Home Amakuru Mu Rwanda Visit Rwanda yerekeje i Los Angeles muri USA: Ubufatanye na Clippers na...

Visit Rwanda yerekeje i Los Angeles muri USA: Ubufatanye na Clippers na Rams bugiye kumurikira u Rwanda imbere y’Isi yose

0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda, rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League) .

Ubu Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa w’aya makipe, aho azajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibyiza nyaburanga birutatse.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyinjiye mu mikoranire n’amakipe akina NBA na NFL.

Byitezwe ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1$ bitarenze mu 2029, binyuze mu bukerarugendo.

RDB ivuga ko mu mwaka ushize wa 2024 Visit Rwanda yinjije $650M binyuze mu bukerarugendo .

LA Clippers izafasha u Rwanda kuvugurura ibibuga bya Basketball mu Rwanda, ndetse n’ikipe ishamikiye kuri yo ikina mu cyiciro cyo hasi G League ya San Diego Clippers, itange amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda buri mwaka.

Visit Rwanda ni yo izaba iri mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams, yerekanwe kuri SoFi Stadium , no kuri Hollywood Park, inzu y’imikino iri kubakwa izajya yakira imikino itandukanye, no kuri Intuit Dome yakira imikino ya LA Clippers.

Visit Rwanda izajya yambarwa ku myambaro y’imyitozo n’iyo gukinana kuri aya makipe yombi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ku bufatanye bw’igihe kirekire n’aya makipe ndetse n’impamvu Los Angeles ari wo mwanya mwiza kurusha indi.

Ati “Imikino ihuza abantu, igashyira hamwe imiryango binyuze mu ndangagaciro dusangiye zo kuba ibihangange no kugira inzozi zihambaye”

Yakomeje agira ati“Binyuze mu bufatanye na LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizafatanyiriza hamwe guteza imbere imikino.”

Yongeyeho ati” Ubu bufatanye butuma tugaragaza ubwiza karemano budasanzwe n’ubw’ibinyabuzima bitangaje u Rwanda rufite, tukabugeza ku baturage ba Los Angeles ndetse n’abakunzi ba NBA na NFL bo hirya no hino.”

Otto Maly, ukuriye Ikigo Kroenke Holdings gifite mu nshingano sitade ya SoFi na HollyWood Park bizamamaza Visit Rwanda, yavuze ko ari iby’agaciro kwamamaza Visit Rwanda.

Ati “ Ni amahirwe adasanzwe kugira Visit Rwanda nk’umuterankunga  kuri sitade ya SoFi na Hollywood Park.

Yakomeje agira ati  Sidate ya SoFi na Pariki ya Holly Wood bigeze ku rwego rw’Isi no ku gasongero mpuzamahanga. Twishimiye kwakira Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu kwamamaza ubukerarugendo ndetse no muri Pariki ya Holly Wood,  bizarushaho kubimenyekanisha vuba.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri LA Clippers, Gillian Zucker ,nawe yashimangiye ko ubu bufatanye buvuze ikintu gikomeye.

Yagize ati “ NBA muri rusange yiteze kugeza ku rwego mpuzamahanga imikino kandi dufite ikizere kidashidikanywaho ku hazaza ha Afurika.”

Yavuze ko Afurika iri mu migabane ubukungu bwayo buri gutera imbere cyane bityo ari ingenzi gukorana nayo.

Aya makipe aje yinyongera ku yandi nka Paris Saint Germain yo mu bufaransa, Arsenal yo mu bwongereza, Bayern Munich yo mu budage na Atletico Madrid yo muri Esipanye.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.