Home Amafoto Yemi Alade yahawe izina ry’Ikinyarwanda, ahitamo “Gicanda” mu gushimira amateka y’u Rwanda

Yemi Alade yahawe izina ry’Ikinyarwanda, ahitamo “Gicanda” mu gushimira amateka y’u Rwanda

0

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika, Yemi Alade, yamaze guhitamo izina ry’Ikinyarwanda agomba kwitwa, ahitamo izina rya Gicanda, ry’umwamikazi w’u Rwanda wabaye umugore w’UMwami Mutara III Rudahigwa kuva mu 1928 kugeza ku wa 20 Mata 1994.

Yemi Alade, uherutse mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo no kwitabira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina Ingagi, yavuze ko yahisemo iri zina kubera agaciro rifite mu mateka y’u Rwanda no mu muco nyarwanda.

Mu kiganiro cyatambutse kuri shene ya Visit Rwanda, Yemi Alade yavuze ko buri zina ry’Ikinyarwanda rifite ubusobanuro rikomoraho, ibintu yabonye nk’ihame ry’ubuzima n’umuco w’Abanyarwanda. Yabigarutseho nyuma y’uko aherutse kwita umwana w’ingagi w’amezi ane izina rya Kundwa, risobanura gukundwa.

Ati “Ubwa mbere nabwiye mama ko ngiye ku muhango wo Kwita Izina w’ingagi, ati ‘eh, ingagi? ni nde ukujyanayo?’ Hanyuma ahita yongera kumpamagara kuri telefone ako kanya ati ‘Uravugisha ukuri?’ Uzi rero, numva Afurika yose hari byinshi yakwigira ku Rwanda. Si inshuro ya mbere yo kwita izina ingagi. Ahubwo hashize imyaka 20 ari umuco uhoraho. Ni ibintu bikomeye kuko bishobora kuba u Rwanda rurimo kugerageza kubungabunga ibidukikije n’ibindi byose.’’

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ni uko u Rwanda n’Isi yose haba harimo ubufatanye mu kubungabunga, ibinyabuzima n’ibindi bigira uruhare mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Ariko icy’ingenzi ni uko tuba tugerageza kubungabunga ubuzima kuko bo bafite uburenganzira bwo kuba ku isi nk’uko natwe tubufite. Turi kurema ihuriro aho umuntu n’uyu mugabo w’ishyamba, ingagi nini, bashobora kubana mu mahoro. Nabibonye mu rugendo rwanjye ko impamvu rukumbi twashoboye kugenda hagati y’izi ngagi nini tukaba mu ruhame rwazo ari uko hari ababanjirije bakemeza ko haba amahoro n’ubwiyunge, kandi ko tutagaragara nk’icyago cyangwa ikibazo ku ngagi zo ku misozi.’’

Yakomeje avuga ko byari bishya kuri we gusura ingagi gusa yabikunze cyane, ubwo yanitaga umwana w’amezi ane w’ingagi izina rya Kundwa bivuze gukundwa.

Ati “Ese watekereza kuzita umwana w’imbwa yawe cyangwa umwana izina ryatoranyijwe ribafitiye agaciro? Ijana ku ijana amazina menshi numvise hano mu Rwanda afite ubusobanuro, kandi ni kimwe n’ibyo natwe dukora muri Nigeria. Hari ibihugu umuntu ashobora guhabwa izina iryo ari ryo ryose, nta busobanuro. Ariko mu Rwanda usanga amazina menshi afite icyo asobanuye, kandi byagaragariye no mu muhango wo kwita izina ry’ingagi kuko buri zina ryari rifite icyo risobanura, impamvu, ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza.’’

Aha ni na ho yahise asaba amazina abiri yakwitwa y’Ikinyarwanda, ati “Ni byo rwose. None se kuki mutampa amazina y’u Rwanda nibura abiri? Kuko jye nta zina ryo mu Rwanda mfite. Kuki banyirengagiza? Ngiye kubigira impamo.”

Muri iki kiganiro yabwiwe izina rya Nshuti risobanura ubucuti ndetse anabwirwa irya Gicanda wabaye Umwamikazi w’u Rwanda. Nta kuzuyaza ahitamo irya Gicanda.

Yakomeje avuga ko ateganya gutangira gucururiza mu Rwanda ibirungo bye by’ubwiza yise ‘Yem Beauty’ kuko yakunze u Rwanda n’Abanyarwanda. Ikindi yavuze akunda ni urusenda rw’Akabanga rukorwa n’uruganda rwa Nyirangarama.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.