Umuhanzi Yannick Noah wahoze ari umukinnyi ukomeye w’umukino wa Tennis yageze mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024.
Noah yatumiwe nk’umushyitsi w’imena mu Irushanwa ‘ATP Challenger 50 Tour’ riri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Umufaransa ,Yannick Noah yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis aho yegukanye irushanwa rya Grand Slam riri mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, mu 1983 yegukana Roland Garros ndetse yongera kuyegukana mu 1984 mu bakina ari babiri.
Noah ntabwo ari muri Tennis gusa kuko no mu muziki ntabwo yahatanzwe, hari n’abantu benshi bamuzi mu muziki gusa nko mu ndirimbo Les Lionnes na Mon El Dorado n’izindi.
ATP Challenger 50 Tour ni irushanwa rihuza abakinnyi ba Tennis babigize umwuga riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 10 Werurwe 2024.
Iryo rushanwa riri muri atanu ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ku Isi.
Ku nshuro ya mbere riri gukinirwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku bibuga bya IPRC-Kigali.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 60.
Umukinnyi uzitwara neza muri “ATP Challenger 50 Tour” azaba afite amahirwe yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere beza ku Isi no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ‘Grand Slam’.