Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) rwamaze gutesha agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC, umunya-Maroc ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Adil Erradi Mohammed wayireze kumuhagarika inyuranyije n’amategeko.
Uru Rukiko muri bimwe rwagendeyeho rwarasanze mu gihe uyu mutoza APR FC yamuhagarikaga mu Kwakira 2020, atarigeze atera intambwe n’imwe ngo yandikire ikipe ayibaza icyo azira n’icyo bagendeyeho bamuhagarika.
Ikindi ni uko APR FC yakomeje gukora inshingano za yo zirimo kumuhemba ndetse n’iminsi 30 yahagaritswe irangiye imusaba kugaruka mu kazi ntiyagaruka ahubwo ahitamo kujya kurega mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Byafashwe nk’aho na we yashakaga kugenda.
Ikindi ni nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu bakinnyi ba APR FC bagiye mu Busuwisi gushinja uyu mutoza aho bagaragaje ko uyu mutoza yari abafashe nabi cyane ko kimwe mu byo APR FC yari yagaragarije FIFA ari uko impamvu yahagaritswe ari umwuka mubi wari mu ikipe kubera gushwana n’abakinnyi. Bongeye ko atahagaritswe wenyine yahagarikanywe n’uwari kapiteni w’ikipe, Manishimwe Djabel.
Abo bakinnyi ni; umunyezamu Ishimwe Pierre, Myugariro Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bagiye kumushinja mu Kuboza 2023.
TAS yafashe uyu mwanzuro yunga mu cyemezo cy’akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho kateye utwatsi iki kirego cya Adil Erradi Mohammed.
Tariki ya 14 Ukwakira 2022, Adil yahagaritswe n’iyi kipe iminsi 30 bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.
Uyu mutoza utarihanganiye uku guhagarikwa yahise agana muri FIFA kurega APR FC ngo imwishyure hafi imyaka 2 kuko yari amaze iminsi yongereye amasezerano.
Adil na Global Sports Consulting bamwunganiraga mu mategeko bareze bavuga ko yahagaritswe binyuranyijwe n’amategeko kandi ko umutoza atajya ahagarikwa iyo atari mu kazi ubwo aba yirukanywe.
Aba banatanze ibimenyetso by’uko yagiye mu kazi akagirwa kwinjira ku kibuga.
Mu ntangiriro za 2023 ni bwo FIFA yasabye APR FC kwiregura ku byo iregwa. Iyi kipe yari yunganiwe na Serge Vitozz yagaragaje ko yahagaritswe kugira ngo igarure umwuka mwiza mu ikipe kuko wari umaze kuba mubi.
Yongeyeho ko itamwirukanye kandi iminsi 30 yahagaritswe yayihembewe ndetse yanamusabye kugaruka mu kazi nyuma y’ibihano akanga.
Nyuma yo kumva impande zombi ni bwo akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe umwanya wo kwiga kuri iki kirego maze gasanga ibyo Adil Erradi aregera nta shingiro bifite. Adil yahise ajya kujurira muri TAS.