Umwuga wo kubyina ukomeje kugaragaza abanyempano mu Rwanda Saddie Vybez ni umwe mubakobwa bari kwigaragaza cyane kubera impano yifitemo mukubyina.
Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez, ubusanzwe avuka mu bana 14, bavukana kuri se na nyina.
Mu mashuri yisumbuye yize “Electronic Telecommunication’’ naho kaminuza yiga “Mechanical Design Engineering” aho yabyize mu Bushinwa guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Kubyina byo yabyize binyuze mu mahugurwa.
Iyo yivuga agaragaza ko impano yo kubyina yamukirigise agahitamo kwiyegurira ububyinnyi aho kujya gukora ibyo yize.
Bitandukanye n’abandi babyinnyi benshi mu Rwanda, uyu mukobwa ntabwo akunze kugaragara mu ndirimbo, ahubwo yifashishwa cyane mu bitaramo bitandukanye.
Mu bahanzi bamaze gukorana harimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bruce Melodie bakoranye muri BAL no mu gitaramo yakoreye i Burundi, Joshua Baraka ugezweho muri Uganda n’abandi.
View this post on Instagram
Uyu mukobwa ni umwe mu babyinnyi bari imbere mu gitaramo cya Move Afrika, cyatumiwemo umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar cyabereye muri BK Arena umwaka ushize. Hari kandi Trace Awards & Festival, icya Boyz II Men n’ibindi.