Home Amakuru Mu Rwanda Umuhanzi Confy wazengerejwe n’uburwayi bw’uruhu butuma atajya muruhame yateguje abakunzi be indirimbo...

Umuhanzi Confy wazengerejwe n’uburwayi bw’uruhu butuma atajya muruhame yateguje abakunzi be indirimbo nshya

0
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umuhanzi Confy uherutse kugaragaza ko yagize uburwayi bw’uruhu, butuma ruzana amabara, yagaragaje amafoto ye y’iki gihe, yerekana ko ubu burwayi bwakomeje, ndetse anateguza abantu ko agiye gushyira hanze EP y’indirimbo ze.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, umuhanzi Confy yararikiye abakunda ibihangano bye ko abafitiye icyo abahishiye.

Mu butumwa yanyuje ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Confy yagize ati “Tariki 19 Gicurasi, ndashyira hanze EP yanjye ya mbere ‘Ability’.”

 

Umuhanzi Confy

Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto y’uyu muhanzi, yo muri iki gihe, agaragaza ko ikibazo yagize cy’uruhu cyaje gukomera, ndetse uko cyari kimeze akikigaragaza byiyongereye.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023, Munyaneza Confiance uzwi nka Confy wari umaze igihe adashyira hanze indirimbo atanagaragara mu bikorwa bya muzika, yahishuye ko yahuye n’uburwayi bw’uruhu buzwi nka ‘Vitiligo’ butuma uruhu ruzana amabara adasanzwe bikaba byari byaratumye atigaragaza muruhame.

Icyo gihe yanashyize hanze amafoto agaragaza uko iki kibazo cyahinduye isura ye, yajemo amabara yera, aboneraho kubwira abantu ko byabanje kumutera igikomere ariko akaza kwiyakira.

Icyo gihe Confy yasabaga abandi baba bafite ikibazo nk’icye, kudaheranwa n’agahinda. Mu butumwa bwe yagize ati “Ntabwo bikwiye kuba umutwaro ku ruhu rwacu ahubwo dukwiye kubyakira mu mitima yacu, tukemera kuba abo turi bo.”

Confy wavugaga ko yaje gusanga iki kibazo gikwiye no kubera abagifite, umwihariko, aho yari yagize ati “Vitiligo ntabwo ari umutwaro ahubwo ni igice cy’akarangabwiza cy’uwo ndiwe. Nemeye kubyerekana nshize amanga.”

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru