Umunyamakuru Irene Mulindahabi ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi, watabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, nyuma y’igihe arembye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mulindahabi yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina, ko yamukundaga bikomeye kandi ko yahoraga amwibutsa gusenga.
Ibyamamare bitandukanye birimo Bruce Melodie, Rocky Kimono, Junior Rumaga n’abandi bari mu ba mbere, bafashe mu mugongo Irene Murindahabi, bamwifuriza gukomera muri ibi bihe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mulindahabi yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina, ko yamukundaga bikomeye kandi ko yahoraga amwibutsa gusenga.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda, yasezeranye mu mategeko na Jacques Gatera mu muhango wabereye muri Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 22 Gashyantare 2024.
Ubukwe bwa Aurore bwatashywe na bamwe mu byamamare byo mu Rwanda baba muri Amerika
Mutesi Aurore Kayibanda watandukanye na Mbabazi Egide tariki ya 29 Nyakanga nibwo aba bombi bahanye isezerano ryo kubana akaramata nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko mu birori byabereye muri Leta ya Maine i Portland.
Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana itariki y’amavuko ya Lt. Gen. Baden-Powell, watangije uyu muryango mu myaka isaga 148 ishize.
Bamwe muba scout bavugako Baden-Powell yabasigiye umurage mwiza ukomeye w’urukundo, ndetse bagaharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko bayisanze.
Muhoza Alex ni umu Scout, avuga ko uyu muryango yawugiyemo ari muto ukamwigisha amasomo n’amateka ya Baden-Powell, ariko iryamucengeye cyane ni rivuga ko agomba guharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko yayisanze.
Ati “Muharanire gusiga Isi ari nziza kuruta uko mwayisanze, bivuze ko jyewe ngomba guharanira kuba mwiza kandi ngaharanira ibyiza”.
Baden Powell yashinze umuryango w’aba Scout ku Isi hose, ubusanzwe amazina ye ni Lt Gen Robert Stephenson Smyth Baden Powell, mbere yitwaga Boron Baden-Powell wari umusirikare w’Umwongereza mu mwaka wa 1876 kugeza mu 1910.
Lt Gen Baden-Powell yavutse ku wa 22 Gashyantare 1857 ahitwa Paddington mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Yabaye umusirikare mu ngabo z’icyo gihugu kuva mu 1876–1910, aho yakunze gukorera ubutumwa bwe bwa gisirikare mu Buhinde no muri Afurika.
Yapfuye tariki 8 Mutarama 1941 ku myaka 83, aguye i Nyeri muri Kenya aranahashyingurwa. Kuri ubu imva ye yagizwe hamwe mu hantu hakomeye hashobora gusurwa na ba mukerarugendo.
Uretse kuba yari umusirikare, Baden-Powell yari n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bijyanye n’uburyo urubyiruko rwaharanira amahoro. Yagiye kandi avuga amagambo akomeye ashishikariza abantu gukora ibikorwa by’urukundo no guharanira impinduka nziza.
Hari aho yagize ati “Burya mu buzima, ikintu cya mbere cy’agaciro ni ukugeza bagenzi bawe ku byishimo cyangwa gushimisha bagenzi bawe.”
Baden-Powell yarongeye ashishikariza abantu gusiga inkuru nziza imusozi agira ati “Gerageza gusiga Isi ari nziza kuruta uko wayisanze, igihe uzapfa uzishimire ko utigeze utakaza igihe cyawe ahubwo wakoze ibyo ushoboye byose.”
Mu ibaruwa ye ya nyuma yandikiye Abasukuti (Scout), Baden-Powell hari aho yagize ati “Nagize ubuzima bwishimye cyane ku Isi kandi ndifuriza buri wese muri mwe ko byamugendekera gutyo. Nemera ko Imana yadushyize muri iyi si nziza ngo twishime kandi twishimire ubuzima. Ibyishimo ntabwo bituruka mu bukire, guhirwa mu byo ukora cyangwa mu kunyurwa”.
Yakomeje agira ati “Intambwe imwe iyobora ku byishimo, ni ukuba muzima kandi ufite imbaraga niba uri umuhungu kugira ngo ube ingirakamaro, bityo uzashobore kwishimira ubuzima bwawe mu gihe uzaba wabaye umugabo.”
Barden-Powell yize amashuri yisumbuye ahitwa Rose Hill School, aho yiganaga n’umwe mu bavandimwe be yakundaga cyane witwaga Augustus wapfuye na we. Baden-Powell yabonye ibihembo bitandukanye aho yagiye yiga mu mashuli, ndetse yiga mu mashuli yisumbuye nibwo yatangiye kujya ahimba udukino dutadukanye, ndetse utwo dukino na n’ubu ni two usanga ababarizwa muri uyu muryango wa Giscout, bifashisha umunsi ku munsi ndetse icyo gihe abana biganaga na Baden Powell nabo bageze aho bakajya bakunda uyu mugabo, bitewe n’utwo dukino yabigishaga tukabanezeza.
Baden-Powell rero yatangiye uyu muryango w’aba Scout ku giti cye, ndetse anatangira kujya ahimba utwo dukino mu buryo butandukanye, gusa mu 1908 nibwo uyu Baden Powell yaje kwandika igitabo cyitwa ‘Scouting for Boys’, aho yari ari mu ishuli ryisumbuye rya Charterhouse ndetse aza no guhabwa ibihembo bitandukanye kubera iki gitabo.
Nyuma rero mu mwaka wa 1880, Baden-Powell yari yaragiye mu gisirikare cy’u Bwongereza ariko yakoreraga mu gihugu cy’u Buhinde, nibwo yaje kongera yandika ikindi gitabo cyitwaga ‘Reconnaissance and Scouting’. Ibindi bihugu Baden-Powell yabayemo ari umusirikare twavuga nka Afurika y’Epfo, aho yakomeje yamamaza uyu muryango we w’aba Scout, umuntu yanavuga ko uyu muryango we waje kugenda waguka ubwo yari umusirikare, ugera ku Isi yose.
Lt Gen Baden-Powell yavutse ku wa 22 Gashyantare 1857 ahitwa Paddington mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Umufaransa Pierre Latour ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe i Musanze umukinnyi akina ku giti cye
Kuri uyu wa Kane mu karere ka Musanze hakiniwe agace ka gatanu ka Tour du Rwanda, aho kari agace kihariye kuko byari ugusiganwa n’igihe umukinnyi akina ku gihe.
Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa Saba, aho umukinnyi umwe umwe yahagurukaga imbere y’isoko rya Musanze bagasoreza mu Kinigi ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina, ku ntera ya Kilometero 13.
Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies, ni we wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje iminota 23’31″79″’.
Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep ni we waje guhita yambara Maillot Jaune nk’umukinnyi uyoboye urutonde rusange
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Ibiganiro by’imikoranire bigeze kure, hagati y’umuhanzi Kenny Sol na Sosiyete ya 1.55 AM, ireberera inyungu z’abahanzi barimo Bruce Melodie na Ross Kana.
Jeanlun Rusanganwa ureberera inyungu za Kenny Sol, yahamije ko bageze kure ibiganiro n’iyi sosiyete ku buryo nta gihindutse ashobora kwiyunga kuri Bruce Melodie.
Abajijwe niba Kenny Sol yaba yamaze gusinya muri 1.55 AM, yagize ati” Hoya ariko turi mu biganiro, tugeze nko kuri 70% tuganira.”
Yavuze ko Kenny Sol ahugiye muri Tour Du Rwanda ku buryo ayo makuru yo kuba yasinye muri 1:55 AM atariyo, ko bayabonye asakara ku mbuga nkoranyambaga batazi uwayasakaje.
Abareberera inyungu za Kenny Sol, bemeje ko bakiri mu biganiro nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyira umukono ku masezerano.
Kenny Sol abaye umuhanzi wa mbere wemeje ko yegerewe n’iyi sosiyete, nyuma y’iminsi mike itangaje ko iteganya kwagura ikipe y’abahanzi bakorana, bakongera abandi.
Mu bahanzi bivugwa ko bahanzwe amaso, harimo Kenny Sol, Kevin Kade, Chriss Eazy, Yampano n’abandi, bazaza biyongera kuri Bruce Melodie, Ross Kana na Producer Element Eleee.
Ibiganiro by’imikoranire bigeze kure, hagati y’umuhanzi Kenny Sol na Sosiyete ya 1.55 AM
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz, yahishuye ko ababyeyi be bari mu bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki we dore ko aribo ba mbere babanza kumva indirimbo ze mbere y’uko zisohoka bakamwungura ibitekerezo.
Ariel Wayz avuga ko indirimbo yise “Wowe Gusa” yahuriyemo n’ababyeyi be, mbere y’uko isohoka, yabanje kuyibumvisha akibona amarangamutima bagize ahita yanzura ko bagomba kujya mu mashusho yayo yafatiwe mu Bigogwe.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Versus cya Televiziyo Rwanda, avuga ko umubyeyi we (Mama) na mukuru we bari mu bantu bamuha ibitekerezo ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze ndetse ahishura isomo byamusigiye ubwo yabakoreshaga mu mashusho.
Ati “Mu muco wacu, ababyeyi bashyigikira abana babo kuko baba bafite ubutumwa bwihariye, ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo mbumvishe ko baza mu mashusho y’indirimbo.”
Ariel Wayz avuga ko ababyeyi be bari mu bantu bamukomeje cyane ubwo aya mashusho yafatwaga.
Ati “Igihe twari turi ahafatirwa amashusho, barampumurizaga bambwira bati impamvu biri kukugora ni uko bizaba byiza , byari ibintu bikomeye kuba mbafite hariya.”
“Mama nkunda kumwoherereza amajwi, buri gihe uko mvuye muri studio, we na mukuru wanjye Alliane nibo bantu noherereza ibintu byanjye kugira ngo bumve, nibo bampa ibitekerezo by’ukuri ku bihangano byanjye , ni ibintu biba bikenewe muri uru ruganda, kuko dufite abantu benshi batubeshya, rero uba ukeneye umuntu ukubwiza ukuri n’iyo kwaba kubabaza, ukareba ukuri kwabyo.”
Avuga ko kugira ababyeyi bamushyigikira aribyo bituma aba uwo ariwe muri muzika nk’uko agaragagara uyu munsi.
Ariel Wayz avuga ko umubyeyi we (Mama) acyumva iyi ndirimbo yafashwe n’ikiniga ahita abona ko ariwe uzajya mu mashusho y’iyi ndirimbo.
Ariel Wayz, yahishuye ko ababyeyi be bari mu bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki we
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
APR BBC yerekeje i Doha muri Qatar mu mwiherero wo kwitegura irushanwa rya BAL, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson umaze kurikina inshuro nyinshi yerekanye ko bizayifasha kumenyera imihindagurikire yaryo.
Ni mu kiganiro uyu mukinnyi umaze gukina Basketball Africa League (BAL) inshuro enye zikurikiranya yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo itegura umukino wa gicuti bagomba gukina kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare.
Nshobozwabyosenumukiza yabanje kuvuga ko inyungu ya mbere iri mu kwitegurira muri Qatar, bizabaha amahirwe yo kugera ku rwego nk’urw’amakipe bazahangana muri BAL.
Ati “Tumenya uko ikipe ihagaze kandi muri twe harimo abakinnyi benshi bashya tugomba guhuza na bo. Amakipe menshi azakina BAL ahuye n’aya hano muri Qatar, birumvikana ko niduhura na yo tuzaba twiteguye neza.”
Kuba uyu mukinnyi w’imyaka 25 umaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda bakunda Basketball, avuga ko bimwereka ko kwitegura birenze bizagira uruhare mu mikinire y’iri rushanwa ritera imbere umunsi ku wundi.
Ati “Gukina BAL izi nshuro zose ni umugisha kandi ndabishimira Imana. BAL igenda ihinduka kandi uko irushanwa rimwe rirangiye bisaba kongera imbaraga ngo uboneke no mu ritaha.”
“Niba mubibona neza amategeko aba mashya ndetse n’abakinnyi benshi bamenye agaciro ifite. Hari n’abo muri Amerika badatinya guhamagara ngo baze bayikine. Twicara tuganira ku bakinnyi tuzahura na bo igisigaye ni ukujya mu kibuga kandi ubu tuzi neza ko amakipe yose akinika.”
Uyu munsi APR BBC irakina umukino wa mbere wa gicuti bahura na Al Wakram ikina mu Cyiciro cya Mbere cya Basketball muri Qatar.
Ikipe y’Ingabo iri mu gace ka Sahara Conference kazakinira muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi aho kugira ngo ibone itike y’imikino ya ¼ izabera mu Rwanda muri BK Arena.
Nshobozwabyosenumukiza yabanje kuvuga ko inyungu ya mbere iri mu kwitegurira muri Qatar, bizabaha amahirwe yo kugera ku rwego nk’urw’amakipe bazahangana muri BAL.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Nyuma yo kuboneka avanwa mu mubiri we agashyirwa muri Laboratoire yabugenewe, akazahuzwa n’intanga z’umugabo nyuma agasubizwa muri nyababyeyi y’umugore.
Ubu ni uburyo bwakoreshwaga n’abantu benshi gusa muri iyi Leta havutse ibibazo, aho hari ababuze intanga zabo zari zashyizwe muri Laboratoire.
Hari n’undi muryango wakoresheje izi ntanga mu gihe batarazishyira muri nyababyeyi zirabacika zirameneka.
Ibi birego nibyo byatumye iyi miryango ifata nk’aho ari abana babuze kuko bumvaga ko izi ntanga zamaze kuba urusoro, bakagaragaza ko bazibara nk’abana bamaze kubaho.
Urukiko rwagaragaje ko kubera ko iyo izi ntanga zahujwe haba hatangiye iremwa ry’umwana, bityo ko kutabasha kubitaho nk’aho aria bantu ari ikibazo gikomeye.
Iyi ni ingingo itavuzweho rumwe kuko bamwe bagaragaje ko uku ari ukwima amahirwe abantu badashobora kubyara mu buryo busanzwe, abandi bakagaragaza ko bikwiye mu kurengera uburenganzira bwa buri kiremwa muntu.
Nubwo ubu buryo bwahagaritswe muri Leta ya Alabama izindi ntacyo zirabitangazaho.
Imibare igaragaza ko abana bavutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwa ‘IVF’ banganaga na 97 128 mu 2021.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi ukomeye muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jennifer Lopez, yatangaje ko akazina ka ‘Ifunanya’, ari ryo zina ry’akabyiniriro agiye kujya yitwa.
Iri zina rikomoka mu rurimi rwo muri Nigeria rwa Igbo, yarihisemo ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’umwe mu banyamakuru bo muri Nigeria, Drea Okeke.
Okeke yabajije Lopez niba ajya yumva hari izina ry’akabyiniriro ryo muri Nigeria ashobora kuba yajya yitwa, niko guhita amubwira ko bitewe no kuba ari umugore w’ubwiza n’uburanga buhebuje amuhitiyemo Ifunanya.
Lopez yamubajije icyo iryo zina risobanuye, maze Okeke agira ati “Kubera ko uri umugore mwiza w’uburanga, Ifunanya, bisobanuye ‘Urukundo’ mu rurimi rwa Igbo. Ifunanya ni ryo zina ryawe.”
Jennifer Lopez, yatangaje ko akazina ka ‘Ifunanya’, ari ryo zina ry’akabyiniriro agiye kujya yitwa.
Jennifer Lopez, yagaragaje ko yakunze iryo zina n’ubusobanuro bwaryo, maze avuga ko ari ryo agiye kujya akoresha nk’akabyiniriro.
Jennifer Lopez w’imyaka 53 n’umugabo Ben Affleck w’imyaka 50, aba bombi bahuye bwa mbere muri Filime yiswe ‘Gigli’ mu 2002. Iyi couple yari izwi ku izina rya Bennifer, yaje gutandukana mu 2004.
Amakuru yo kongera gusubirana yamenyekanye mu 2022, nyuma y’imyaka ikabakaba 18 batandukanye ndetse muri Mata y’uwo mwaka ni bwo Ben Affleck yambitse impeta Lopez, bakora ubukwe muri Kanama.
Jennifer Lopez, yagaragaje ko yakunze iryo zina n’ubusobanuro bwaryo, maze avuga ko ari ryo agiye kujya akoresha nk’akabyiniriro.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.