Home Blog Page 15

Wariva yakoranye indirimbo na Bushali, basaba abantu gukora cyane bagira icyo bageraho bakigurira akantu(VIDEO)

0

Umuhanzi uri mubarikuzamuka neza mu muziki Nyarwanda, Wariva Hamim, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Igurire Akantu” afatanyije n’umuraperi, Bushali.

Wariva, avugako iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gukora cyane bagakura amaboko mu mufuka byacamo bakigurira akantu.

Mu kiganiro Wariva yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare, yagize ati “Ni indirimbo ivuga kubuzima busanzwe, ikangurira abantu kuvana amafoko mu mufuka bagakora cyane, nuko bagira icyo bageraho bakabona kwihemba”

Wariva yavuzeko impamvu yahisemo gufatanya n’umuraperi Bushali muri iyi ndirimbo ari ukubera ukuntu akunda imiririmbire ye.

Yagize ati “Bushali ni umuhanzi nkunda, nemera Arts ze, imiririmbire ye, iyi ndirimbo iri munjyana ya Dril namuhisemo kuko numvag ariwe wajyamo neza ikaryoha kurushaho”

REBA VIDEO

Wariva amaze gushyira hanze indirimbo Eshatu kuva atangiye gukora umuziki, Uyu muhanzi arasaba abakunzi b’umuziki kumushyigikira nawe abizezako atazabatenguha kuko yiteguye kujya abaha umuziki mwiza cyane.

Wariva na Bushali

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Imvura idasanzwe yasenye Gereza, imfungwa zikiza amagara zijya kugama mu baturanye na GEREZA

0

Imfungwa zirenga 100 zari zifungiye muri Gereza ya Suleja iherereye mu Majjaruguru y’umurwa Mukuru wa Nigeria, Abuja, zatorotse aho zari zifungiye nyuma y’uko imvura isenye urukuta rwaho bari bafungiye.

Aya makuru yatangajwe n’urwego rushinzwe amagereza muri Nigeria (Nigerian Correctional Service) mu itangazo rwasohoye ruvuga ko imvura nyinshi yaguye yasenye urukuta rw’inyubako za Gereza zishaje bigatuma imfungwa 118 zitoroka.

Uru rwego rugasaba abaturage gutuza kuko rwatangiye gufata abo bari batorotse.

Gutoroka amagereza muri Nigeria ni ibintu bihasanzwe cyane, nko mu 2021 imfungwa 2000 zatorotse Gereza ubwo abarwanyi bitwaje intwaro bagabaga igitero kuri Gereza iherereye muri Leta ya Imo.

Mu gihe mu 2022, abarwanyi ba Boko Haram bateye Gereza iherereye Abuja bakabohoza imfungwa 300 zirimo abarwanyi bayo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Uwari umufana ukomeye wa Rayon Sports uherutse kuba umufana mushya wa APR FC yirukanwe mu nzu yakodeshaga azira kwanga Rayon Sports

0

Uwari umufana wa Rayon Sports Ntakirutimana Isaac, wamenyekanye nka Sarpong uherutse kuba umufana mushya wa APR FC yirukanwe mu nzu yakodeshaga azira kwanga Rayon Sports.

Kubera umusaruro nkene wa Rayon Sports muri uyu mwaka byatumye uyu mufana wayo w’imena afata icyemezo cyo kuva muri iyo kipe ajya muri APR FC, yakirwa ku mugaragaro mu ikipe nshya ku itariki 26 Mata 2024.

Asezera muri Rayon Sports yavuze ko arambiwe kubaho afana ikipe itamuha ibyishimo, avuga ko agiye gushakira ibyo byishimo mu ikipe nshya yerekejemo.

Yagize ati “Ngiye muri APR FC nshaka ibyishimo, kuko guhera muri 2013 nisiga irangi rya Rayon nari umufana nkaba n’umukunzi wayo, rwose abafana dukoresha imbaraga nyinshi, tuba twataye akazi kacu, baba bataye ibindi bintu bakagombye kuba barimo. Aho umufana ava akagera icyo aba ashaka ni ibyishimo, nta zindi nyungu z’umufana, nta kipe ihemba umufana na za Real Madrid ntizibikora”.

Akomeza agira ati: “Niba rero nshobora kumara imyaka itanu, mbona nta gikombe cya shampiyona kandi nkabona ikipe igenda isubira inyuma kurushaho, ngataha mbabaye no kurya bikanga, nageze aho nsanga umutima wanjye utagishoboye kwakira ibyo bintu, ni yo mpamvu ikinzanye muri APR FC ari ibyishimo nta kindi”.

Nyuma yo kujya muri APR FC, uyu mufana yaganiriye na Isibo Radio ayihamiriza ko yasabwe gusohoka mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko nyirayo amenye ko yavuye muri Rayon Sports akajya muri mukeba wayo, APR FC.

Yagize ati “Mu gitondo nkimara kugera ku biro bya APR FC, ndimo kuganira na Songambere (ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC), nibwo nabonye message (ubutumwa bugufi) ya landlord, ambwira ati warakoze twabanye neza, ariko ibintu ndimo kumva kuri radio niba aribyo, byaba byiza uraye umpaye inzu yanjye”.

Akomeza agira ati “Ntabwo namurenganya, kuko ni inzu nini nabagamo, ikwiriye gukodeshwa ibihumbi 200Frw ku kwezi, ariko we yarambwiye ati ujye unyihera 80Frw, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports. Kuba yabimbwiye, njye namubwiye nti ntacyo reka dukurikize amategeko y’abapangayi, ni iminsi 15 ya préavis (integuza) ngashaka inzu. Ndi umuntu w’umugabo ukora ntabwo nsabiriza, nashyizeho abanshakira inzu kugira ngo mbe nakwimuka”.

Ibyo kwirukanwa mu nzu, ntabwo ari kuri uwo mufana gusa bibayeho kuko byabaye no kuri Manishimwe Djabel, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yerekeje muri APR FC.

Uwari umufana wa Rayon Sports Ntakirutimana Isaac, wamenyekanye nka Sarpong uherutse kuba umufana mushya wa APR FC yirukanwe mu nzu yakodeshaga azira kwanga Rayon Sports.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Bwa mbere mu mateka, hagiye gutorwa Nyampinga w’amafoto yakozwe hakoresheje ikoranabunga rihundura abantu beza

0

Bwa mbere mu mateka, hagiye kuba ‘Miss AI’ irushanwa ry’ubwiza ry’abakobwa bo ku ikoranabuhanga bakozwe hifashishijwe iry’ubwenge bukorano ‘Avatar’. Ryatangajwe n’Ikigo cya Fanvue World AI Creator Awards [WAICAs].

Hagenwe ibihumbi hafi 20 by’amadorali ya Amerika. Aho uwa mbere azahembwa ibihumbi bitanu by’amadorali akazahabwa n’amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga rya AI afite agaciro k’ibihumbi bitatu by’amadorali.

Ibi bihembo bishobora guhabwa umugabo cyangwa umugore bitewe n’uwakoze umukobwa uzaba wegukanye intsinzi.

Bivuze ko abe umugabo cyangwa umugore, buri wese yemerewe gukora umukobwa akamuha ubwiza ashaka ubundi akamujyana mu irushanwa. Abazakora nk’itsinda nabo ntibahejwe.

Aba bakobwa bazahabwa amanota hagendewe ku bintu bitatu birimo uko bagaragara, ubumenyi bujyanye na AI bwifashishijwe mu kubakora ndetse n’uko bagiye bakundwa ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bakobwa bazajya babazwa ibibazo birimo n’ibisanzwe bibazwa mu marushanwa nk’ay’ubwiza asanzwe birimo nko kubaza ngo ni nk’iki wakora kugira ngo uhindure Isi irusheho kuba nziza.

Icumi ba mbere bazatoranywa, bazahita bajya mu cyiciro cya kabiri kizavamo abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma giteganyijwe mu kwezi gutaha.

Iri rushanwa rizaba riyobowe n’abagize Akanama Nkemurampaka bane barimo Sally-Ann Fawcett, umunyamateka uzobereye cyane ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza. Undi ni umushoramari Andrew Bloch, ariko igitangaje n’uko abandi babiri azaba ari abo ku ikoranabuhanga nabo ‘AI Judges’ barimo Aitana Lopez na Emily Pellegrini.

Aitana Lopez, ni umukobwa wo ku ikoranabuhanga wo muri Espagne, ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 300 kuri Instagram, yinjirizaho hafi ibihumbi 11 by amadolari ya Amerika ku kwezi.

Aitana Lopez, ni umukobwa wo ku ikoranabuhanga wo muri Espagne, ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 300 kuri Instagram

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Diamond yeretse abafana umukobwa yakunze mu mwaka 15 ishize, akamuririmbira indirimbo bikarangira amuteye indobo kuko uwo mukobwa yari mwiza cyane

0

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata, mu Mujyi wa Dar es Salaam cyahuje abahanzi benshi barimo umuhanzi Diamond Platnumz wishimiye kongera guhura n’umukobwa yahoze akunda agatuma amwandikira indirimbo yise ‘Kamwambie’ yatumye benshi bamumenya mu ruhando rwa muzika.

Diamond ubwo yari ku rubyiniro yatunguye imbaga yabari bitabiriye igitaramo, afata umwanya wo gusobanura intandaro y’indirimbo ‘Kamwambie’ imaze imyaka igera kuri 15 yakunzwe cyane, uyu muhanzi yavuze ko byatewe n’urukundo yakundaga umwe mu bakobwa witwaga Sarah kandi ko yatunguwe no kongera kumubona nyuma y’iyo myaka yose.

Diamond Platnumz yahise asaba uwo Sarah wamaze kuba umubyeyi ko yamusanganira ku rubyiniro nibura akamusuhuza.

Sarah wari n’umuhanzi icyo gihe ariko akaza kugira uburwayi bwo mu muhogo byatumye areka kuririmba yageze ku rubyiniro amarangamutima aba menshi, ahoberana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Abenshi baraho bifuje ko yakongera kubiyibutsa mu ijwi rye, gusa ntibyakunda, Diamond Platnumz nawe yemeza ko kuri ubu uyu yahoze akunda bikomeye bigatuma anamuhimbira indirimbo yaje no gutuma yamamara cyane yamaze kugira umuryango mugari akaba ari umubyeyi w’abana n’umugabo.

Diamond umaze kwamamara mu muziki w’Afurika muri rusange yakomeje avuga ko indirimbo ‘Kamwambie’ ajya kuyihimba yakundaga bikomeye uyu mukobwa Sarah, ndetse ikaba yaranamuhiriye mu rugendo rwe rwa muzika nyuma y’imyaka 15 imaze.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania ndetse n’umuraperi Casper Nyovest guturuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho cyari cyakubise cyuzuye imbaga y’abakunzi b’umuziki muri Tanzania.

Diamond Platnumz wishimiye kongera guhura n’umukobwa yahoze akunda agatuma amwandikira indirimbo yise ‘Kamwambie’ yatumye benshi bamumenya mu ruhando rwa muzika.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

RIB yasabye urubyiruko kwitondera abantu babasaba urukundo banyuze ku mbuga nkoranyambaga kuko hari bamwe bazikoresha batagamije icyiza

0
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye urubyiruko kwirinda abarushora mu rukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB ), rwasabye urubyiruko gushishoza mu gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abazibasabiraho urukundo kuko abenshi baba bagamije kubashora mu bikorwa bibi birimo no gucuruza abantu.

Ikinyejana cya 21 cyazanye impinduka mu ikoranabuhanga ku buryo umubare munini w’urubyiruko rwaba urwo mu Rwanda no ku Isi, bamara amasaha menshi y’amanywa basura paji z’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Izo mbuga hari benshi bazijyaho bagamije kuzikoresha mu bikorwa bigize ibyaha. Mu zo urubyiruko rwayobotse harimo na Tinder ikoreshwa mu gushaka abakunzi.

RIB isobanura ko mu minsi yashize hari abasore batawe muri yombi; abo basore bandikiraga abakobwa batandukanye bifashishije urubuga rwa Tinder bakamara igihe bavugana ku buryo bahuraga na bo babazi, bikaborohera kubajyana aho bashaka ubundi bakabasambanya ndetse bakanabambura. Aba bafashwe bamaze guhohotera abakobwa umunani.

Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko urubyiruko rukwiye kwitondera abantu babasaba urukundo banyuze ku mbuga nkoranyambaga kuko hari bamwe bazikoresha batagamije icyiza.

Ati “Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zisigaye zikoreshwa n’abantu batandukanye harimo n’abazikoresha ibyaha; ni muri urwo rwego RIB isaba cyane cyane urubyiruko gushishoza kugira ngo batagwa mu mutego w’ababizeza urukundo, kuko imbuga nkoranyambaga zidakoreshwa n’abantu beza gusa ahubwo hari n’ababi bazikoresha.”

Mu 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore bari bamaze igihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kwambura, kuniga no gusambanya abakobwa bamenyaniye ku rubuga rwa Tinder.

Abo barimo Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific na Mugisha Aimable, bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n’ ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho.

Habumuremyi Yves yahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Bizimana Pacifique na Mugisha Aimable bahamywa kuba ibyitso bya Habumuremyi Yves muri icyo cyaha na ho bose uko bari batatu bahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ndetse n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije Habumuremyi Yves igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 7 Frw na ho Bizimana Pacifique na Mugisha Aimable buri wese ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 5Frw kuri buri wese.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

KENNY SOL YAKOREYE INDIRIMBO UMUGORE WE AHAMYAKO YAMUHINDURIYE UBUZIMA

0

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye mu muziki nka Kenny Sol, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘2 in 1’ igaragaramo umugore we, Kunda Alliance Yvette, mu mashusho.

Ni indirimbo isohotse nyuma y’amezi Ane aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Kenny Sol uri no kwitegura kwibaruka imfura ye, nyuma yo gusohora indirimbo ‘2 in 1’, yavuze ko yatangiye kuyikora ari iy’umugore we ariko uko iminsi yagendaga akisanga yumva yanayisangiza abandi bafite abakunzi.

Ati “Ubundi byatangiye ari indirimbo naririmbiraga umugore wanjye, uko iminsi yisunikaga ni ko nayumvaga nkumva ndamutse nyisohoye yafasha abantu benshi bafite abakunzi.”

Ku rundi ruhande Kenny Sol ahamya ko umugore we ari umuntu wamuhinduriye ubuzima ku rwego rwo hejuru, ati “Ubu nibaza ko ubuzima bwanjye bwahindutse cyane, hari byinshi byahindutse kandi nishimira.”

Kenny Sol ugorwa no kurondora ibyahindutse ku buzima bwe nyuma yo gushaka, ahamya ko kugeza ubu yamaze gusobanukirwa ibyiza byo kugira umuryango.

Ati “Cyera wasangaga ibintu byose byanjye mbikora nkanjye, nta muntu nagishaga inama cyangwa ngo numve ko mugomba ibisobanuro, uyu munsi hari ibyo ntagikora uko mbonye kuko mfite umfasha mu mahitamo yanjye.”

“Cyera wasangaga nishimye cyangwa mbabaye nta muntu bireba ariko uyu munsi hari uwo dusangira ibyishimo tukanasangira umubabaro igihe bibaye ngombwa.”

Ku rundi ruhande Kenny Sol yishimira kuba umugore we agiye kumufasha kurema umuntu akaba imfura yabo, ibituma afata amufata nk’udasanzwe mu buzima bwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Kenny Sol yarushinze n’uyu mukobwa ubusanzwe witwa Kunda Alliance Yvette biyemeza kubana akaramata.

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye mu muziki nka Kenny Sol

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Abakobwa bo mu Bwongereza bari hagati y’imyaka 25 na 35 y’amavuko bahangayikishijwe no kubona abagabo bafite gahunda yo kubaka urugo

0

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’Inzobere mu gusesengura amakuru ashingiye ku mibare, Stephen J Shaw, bugaragaza ko abakobwa bo mu Bwongereza bari hagati y’imyaka 25 na 35 y’amavuko bagorwa no kubona abagabo bafite gahunda yo kubaka urugo bagakora umuryango.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakobwa cyane cyane abo mu mijyi nka Londres ari bo bahura n’icyo kibazo cyo kubura abagabo ku kigero cya 47%, ugereranyije n’abo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu bo bavuga ko bagorwa no kubona abagabo ku kigero cya 34%, abo mu tundi duce bo bakagorwa na byo ku kigero cya 32%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku mpamvu zitandukanye zirimo ikiri gutera igabanuka ry’imbyaro mu Bwongereza, impamvu zo kuba hari ubwiganze bw’abo mu cyiciro runaka baba mu mijyi abandi bakaba bake n’izindi mpamvu.

Nko mu 2022 u Bwongereza bwagize igabanuka ridasanzwe ry’imbyaro umugore abarirwa, zigera ku bana 1.49, bavuye ku bana 1.55 umugore yabarirwaga mu 2021.

Bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abakobwa b’i Londres ari bo benshi babura abagabo bafite gahunda yo gushinga ingo, ari uko ari bo benshi batuye muri uwo mujyi ugereranyije n’abasore, nkuko imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibari muri icyo gihugu, Office for National Statistics (ONS) ibigaragaza.

ONS igaragaza ko abakobwa bo mu myaka iri hagati ya 25 na 35 batuye muri uwo mujyi ari bo benshi, baruta abasore bo muri iyo myaka bahatuye ku kigero cya 7%.

Uduce two mu Bwongereza nka Wandsworth, Lambeth, Hackney na Islington dufite umwihariko wo guturwa n’abakobwa benshi ugereranyije n’abasore.

Ubusesenguzi bwa Stephen J Shaw kuri iyi ngingo, bugaragaza ko bimwe birimo ikiguzi gihenze cyo kuba mu Mujyi wa Londres, ibijyanye n’uburyo inzu zo guturamo ziboneka muri uwo mujyi, imiterere y’akazi, imyumvire y’abatuye muri uwo mujyi n’ibindi, biri mu bigora abasore iyo bigeze ku kuba batekereza gushaka abagore.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Impanuka y’indege ebyiri zagonganiye mu kirere

0

Impanuka y’indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu za gisirikare zagonganiye mu kirere muri Malaysia, yahitanye abantu 10 bari bazirimo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

Izi kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere rwagati ubwo zari mu myitozo ya gisirikare mu Majyaruguru y’umujyi wa Lumut ubarizwamo ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko izi kajugujugu zombi zahanutse mu kirere nyuma yuko iyi mpanuka imaze kuba.

Mu itangazo ry’Igisirikare cyirwanira mu mazi cya Malaysia, cyatangaje ko abantu 10 ari bo bemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’izi Kajugujugu zagonganye, imibiri yabonetse ikaba yoherejwe mu bitaro bya gisirikare bya Lumut.

Indege imwe yo mu bwoko bwa “Agusta Westland AW139 Maritime Operations Helicopter (HOM)” yaguye mu myanya yo hejuru ya sitade, mu gihe iya ka biri yo mu bwoko bwa “Eurocopter Fennec” yaguye hafi ya pisine.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Urukiko rwa Siporo ku Isi rwatesheje agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC, Adil

0

Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) rwamaze gutesha agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC, umunya-Maroc ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Adil Erradi Mohammed wayireze kumuhagarika inyuranyije n’amategeko.

Uru Rukiko muri bimwe rwagendeyeho rwarasanze mu gihe uyu mutoza APR FC yamuhagarikaga mu Kwakira 2020, atarigeze atera intambwe n’imwe ngo yandikire ikipe ayibaza icyo azira n’icyo bagendeyeho bamuhagarika.

Ikindi ni uko APR FC yakomeje gukora inshingano za yo zirimo kumuhemba ndetse n’iminsi 30 yahagaritswe irangiye imusaba kugaruka mu kazi ntiyagaruka ahubwo ahitamo kujya kurega mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Byafashwe nk’aho na we yashakaga kugenda.

Ikindi ni nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu bakinnyi ba APR FC bagiye mu Busuwisi gushinja uyu mutoza aho bagaragaje ko uyu mutoza yari abafashe nabi cyane ko kimwe mu byo APR FC yari yagaragarije FIFA ari uko impamvu yahagaritswe ari umwuka mubi wari mu ikipe kubera gushwana n’abakinnyi. Bongeye ko atahagaritswe wenyine yahagarikanywe n’uwari kapiteni w’ikipe, Manishimwe Djabel.

Abo bakinnyi ni; umunyezamu Ishimwe Pierre, Myugariro Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bagiye kumushinja mu Kuboza 2023.

TAS yafashe uyu mwanzuro yunga mu cyemezo cy’akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho kateye utwatsi iki kirego cya Adil Erradi Mohammed.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022, Adil yahagaritswe n’iyi kipe iminsi 30 bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

Uyu mutoza utarihanganiye uku guhagarikwa yahise agana muri FIFA kurega APR FC ngo imwishyure hafi imyaka 2 kuko yari amaze iminsi yongereye amasezerano.

Adil na Global Sports Consulting bamwunganiraga mu mategeko bareze bavuga ko yahagaritswe binyuranyijwe n’amategeko kandi ko umutoza atajya ahagarikwa iyo atari mu kazi ubwo aba yirukanywe.

Aba banatanze ibimenyetso by’uko yagiye mu kazi akagirwa kwinjira ku kibuga.

Mu ntangiriro za 2023 ni bwo FIFA yasabye APR FC kwiregura ku byo iregwa. Iyi kipe yari yunganiwe na Serge Vitozz yagaragaje ko yahagaritswe kugira ngo igarure umwuka mwiza mu ikipe kuko wari umaze kuba mubi.

Yongeyeho ko itamwirukanye kandi iminsi 30 yahagaritswe yayihembewe ndetse yanamusabye kugaruka mu kazi nyuma y’ibihano akanga.

Nyuma yo kumva impande zombi ni bwo akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe umwanya wo kwiga kuri iki kirego maze gasanga ibyo Adil Erradi aregera nta shingiro bifite. Adil yahise ajya kujurira muri TAS.

uwahoze ari umutoza wa APR FC, umunya-Maroc ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Adil Erradi Mohammed
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748