Bwa mbere mu mateka, hagiye kuba ‘Miss AI’ irushanwa ry’ubwiza ry’abakobwa bo ku ikoranabuhanga bakozwe hifashishijwe iry’ubwenge bukorano ‘Avatar’. Ryatangajwe n’Ikigo cya Fanvue World AI Creator Awards [WAICAs].
Hagenwe ibihumbi hafi 20 by’amadorali ya Amerika. Aho uwa mbere azahembwa ibihumbi bitanu by’amadorali akazahabwa n’amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga rya AI afite agaciro k’ibihumbi bitatu by’amadorali.
Ibi bihembo bishobora guhabwa umugabo cyangwa umugore bitewe n’uwakoze umukobwa uzaba wegukanye intsinzi.
Bivuze ko abe umugabo cyangwa umugore, buri wese yemerewe gukora umukobwa akamuha ubwiza ashaka ubundi akamujyana mu irushanwa. Abazakora nk’itsinda nabo ntibahejwe.
Aba bakobwa bazahabwa amanota hagendewe ku bintu bitatu birimo uko bagaragara, ubumenyi bujyanye na AI bwifashishijwe mu kubakora ndetse n’uko bagiye bakundwa ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bakobwa bazajya babazwa ibibazo birimo n’ibisanzwe bibazwa mu marushanwa nk’ay’ubwiza asanzwe birimo nko kubaza ngo ni nk’iki wakora kugira ngo uhindure Isi irusheho kuba nziza.
Icumi ba mbere bazatoranywa, bazahita bajya mu cyiciro cya kabiri kizavamo abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma giteganyijwe mu kwezi gutaha.
Iri rushanwa rizaba riyobowe n’abagize Akanama Nkemurampaka bane barimo Sally-Ann Fawcett, umunyamateka uzobereye cyane ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza. Undi ni umushoramari Andrew Bloch, ariko igitangaje n’uko abandi babiri azaba ari abo ku ikoranabuhanga nabo ‘AI Judges’ barimo Aitana Lopez na Emily Pellegrini.
Aitana Lopez, ni umukobwa wo ku ikoranabuhanga wo muri Espagne, ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 300 kuri Instagram, yinjirizaho hafi ibihumbi 11 by amadolari ya Amerika ku kwezi.