Home Amakuru Mu Mahanga Yemi Alade yahamijeko atazigera yiyambika ubusa cg ngo yivugeho inkuru mbi kugirango...

Yemi Alade yahamijeko atazigera yiyambika ubusa cg ngo yivugeho inkuru mbi kugirango akunde avugwe, ati iyo ni imyumvire y’abahanzi baciriritse

0

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Yemi Alade, yahishuye uburyo ayoboye mu myidagaduro mu gihe adakunze kugaragara mu makimbirane abarizwa mu myidagaduro.

Abakurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro (Showbiz) bakunze kugaruka cyane ku kintu kijyanye n’amakimbirane hagati y’ibyamamare bitandukanye aho abenshi usanga banavuga ko ari yo acuruza cyangwa akinjiriza ba nyirayo abazamurira umubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuzamura ubwamamare bwabo, ibintu Yemi Alade avuga ko atari byo kandi bidakwiye.

Alade asanga itangazamakuru ndetse n’ibyamamare badakwiye guha umwanya ibintu biteza amakimbirane mu bantu kurusha ibyabahuza.

Uyu muhanzikazi ukunze kuvugwaho ko ari umwamikazi w’ijwi ryiza, avuga ko kimwe mu bimufasha ari uko atemerera ibitekerezo by’abantu kumugeraho ngo bimuyobore.

Ibyo Alade yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 18 Nyakaga 2024, i Lagos nyuma y’uko habayeho igikorwa cyo kumva umuzingo we mushya (Album) witwa Rebel Queen.

Alade avuga ko ikimufasha kutijandika mu makimbirane akunda kurangwa mu myidagaduro, ari uko akenshi atajya yemera kuyoborwa n’ibitekerezo by’abandi.

Yavuze ati: “Ntabwo nkunda gutinda cyane ku bintu bitagenda neza, mbaho ubuzima bwanjye kuko ni bwo bwonyine nzabaho, iyo mbonye cyangwa nkumva ikintu kitanshimishije ndabyirengagiza nkakomeza ubuzima, kuko buri wese afite uburenganzira ku bitekerezo bye.”

Akomeza avuga ko abona nta mpamvu n’imwe yamutera kwisobanura ku bintu bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Ntabwo nakwirirwa nisobanura ku bintu bitari byo navuzweho kuko naba ndimo guta igihe, impamvu mbona guceceka nk’umuti ni uko nta muntu unzi kurusha uko niyizi, mbaye nzi ko ibyamvuzweho ari ibinyoma biba bihagije, abandi babisobanukirwa gahoro gahoro kandi n’undi wamvuze nabi cyangwa wampemukiye ntabwo ari undi wo kubimenyera ndabyikurikiranira.”

Yemi Alade aherutse gukoresha ibirori byahuriyemo inshuti n’abavandimwe kugira ngo batege amatwi umuzingo mushya we yise Rebel Queen byabaye tariki 4 Nyakanga 2024 bibera i Lagos.

Alade avuga ko ikimufasha kutijandika mu makimbirane akunda kurangwa mu myidagaduro, ari uko akenshi atajya yemera kuyoborwa n’ibitekerezo by’abandi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748