Home Amakuru Mu Rwanda The Ben yababariye FATAKUMAVUTA ahamyako atigeze atanga ikirego

The Ben yababariye FATAKUMAVUTA ahamyako atigeze atanga ikirego

0

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yasangije abamukurikira ifoto ya Fatakumavuta ayiherekeresha amagambo agaragaza ko yamubabariye.

Ni amagambo The Ben yatangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024.

Yagize ati “Nahisemo urukundo, nahisemo gutanga imbabazi nubwo amagambo yakomeretsa cyane, ndagusengera ngo ucungurwe kandi ubone n’amahoro.”

The Ben yakomeje agira ati “Ubutabera butangwe ndetse n’impuhwe. Nemera ko twese dushobora gukosa ndetse tukanisubiraho tugahinduka bashya. Fata ndagusengera ngo urekurwe, ndanizera ko urukundo ruzayobora ahazaza hawe harimo amahoro.”

Mu kiganiro yagiranye n’abafana, The Ben yasabwe n’umwe mu bamukurikira witwa Romeo Ntwari gukura ikirego cye mu rubanza rwa Fatakumavuta, undi na we agira ati “Ku makuru naguha, ntabwo nigeze murega.”

Umunyamakuru Fatakumavuta amaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo yakoreye nka The Ben, Meddy na Bahati.

The Ben yanditse aya magambo mu gihe habura amasaha make ngo Urukiko rufate icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Fatakumavuta waburaniye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748