Home Amakuru Mu Rwanda X-Bow Man yashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyaba” ikubiyemo ubutumwa bwomora imitima...

X-Bow Man yashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyaba” ikubiyemo ubutumwa bwomora imitima y’abababaye n’abihebye kubera ibibazo.

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki mugihugu cy’Ubufaransa, Sibomana Daniel uzwi ku mazina ya X-Bow Man yashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyaba” ikubiyemo ubutumwa bwomora imitima y’abababaye n’abihebye kubera ibibazo.

X-Bow Man atuye hafi y’umujyi wa Paris, ubusanzwe azwiho gufasha urubyiruko cyane cyane ab’impunzi batuye mu gihugu cy’Ubufaransa, aho abafasha mu bibazo bitandukanye birimo uburezi, imyitwarire, kubafasha kureka kwishora mu biyobyabwenge nibindi bibafasha kwisanga muri sosiyete y’iki gihugu.

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE, X-Bow Man yavuzeko iyi ndirimbo yise “Iyaba” yayikoze bitewe n’ubuzima bushaririye yanyuzemo ubwo yari akiri umujene.

X-Bow Man avuga ko by’umwihariko Abanyarwanda bahuye n’ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabuze umubyeyi n’abandi benshi mu muryango we, bigatuma ahura n’ihungabana rikomeye byatumye yishora mu kunywa ibiyobyabwenge, kunanirana agafungwa, ajyanwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe inshuro zirenze imwe, nyuma yaje kugirirwa ubuntu bigizwemo uruhare n’abangaga ibi byose abivamo, yiga amashuri asoza na Kaminuza, ibi bikaba ari bimwe mu bimutera gukora indirimbo zirimo ubutumwa ashaka gufasha urubyiruko ruri mu bibazo nkibyo yanyuzemo.

Yagize ati “Indirimbo Iyaba ni indirimbo nakoze bisa nibintunguye, ariko nubundi ijya mu mujyo wizo nsanzwe nkora, harimo izitanga ubutumwa bwubaka ngira inama urubyiruko n’abafite ibibazo, urukundo mu bantu, ubugarukiramana mukwiyumvamo ubu Mana buri muri buriwese kugirango tubashe gukora ibyiza tuzibukire ikibi…..”

X-Bow Man avugako iyi indirimbo yise “Iyaba” imeze nk’icyifuzo cyangwa isengesho ry’umuntu uri mu bibazo. Yagize ati “Urabizi muri ubu buzima duhura n’ibibazo n’ingorane zikadukubita hasi nudafite ingorane ntabura ikintu kimugerageza kikamukubita hasi mubyiyumviro bye akaba yacika intege mu buzima”

X-Bow Man ahamya ko iyi ndirimbo yise “Iyaba” ayiririmba yisanisha n’umuntu uri mu bibazo nkibyo yabayemo hakaba haciye imyaka 13 aretse ibiyobyabwenge agahinduka umuntu mushya abifashijwemo n’abaganga Centre Icyizere bamuhaye imiti bakamufasha gusubiza imyumvire ye ku murongo.

Uretse Indirimbo yise “Iyaba” X-Bow Man afite n’izindi ndirimbo zirimo “Ma force” “A Better man” ”Kebuka” ”Iwacu” ”Nyina w’umuntu” nizindi….

UMVA INDIRIMBO “IYABA”

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.