Umusore umaze kwamamara mugutunganya umuziki mu Rwanda, Hirwa Laser wamamaye nka Lazer Beats, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Urankoma” y’umuhanzi Mevis, iyi ikaba ari indirimbo ashyize hanze mbere yuko asohora album uyu mu mu Producer azahurizahamwe ibihangange muri muzika ya Afurika by’umwihariko muri East Africa.
Mu kiganiro Laser Beat yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare, yavuzeko iyi album iriho abahanzi bafite amazina akomeye muri Uganda nka Azawi, Fefe Busi, Spice Diana nabandi..
Laser Beat yagize ati :” Ni umushinga maze igihe kinini ntegura muri Studio yanjye, Mugihe gito ndashyira album hanze izaba iriho indirimbo 12 zizaba zihuriyemo nabahanzi bakomeye bo muRwanda no muri Africa muri rusange, aha twavuga nko mu karere ka East africa aho nzakorana n’abahanzi batandukanye barimo Azawi, Fefe Busi, Spice Diana nabandi.. “
Yakomeje agira ati “Si abo muri East Africa gusa kuko twaguye imbibi tugera no muri Ghana aho duteganya gukorana na Ghanian Stallion uyu akaba ari umuraperi ukomeye cyane hariya cyane ko Ghana ari igihugu kizwiho abahanzi ba Hip hop bakomeye cyane nka Sarkodie, Black Sherrif nabandi. Ntitwakwibagirwa nama All Stars nkuko nsanzwe nkunda gukora indirimbo zihuriwemo nabahanzi benshi.”
“Urankoma” Indirimbo ya Mevis, Mevis ni umuhanzi mushya ubarizwa muri Label ya The Beam Entertainment.
Mevis amaze gukora indirimbo Eshanu bakaba biteguye kuzishyira hanze mu minsi ya vuba murwego rwo kuzamura ubuhanzi bwe n’impano ye idasanzwe ubusanzwe amazina yuyu muhanzi Mevis yitwa Dusabimana Herve Germain ufite imyaka 25 indirimbo urankoma Ni indirimbo ivuga uburyo umukobwa yamuhaye urukundo akanyurwa kugeza aho yumva yamubera umugore, iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri The Beam Beat Records Audio ndetse n’amashusho bikaba byaratunganyijwe na Producer Laser Beat
REBA VIDEO
Producer Laser Beat yatangaje ko afite ibihangano byinshi bigiye kujya hanze yakoreye abahanzi batandukanye Kandi bakomeye, akomeza ashima abahanzi Bose bakoranye , n’itangaza makuru byumwihariko ryamubaye hafi imyaka yose amaze akora Kano Kazi ka music production. yatangaje ko imiryango ifunguye muri The Beam Beat Records kubahanzi bifuza kugaragaza impano zabo zidasanzwe