Home Amakuru Mu Rwanda Hagiye gutangwa ibihembo bya Consumers Choice Awards, hahembwa ibigo naba rwiyemezamirimo bafite...

Hagiye gutangwa ibihembo bya Consumers Choice Awards, hahembwa ibigo naba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa na serivisi zishimirwa na benshi.

0
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Serivisi nziza ni kimwe mubituma umukiriya agira akanyamuneza bigatuma aho agiye guhahira cyangwa kwaka Serivisi ahagenda atikandagira, abashoramari, abacuruzi, abafite ibigo bitanga serivisi nabo bahora bakora icyashimisha ababagana kuko aribyo bibateza imbere ni naho havuye yamvugo ngo “Umukiriya ni Umwami”

Kirisimbi Events ni ikigo kimaze kuba ubukombe mugutanga ibihembo kubantu bakoze ibikorwa by’indashikirwa mu Rwanda ndetse biyemeje kujya bashimira abakoze neza kuruasha abandi buri mwaka.

Kuri uyu wa Kabiriri, taliki ya 21 Gicurasi 2024 nibwo hagomba kumenyekana abegukana ibihembo byise “Consumers Choice Awards” , ibi birori biteganyijwe kubera kuri Century Park Hotel and Residence kuva ku isaha ya sakumi n’ebyiri kugeza birangiye.

Emmanuel Mugisha , umuyobozi wa Karisimbi Events izwiho gutegura ibirori bigiye bitandukanye.

Ibi birori bihemberwamo ibigo , imiryango , ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite ibikorwa na serivisi byakunzwe ndetse bikinakunzwe cyane n’abaturage bose muri rusange , ibi birori byiswe Consumers Choice Awards bigiye kuba ku nshuro ya gatatu bitegurwa na Kirisimbi Events isanzwe izwi kandi inakomeye kubera ibikorwa byabo.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo bya Consumers Choice Awards uzaba ukomatanyirijwe hamwe na KimFest (Karisimbi International Multcultural Festival) kuburyo hazabera ibirori byo kurwego rwo hejuru birimo Kwerekana imideri , kwerekana ibikorwa by’indashikirwa , gutanga ibihembo , imbyino gakondo , umuziki wa live uzakorwa n’abahanzi b’abahanga , ndetse no gutambuka kw’itapi itukura bafotora.

Ibi birori bikunze kugaragaramo ibyamamare bikomeye ndetse n’abaherwe bayobora ibigo bizwi bigiye bitandukanye intego yabyo n’uguhemba abakora neza bakanatanga serivisi nziza bagamije gushimisha abakiriya , kugirango bizahoreho nk’uko umuyobozi wa Karisimbi Events , Mugisha Emmanuel yabivuze umwaka ushize.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru