Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz, yahishuye ko ababyeyi be bari mu bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki we dore ko aribo ba mbere babanza kumva indirimbo ze mbere y’uko zisohoka bakamwungura ibitekerezo.
Ariel Wayz avuga ko indirimbo yise “Wowe Gusa” yahuriyemo n’ababyeyi be, mbere y’uko isohoka, yabanje kuyibumvisha akibona amarangamutima bagize ahita yanzura ko bagomba kujya mu mashusho yayo yafatiwe mu Bigogwe.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Versus cya Televiziyo Rwanda, avuga ko umubyeyi we (Mama) na mukuru we bari mu bantu bamuha ibitekerezo ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze ndetse ahishura isomo byamusigiye ubwo yabakoreshaga mu mashusho.
Ati “Mu muco wacu, ababyeyi bashyigikira abana babo kuko baba bafite ubutumwa bwihariye, ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo mbumvishe ko baza mu mashusho y’indirimbo.”
“Mfite ababyeyi batangaje, ndabakunda cyane , ndabubaha,baranshyigikira cyane, ndabyibuka data yari afite ikiriyo yagomba kujyamo ariko arigomwa mujyana mu ntara muri Nyabihu ndabashimira imbere y’abanyarwanda bose , njye byarandenze byanyigishije ibintu byinshi cyane.”
Ariel Wayz avuga ko ababyeyi be bari mu bantu bamukomeje cyane ubwo aya mashusho yafatwaga.
Ati “Igihe twari turi ahafatirwa amashusho, barampumurizaga bambwira bati impamvu biri kukugora ni uko bizaba byiza , byari ibintu bikomeye kuba mbafite hariya.”
“Mama nkunda kumwoherereza amajwi, buri gihe uko mvuye muri studio, we na mukuru wanjye Alliane nibo bantu noherereza ibintu byanjye kugira ngo bumve, nibo bampa ibitekerezo by’ukuri ku bihangano byanjye , ni ibintu biba bikenewe muri uru ruganda, kuko dufite abantu benshi batubeshya, rero uba ukeneye umuntu ukubwiza ukuri n’iyo kwaba kubabaza, ukareba ukuri kwabyo.”
Avuga ko kugira ababyeyi bamushyigikira aribyo bituma aba uwo ariwe muri muzika nk’uko agaragagara uyu munsi.
Ariel Wayz avuga ko umubyeyi we (Mama) acyumva iyi ndirimbo yafashwe n’ikiniga ahita abona ko ariwe uzajya mu mashusho y’iyi ndirimbo.