Umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania, Herry Sameer Rajab uzwi ku izina rya #MrBlue yavuze uburyo umugore we yamugobotoye inzira y’ibiyobyabwenge akamusubiza kumurongo muzima.
Uyu muhanzi uri mubagize igikundiro kidasanzwe mu mwaka wa 2000, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wa Bongofleva, kugeza nuyu munsi aracyakora umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Mr Blue yavuzeko igikundiro yagize mu muziki cyatumye yiyumva nk’umuntu urenze atangira kwinezeza cyane kurenza gukora umuziki wari umutunze nk’akazi.
Mr Blue yavuzeko hari igihe yahagaritse umuziki igihe kinini akakimara yibera munshuti ze binywera ibiyobyabwenge aho yaje kugobokwa n’umugore we.
Ygaize ati “Ndashimira cyane umugore wanjye kuko ari we wagize uruhare runini mu mpinduka zanjye, yakundaga kumbwira ibyo gukora hanyuma amaze gutwita mbona ko ngiye kugira umuryango, nibwo yambazaga niba nzaba umubyeyi ngikora nkibyo narindimo bisa n’ubuyobe”
“Igihe natangiraga umuziki, nari umwana kandi nta ncuti nari mfite, ariko abantu baza bitwaza ko banzi, bari bariganye nanjye, bamwe bakaza bashaka ko dusangira itabi nanjye nkabikora nkaho nishimisha nishimana n’inshuti zanjye, byari ibintu bisekeje cyane, byatumye ntakaza umwanya kuburyo n’abinjiye mu muziki nyuma yanjye inyenyeri zabo zatangiye kwaka iyanjye irazima”
Mr Blue yinjiye mu muziki mu 1999, awinjijwemo n’abavandimwe be aribo The Boy Stain na Obrey bagize uruhare runini cyane mu bijyanye n’umuziki we.
“Kuva mu 2003 kugeza 2004 ni bwo yasohoye n’indirimbo ye ‘Mr Blue’ ari yo ya mbere yamenyekanye.
Muri ibi bihe Mr Blue yashyize hanze album ye yambere yise “Mapozi” hariho indirimbo yitwa Mapozi ari nayo yamumenyekanishije cyane muri East Africa.