Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Yemi Eberechi Alade wamamaye nka Yemi Alade yongerewe ku bindi byamamare bizita izina abana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20.
Ni ibyatangajwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025, n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhango Yemi Alade aziritamo izina umwana w’ingagi, uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, mu Kinigi hafi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Umwana azaha izina ari mu bana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024.
Uretse Yemi Alade, uru rwego rwanatangaje ko muri uwo muhango abazita barimo Camelle Rebelo, Umuyobozi wa EcoPlanet Bamboo n’abandi benshi.
Umuhango wo Kwita Izina wakabaye ugiye kuba ku nshuro ya 21, ariko si ko byagenze kuko umwaka ushize utigeze uba kubera ikibazo cy’icyorezo cya Maburg cyabaye mu gihe waburaga igihe gito ngo ube.
Yemi Alade azwi mu ndirimbo zirimo you are, My Padi, Mbali, Happy Day n’izindi.