Home Amakuru Mu Mahanga Zuchu na Diamond bemejeko bakoze ubukwe

Zuchu na Diamond bemejeko bakoze ubukwe

0

Mu mashusho mashya yasakaye kuri internet, Zuchu yagaragaye avugira mu ruhame ati:
“Mugabo wanjye, ubu twashyingiranwe.” 😍

Aya magambo yatumye abakunzi b’aba bombi bemeza ko urukundo rwabo rutakiri urw’ibanga, ahubwo rwatangiye ubuzima bushya bw’urugo! 💒

🎊 Byongeye gushimangirwa n’ubutumwa bwa Mama Dangote, washyize kuri Instagram amagambo yuzuye ibyishimo agira ati: “Imana ishimwe byagenze neza! Wakoze mwana wanjye Naseeb n’umugore wawe Zuchu.”

Ubu Diamond Platnumz na Zuchu bashimangiye ko ari “Mr. & Mrs.” imbere y’abafana babo n’imbere y’Imana.

Ni umuhango bivugwa ko wabaye ku Cyumweru tariki 1 Kamena 2025, ariko witabirwa gusa n’abo mu muryango ya hafi ku mpande zombi.

Ibyo kuba Diamond na Zuchu bakoze ubukwe mu ibanga byakomeje kuvugisha benshi, ndetse binashimangirwa n’amashusho yashyizwe hanze yumvikanamo uyu muhanzikazi yemeza ko bombi bakoze ubukwe.

Ibi bibaye mu gihe urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rwakunze kurangwamo gushwana kwa hato na hato, ndetse byanavugwaga ko bombi badakundana bya nyabyo, ahubwo ko ari ikinyoma bahibye mu rwego rwo gucuruza ibihangano byabo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748