Home Amakuru Mu Mahanga Umukobwa w’umunyamideli yihaye intego yo kuryamana n’umukinnyi muri buri kipe yo muri...

Umukobwa w’umunyamideli yihaye intego yo kuryamana n’umukinnyi muri buri kipe yo muri Premier League,amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu,asigaje 17.

0

Umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Suède, Elda Thora, uheruka kwiha intego yo kuryamana n’umukinnyi muri buri kipe yo muri Premier League, yatangaje ko amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu ndetse asigaje 17.

Elsa Thora wise intego ye “Golden bed” cyangwa “Uburiri bwa zahabu”, yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamaze kuryamana n’abakinnyi batatu bo mu makipe atatu atandukanye, ayo akaba ayakuye ku rutonde.

Yabitangarije kuri Instagram, aho yanavuze ko yifuza kuzashyingiranwa na Jude Bellingham ukinira Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Ati “Mwumvise ibyerekeranye n’urukweto rwa Zahabu [igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi] na ‘Gants’ ya Zahabu [igihembo cy’umunyezamu mwiza], ariko njye ngiye gukora umuhigo mushya wa ‘Golden bed’”.

Yongeyeho ati “Ngiye kuryamana n’umukinnyi wo muri buri kipe yo muri Premier League. Ubu batatu namaze kubarangiza, hasigaye 17.”

Kuri iyi konti ye akurikirwaho n’abantu ibihumbi 229, umwe muri bo yamusabye ko yagera no ku bakina ku Cyumweru mu bizwi nka “Sunday League”.

Uyu munyamidelikazi asanzwe afite izina ku mbuga zinyuzwaho amashusho y’imibonano mpuzabitsina.

Mu minsi ishize, yigeze kugarukwaho cyane ubwo yatangazaga ko ashaka kuba umugore wa mbere ukoreye imibonano mpuzabitsina mu isanzure.

Uyu mukobwa w’Umunya-Suède ariko uba mu Bwongereza, yatangiye kujya aha amakuru abamukurikira mu buryo bumenyerewe ku munyamakuru w’Umutaliyani Fabrizio Romano.

Elsa Thora yavuze ko abakinnyi yamaze kuryamana na bo ari abo muri Chelsea, Arsenal na Leicester City.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748