Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha birimo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, yasabye Urukiko gusubika urubanza rwe, bituma asubira muri kasho ataburanye.
Fatakumavuta wazaniwe rimwe na Miss Muheto Nshuti Divine ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yagombaga kuburana nyuma y’uyu mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda.
Uregwa [Fatakumavuta] n’umunyamategeko we, bagaragarije Urukiko ko batiteguye kuburana, kuko batabonye dosiye, kandi bagomba kubanza kuyisuzuma kugira ngo babone uko baburana.
Umunyamategeko wunganira Fatakumavuta yavuze ko nubwo bitabye Urukiko ndetse bakaba baramenyeshejwe itariki y’urubanza, ariko batigeze babona dosiye yabo, kandi ko badashobora kuburana batabanje gusesengura ibyo umukiliya we aregwa.
Uyu munyamategeko yasabye ko urubanza rwasubikwa kugira ngo babanze babone Dosiye bayisesengure babone uko baburana.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha butahuzaga n’uruhande rw’uregwa ku byo rwavuze ko rutabonye dosiye y’ikirego, icyakora buvuga ko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kuba basaba ko urubanza rusubikwa mu gihe Urukiko rwasanga hari impamvu zifite ireme.
Umucamanza amaze kumva ibyatangajwe n’impande zombi kuri iki cyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, yanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa mu cyumweru gitaha, tariki 05 Ugushyingo 2024.