Ybajijwe uko yiyumva nyuma yo gukorana indirimbo na Shaggy, maze asubiza agira ati “Gukorana na Shaggy byambereye umugisha, byahaye umugisha umuziki wanjye . Ubu ngiye kuririmbana na we hano, buri kimwe cyose kimeze neza , ndanezerewe cyane!”

Shaggy yavuze ko iyo ari kumva iyi ndirimbo, yumva aranezerewe cyane

Ati “Iyi ni ndirimbo ishimishije buri gihe iyo nyumvise ndamwenyura , Bruce yakoze akazi gakomeye cyane, n’ijwi rye ubwaryo ryakoze ikintu cyiza. ”

Aba bahanzi baherutse guhurira mu bitaramo bya iHeart Radio Jingle Ball Tour byabereye mu mijyi ya Miami na Dallas.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Good Morning America (GMA) na ABC News hanyujijweho amashusho y’uko Bruce Melodie na Shaggy bitwaye muri iki gitaramo cyabereye muri studio za ABC News.

Aba bahanzi bageze muri izi studio mu nyubako ikorerwamo iki kiganiro GMA saa kumi z’igitondo binjira mu cyumba bari bateguriwe bagomba kwifashisha bitegura gutaramira abakunzi ba muzika n’abakurikiye iki kiganiro kiri mu bikunzwe muri Amerika.

Good Morning America ni kimwe mu biganiro bikurikirwa na benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigaruka ku makuru ya politike muri Amerika no hanze yayo, ibiganiro n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro ku Isi.

Bruce Melodie aherutse gutangaza ko kugaragara muri iki kiganiro ari amahirwe akomeye kuri we yo kumenyekanisha umuziki we n’u Rwanda muri rusange.

ABC News yatangiye muri 1945 ni ikigo cy’itagazamakuru kiri mu mujyi wa New York kiri mu biganza bya ABC (American Broadcasting Company) ya Disney Entertainment division.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Amafoto ya Alyn Sano yambaye ikariso n’isutiya akomeje kuvugisha benshi

0

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2024, Alyn Sano yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze yambaye utwenda tw’imbere ari ku mazi.

Uyu muhanzikazi uri kubarizwa muri Tanzania yavuze ko aya mafoto yayafashe ubwo yari ageze muri iki gihugu.

Yagiye muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Loui uri mu bahanzi bagezweho.

Loui wakoranye indirimbo na Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bahanzwe amaso muri Tanzania kuko yanakoranye indirimbo ‘Selema’ na Musa Keys wamamaye mu ndirimbo Unavailable na Davido, mu gihe yari asanganywe iyitwa Hennessy yasohoye mu 2021 igakundwa.

Alyn Sano yagize ati “Ndi gufata amashusho y’indirimbo nakoranye na Loui, ni umuhanzi mwiza muri iki gihugu ku buryo numva ko igihe izaba isohotse izanyura abakunzi banjye.”

Nta byinshi Alyn Sano yigeze yifuza kuvuga ku mafoto ye akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ahamya ko yafashwe ubwo yari ku mucanga kandi yumva nta kosa ribirimo kwifotoreza ku mazi.

Iyi ndirimbo nshya ya Alyn Sano izaba ikurikira album ‘Rumuri’ aherutse gushyira hanze mu minshi ishize.

Uyu muhanzikazi uri kubarizwa muri Tanzania yavuze ko aya mafoto yayafashe ubwo yari ageze muri iki gihugu.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Minisitiri w’intebe wa Haiti yeguye nyuma y’iminsi myinshi amabandi yitwaje intwaro ayoboye imihanda ikomeye mu mujyi bamusaba kuva kubuyobozi

0

Minisitiri w’intebe Henry Ariel wa Haiti yemeye kwegura nyuma y’ibyumweru ari ku gitutu kubera impagarara n’ubugizi bwa nabi birimo kwiyongera mu gihugu cye.

Bibaye nyuma y’uko abategetsi bo mu karere iki gihugu kirimo bateraniye muri Jamaica kuwa mbere ngo baganire ku mpinduka za politike muri Haiti.

Henry yaheze muri Puerto Rico nyuma y’uko amatsinda yitwaje intwaro yamubujije gutaha mu gihugu cye ubwo yari avuye muri Kenya na Amerika.

Mu butumwa bwa video atangaza kwegura kwe, Henry yasabye abaturage ba Haiti kugira ituze.

Yagize ati: “Leta nkuriye irahita yegura ako kanya nihamara gushyirwaho Inama yo guhindura ubutegetsi.

“Ndashaka gushimira abaturage ba Haiti ku mahirwe bampaye. Ndasaba abanya-Haiti bose ituze no gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke vuba bishoboka.”

Henry yategetse iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho kuva muri Nyakanga (7) 2021 ubwo uwari Perezida Jovenel Moïse yicwaga. Yagiye kenshi asubika amatora avuga ko umutekano ugomba kubanza kugaruka.

Abaturage bageze aho birara mu mihanda bamagana ubutegetsi bwe bavuga ko bashaka perezida wagiyeho atowe.

Mu byumweru bishize amatsinda yitwaje intwaro yageze aho agenzura imihanda y’umurwa mukuru Port-au-Prince asaba ko Henry yegura vuba na bwangu.

Ubutegetsi bwatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Minisitiri w’intebe Henry Ariel wa Haiti yemeye kwegura nyuma y’ibyumweru ari ku gitutu kubera impagarara n’ubugizi bwa nabi birimo kwiyongera mu gihugu cye.

Mu gihe Henry yari yagiye muri Kenya agasinya amasezerano yo kohereza abapolisi muri Haiti, ubugizi bwa nabi bwariyongereye ayo matsinda atera kandi atwika za ‘stations’ za polisi anafungura za gereza zitandukanye muri Haiti.

Indege itwaye Henry yabujijwe kugwa muri iki gihugu nyuma y’ibitero byariho byibasira ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru.

Kwegura kwa Henry kumaze iminsi gutegerejwe.

Ihuriro ry’ibihugu byo mu birwa bya Karayibe ryari ryaratangaje ko ribona Henry nk’ikibazo ku mahoro ya Haiti, ko akwiye kwegura hakajyaho Inama y’inzibacyuho yo guhererekanya ubutegetsi.

Mbere, Washington yari yifuje ko Henry asubira mu gihugu akayobora guhererekanya ubutegetsi, ariko ubukana bw’impagarara mu gihugu bwatumye Washington ihindura ibitekerezo.

Henry, adashyigikiwe na Amerika cyangwa abaturanyi be, byabonekaga ko nta yandi mahitamo yari asigaranye uretse kwegura.

Henry yatangaje ko ashaka gusubira muri Haiti ariko ko umutekano ugomba kumera neza mbere y’uko asubirayo, nk’uko byatangajwe n’abategetsi ba Amerika bari mu biganiro by’i Kingston muri Jamaica ejo kuwa mbere.

Umwe mu bategetsi ba Amerika yavuze ko Henry yafashe icyemezo cyo kwegura kuwa gatanu ariko yategereje ko ngo habanze habe ibyo biganiro.

Ukuriye ububanyi n’amahanga bwa Amerika Antony Blinken yavuze ko Amerika izatanga ayandi miliyoni 100$ ku ngabo 1,000 zishyigikiwe na ONU byitezwe ko zizaba ziyobowe na Kenya zizajya kugarura amahoro muri Haiti.

Umukuru w’ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ka Karayibe, Perezida Irfaan Ali wa Guyana, yavugiye i Kingston ko “twemeye kwegura kwe ngo hahite hajyaho inama y’inzibacyuho igizwe n’indorerezi ebyiri, n’abantu barindwi batora, bavuye mu nzego zitandukanye zirimo abikorera, sosiyete sivile, n’umukuru w’idini.”

Iyo nama “izahita” igena minisitiri w’intebe w’agateganyo, nk’uko Perezida Ali yabivuze, kandi ko umuntu wese uteganya kwiyamamaza mu matora ataha atagomba kuba mu bagize iyo nama.

Byitezwe ko iyo nama izategura amatora ya mbere muri Haiti kuva mu 2016.

Haiti: Iby’ibanze

Abaturage: miliyoni 11.5 million (ikigereranyo)

Ubuso: 27,800 km² (u Burundi buyirutaho gato)

Aho iri: Mu birwa bya Karayibe iruhande rwa Dominican Republic

Indimi: Igifaransa, Igicreole cya Haiti

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze uburyo musaza we yahagaritse ubukwe ku munota wanyuma

0

Esma Platnumz uvukana na Diamond Platnumz, yatangaje ko hari ubukwe musaza we yari agiye gukora abuhagarika ku munota wa nyuma.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Wasafi FM, yavuze ko imiryango yombi yari yamaze kwemeranya ku nkwano bagombaga gukwa umugeni ndetse ko zari zamaze gutangwa.

Esma nubwo atigeze ahishura igihe ubu bukwe bwari kubera, avuga ko Diamond yababwiye ko atagishaka kurongora uyu mukobwa kuko yumvaga yaba ahubutse, ko azafata umwanzuro wo gushaka yabyizeho neza.

Ati “Twagerageje guhatiriza Diamond kurongora uyu mukobwa, tunatanga inkwano. Yari yarangije gutegura buri kimwe ariko habura iminsi mike atubwira ko yabihagaritse.”

Ngo nyina w’uyu muhanzi, yagerageje gushyira ake, ngo amukebure undi amubera ibamba, ababwira ko badakwiye kumuhitiramo umugore, nk’uko atigeze abahatiramo.

Diamond Platnumz usanzwe ari ku ruhembe rw’umuziki mu Karere, ni umubyeyi w’abana bane yabyaranye n’abagore batatu barimo Zari babyaranye babiri, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.

Kuva uyu muhanzi w’imyaka 34 yatandukana na Zari mu 2018 amaze gukundana n’abakobwa benshi, kugeza kuri Zuchu bari mu rukundo muri iki gihe.

Esma Platnumz uvukana na Diamond Platnumz, yatangaje ko hari ubukwe musaza we yari agiye gukora abuhagarika ku munota wa nyuma.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi, n’umugore we bibarutse imfura y’umuhungu

0

Ismael Mwanafunzi, umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamukuru, RBA, n’umugore we Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru, kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 bibarutse imfura y’umuhungu.

Mwanafunzi yatangaje ko kuri iyi tariki bakiriye umwana mu muryango ariko ko nta byinshi yabitangaza ho.

Yagize ati “Nta byinshi ndibuvuge, urabizi Mwanafunzi ntabwo akunda ko ubuzima bwe bwite bujya ku ka rubanda, gusa twakiriye umwana mu muryango we, ukaba Iwacu”.

Ismael Mwanafunzi n’umugore we Mahoro Claudine barushinze ku wa 01 Nyakanga 2023 mu bukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu busitani bwa Indangamurage.

Uyu mugabo azwi mu biganiro bicukumbuye, yabaye umunyamakuru wa Isango Star ari naho yamamariye kuri ubu akaba akora kuri RBA byumwihariko kuri Radio Rwanda.

Umugore we Mahoro Claudine yakunzwe mu biganiro bitandukanye kuri Radio/Tv 10.

Ismael Mwanafunzi n’umugore we Mahoro Claudine barushinze ku wa 01 Nyakanga 2023 mu bukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu busitani bwa Indangamurage.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyarwandakazi waminuje mu Bushinwa mubijyanye na Engineering, Saddie Vybez yihebeye umwuga wo kubyina mu Rwanda

0

Umwuga wo kubyina ukomeje kugaragaza abanyempano mu Rwanda Saddie Vybez ni umwe mubakobwa bari kwigaragaza cyane kubera impano yifitemo mukubyina.

Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez, ubusanzwe avuka mu bana 14, bavukana kuri se na nyina.

Mu mashuri yisumbuye yize “Electronic Telecommunication’’ naho kaminuza yiga “Mechanical Design Engineering” aho yabyize mu Bushinwa guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Kubyina byo yabyize binyuze mu mahugurwa.

Iyo yivuga agaragaza ko impano yo kubyina yamukirigise agahitamo kwiyegurira ububyinnyi aho kujya gukora ibyo yize.

Bitandukanye n’abandi babyinnyi benshi mu Rwanda, uyu mukobwa ntabwo akunze kugaragara mu ndirimbo, ahubwo yifashishwa cyane mu bitaramo bitandukanye.

Mu bahanzi bamaze gukorana harimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bruce Melodie bakoranye muri BAL no mu gitaramo yakoreye i Burundi, Joshua Baraka ugezweho muri Uganda n’abandi.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

Uyu mukobwa ni umwe mu babyinnyi bari imbere mu gitaramo cya Move Afrika, cyatumiwemo umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar cyabereye muri BK Arena umwaka ushize. Hari kandi Trace Awards & Festival, icya Boyz II Men n’ibindi.

Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya ibintu 10 by’umumaro wagenderaho mubuzima bwawe bwa buri munsi

0

✅Ntukababazwe n’Ikibi Kikubayeho, kuko Uhakura ubundi bumenyi Utatekerezaga ko Wagira.

✅Mugihe ibyo Wateganyaga kugeraho Byanze, Ntukihebe ngo Uvuze induru, kuko Haba hari byinshi Imana Ikurinze wowe Utabizi.

✅Umugore cga Umugabo Wishakiye Mukundana, n’agukosereza Ntuzumve ko Ari Ishyano Rikugwiriye kuko Ugomba no kumenya Uruhande rwe Rubi, n’ubwo yakwerekaga urwiza gusa.

✅Urukundo Rurakomeye, Ariko N’ukunda Umusore cga umukobwa we Rutamurimo, Ntugahatirize, kuko Hari Uwo Ukunda nawe Agukunda Tegereza uwo.

✅Hari Abantu baza ku Isonga mu Gukundwa:
1.Nyina w’umuntu.
2.Se w’Umuntu.
3.Abavandimwe b’umuntu.

Ariko Umugore cga Umugabo; Boy-Friend, Girl-Friend: Wawe Agufatiye Runini mu Buzima bwanyu (wowe nawe) bwose musigaje kubaho mu Isi. Ntukagire icyo Umurutisha, Udashyira Ubuzima bwawe mu kaga.

✅N’usanga Baharabika mugenzi wawe, Uzamuvuganire kuko n’uhava Niwowe barakurikizaho, ntuzamenya Uzakuvuganira Aho azava.

✅Ntuzagirire Ishyari mugenzi wawe kubyo Akoze bikamuhira, Zirikana ko nawe Hari byinshi Wakoranye n’abandi bo Bikanga wowe Bikemera.

✅N’Utera Intambwe ujyambere, Ujye Uzirikana Ububi bw’ahabi Uvuye, Ntiwishimehejuru y’abo usizeyo, ahubwo Ubafashe nabo baveyo, kuko Iby’isi ni Zunguruka Abantu Barakenerana.

✅Ntugasuzugurire Umuntu mu minsi mibi Umusanzemo, kuko Bucya Bucyana Ayandi ejo Wamuyoberwa!

✅Gira neza Wigendere, Iyo Neza urayisanga

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya amakosa 10 akorwa n’abagore mu mibanire yabo n’abagabo bashakanye bikaba byabasenyera urugo rwabo ntirumare kabiri

0

Nyuma yo kubagezaho amakosa 10 akorwa n’abagore mu mibanire yabo n’abagabo bashakanye, muri iyi nkuru, turabagezaho amakosa 10 abagabo bakora mu ngo akaba ashobora kuzisenya cyangwa ntizimare kabiri:

1. Gutekereza ibyishimo byo mu buriri wenyine utitaye ku wo mwashakanye

Abagabo benshi ni ba nyamwigendaho ku ngingo yo gutera akabariro ndetse ntibatekereza ku byishimo by’abagore babo. Kutita ku byishimo by’umugore wawe igihe muri mu gikorwa cy’abashakanye bishobora kugusenyera urugo vuba cyane. Kugira ngo mwembi mubashe kwishimira iki gikorwa bisaba ko muganira byo ku rwego rwo hejuru mukaganira mutuje kandi mukumvana.

2. Kwaya umutungo w’urugo

Kugira ibyo ugira bihenze utabanje kubiganiraho n’umugore wawe cyangwa kwaya umutungo w’urugo ni irindi kosa abagabo bakora rikaba ryabasenyera. Kuba ufite konti muri banki ukayihisha uwo mwashakanye ni ‘sakirirego’ mu rugo. Iyo utumye umugore wawe atamenya ibyerekeye umutungo wawe, bituma yumva adakunzwe bihagije ndetse akaba yakwibona nk’umunyamahanga mu rugo rwanyu. Ni ngombwa ko wizera umugore wawe n’umutima wawe wose ndetse n’ubutunzi bwawe.

3. Kwigira ntibindeba mu kurera abana

Abagabo benshi baharira abagore uburere bw’abana babo bakibwira ko icyo basabwa gukora gusa ari ugutanga ibitunga umuryango, kandi ibi bihabanye n’ukuri. Si byo na gato rwose kwirengagiza uruhare rwawe rwo kurera abana ufatanyije n’uwo mwashakanye. Ukwiye gufata umwanya ukawumarana n’abana bawe ndetse ukugira uruhare runini mu buzima bw’abana bawe.

4. Kutita ku mubiri wawe

Abagabo benshi baba bifuza ko abagore babo bita ku mibiri yabo nyamara bo batabikora. Uko umugabo agaragara ni ikintu abagore bitaho kandi kibatera ishema. Abagabo benshi iyo bamaze gushaka, ntibongera kugira icyo bakore ngo bite ku mibiri yabo kandi ntibishimisha abagore. Nkuko wifuza ko umugore yiyitaho nawe ni ko uba ugomba kubigenza.

5. Kudateganyiriza ejo hazaza

Nk’umutware w’urugo, ukwiye gutekereza no kumenya guteganyiriza umugore n’abana bawe. Ugomba gupangira urugo rwawe ahazaza, ubutunzi bwawe, abana n’ibindi. Ntukabe umugabo ubaho nk’ubara ubukeye, akarya nk’aho ari bwo bwa nyuma. Ugomba guteganya ikizababeshaho mu busaza, utagishoboye gukora, ugateganyiriza igihe uzaba wapfuye cyangwa abana bawe nibashyingirwa n’ibindi.

6. Kutumva umugore wawe

Abagabo benshi ntibabasha kubona abagore babo nk’umufasha cyangwa umufatanyabikorwa bituma batabatega amatwi ngo bumve uko babona ibintu. Ntukumve ko uzi ibyo umugore agiye kuvuga ngo umuce mu ijambo mbere y’uko avuga uti ‘Ni ay’abagore’.

7. Kutizera umugore wawe

Kutizera umugore ngo ube wamubitsa amabanga akomeye ni irindi kosa abagabo benshi bubatse bakora mu ngo. Umugore wawe aba agomba kuba umuntu ubwira udukuru twose ndetse ukamubitsa utubanga twose; ni urubavu rwawe. Umugore wawe ashaka kumenya ikikwerekeye cyose kandi erega nta cyo atazi, wigira ibyo umukinga rero.

8. Kwemerera umuryango n’inshuti zawe gusuzugura umugore wawe

Nk’umugabo, uzaba utsinzwe niwemerera abagize umuryango wawe ndetse n’inshuti zawe kutubaha umugore wawe. Umuntu wese utubashye umugore wawe nawe aba agusuzuguye; ni ibyo rwose. Ujye wirinda kuvuga nabi no gutaranga umugore wawe mu ruhame bitazatuma ata icyubahiro cye. Umuryango ndetse n’inshuti zawe bagomba kumenya gusa ibyiza by’umugore wawe, ibibi ni wowe ugomba kubimenya gusa. Wowe n’umugore wawe ni mwe mwenyine mugomba kwicarana mugakemura ibibazo mufite mutihaye rubanda.

9. Kudasaba imbabazi wahemutse

Kutemera gusaba imbabazi wafuditse ni rimwe mu makosa abagabo bakora mu mibanire y’abo mu ngo. Abagabo benshi bibwira ko ari ukwisuzuguza no kwitesha agaciro gusaba imbabazi umugore kandi mu by’ukuri si byo. Kuba uri umugabo si impamvu yo kuba utasaba imbabazi umugore wawe igihe wamukoshereje.

10. Kugereranya uwo mwashakanye n’abandi bagore

Kugereranya umugore wawe n’abandi ni bibi cyane ndetse bishobora kugusenyera; ntukagereranye uwo mwashakanye n’abandi bagore. Iteka ryose iruhande rwawe, aho ukorera n’aho uba ntuhazabura abagore bafite ibyo barusha umugore wawe, ariko se uzi ibibi cyangwa intege nke abo bagore bagira? Jya wita, uteteshe, ukunde kandi wubahire umugore wawe uko ari bitari ibyo akora cyangwa adakora.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748