âś…Ntukababazwe n’Ikibi Kikubayeho, kuko Uhakura ubundi bumenyi Utatekerezaga ko Wagira.
âś…Mugihe ibyo Wateganyaga kugeraho Byanze, Ntukihebe ngo Uvuze induru, kuko Haba hari byinshi Imana Ikurinze wowe Utabizi.
âś…Umugore cga Umugabo Wishakiye Mukundana, n’agukosereza Ntuzumve ko Ari Ishyano Rikugwiriye kuko Ugomba no kumenya Uruhande rwe Rubi, n’ubwo yakwerekaga urwiza gusa.
âś…Urukundo Rurakomeye, Ariko N’ukunda Umusore cga umukobwa we Rutamurimo, Ntugahatirize, kuko Hari Uwo Ukunda nawe Agukunda Tegereza uwo.
âś…Hari Abantu baza ku Isonga mu Gukundwa:
1.Nyina w’umuntu.
2.Se w’Umuntu.
3.Abavandimwe b’umuntu.
Ariko Umugore cga Umugabo; Boy-Friend, Girl-Friend: Wawe Agufatiye Runini mu Buzima bwanyu (wowe nawe) bwose musigaje kubaho mu Isi. Ntukagire icyo Umurutisha, Udashyira Ubuzima bwawe mu kaga.
âś…N’usanga Baharabika mugenzi wawe, Uzamuvuganire kuko n’uhava Niwowe barakurikizaho, ntuzamenya Uzakuvuganira Aho azava.
âś…Ntuzagirire Ishyari mugenzi wawe kubyo Akoze bikamuhira, Zirikana ko nawe Hari byinshi Wakoranye n’abandi bo Bikanga wowe Bikemera.
âś…N’Utera Intambwe ujyambere, Ujye Uzirikana Ububi bw’ahabi Uvuye, Ntiwishimehejuru y’abo usizeyo, ahubwo Ubafashe nabo baveyo, kuko Iby’isi ni Zunguruka Abantu Barakenerana.
âś…Ntugasuzugurire Umuntu mu minsi mibi Umusanzemo, kuko Bucya Bucyana Ayandi ejo Wamuyoberwa!
âś…Gira neza Wigendere, Iyo Neza urayisanga